arton2755

Tom Rwagasana n’abo bareganwa, Urukiko rwabakatiye igifungo cy’iminsi 30 batari mu rukiko .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 26, 2017

Hashize igihe tubagezaho inkuru yifatwa n’ifungwa rya bayobozi b’itorero ry’ADEPR Kuri uyu wa kane nibwo Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Gasabo rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo abayobozi ba ADEPR aribo Bishop […]




Hashize igihe tubagezaho inkuru yifatwa n’ifungwa rya bayobozi b’itorero ry’ADEPR Kuri uyu wa kane nibwo Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Gasabo rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo abayobozi ba ADEPR aribo Bishop Rwagasana wari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’Itorero, uwari umujyanama we Past.Niyitanga Salton Madame Mutuyemariya Christine wari ushinzwe ubukungu, Rev.Sebagabo Leonard wari umunyamabanga,  Bwana Gasana wari umucungamutungo na Bwana Sindayigaya wari umwubatsi,.

arton2755

Nkuko umucamanza yatangiye abyibutsa abari bitabiriye isomwa ryi icyemezo cy’urukiko abaregwa barashinjwa icyaha umucamanza yise “Icyaha cy’ubugome bwo kunyereza umutungo wa rubanda”

Urukiko rw’ateye utwatsi ikifuzo cya Tom Rwagasana n’abagenzi be

Abasabiwe na  Me.Niyomugabo Christophe,umwunganira mu mategeko,Tom Rwagasana yaburanye asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze ,kuberako arwaye nkuko byagaragaye mu mpapuro zo kwa muganga zerekanwe mu rukiko n’umwunganizi we mu mategeko,nahoMadam Mutuyemariya Christine uhagarariwe na Me.Musoni nawe yari yasabye ko yakurikiranwa adafunze ku mpamvu nawe yavuze ko ari izuburwayi.

Hakaba na  Sebagabo Leonard uhagarariwe na Me.Gakunzi, Gasana uhagarariwe na Me.Kadage, Sindayigaya uhagarariwe na Me.Justin na Niyitanga Salton uhagarariwe na Me.Nsengiyumva, bose bakaba bari basabye urukiko ko rwabarekura kubera ko bafite imiryango bagomba kwitaho.

Umucamanza yavuze ko urukiko rumaze kumva ubusabe bwabo no gusuzuma impamvu bashingiyeho basaba kurekurwa,urukio rwasanze izo mpamvu ntashingiro zifite, bityo rero hakurikijwe ibyavuye mu iperereza, urukiko rukaba rwarasanze bagomba gufungwa iminsi 30 kugira ngo hakomeze gushakwa ibindi bimenyetso, ibi bikaba biteganywa n’ingingo ya 030/2013/24/4/2013 y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.Yavuze ko iperereza ryagaragaje ko hari ibimenyetso bifatika byashingiweho ndetse n’ibikorwa byagiye bikorwa n’abaregwa mu bihe bitandukanye ariko bose bakaba barahakanye ibyo baregwa.

umuvugizi_w_adepr_beshop_jean_sibomana
umuvugizi wungirije w’ Itorero ADEPR yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Umucamanza yakomeje avuga ko abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bikomeye,nko kuba, Rwagasana ,yasinye amasheki afite agaciro ka 3,592,465,324 z’amafaranga y’U Rwanda yari yavuye mu misanzu y’abaturage gusa akaba atayagaragaza yose, naho Mutuyimariya Christine ngo ku tariki ya 30 Mutarama 2017 yasinye ku masheki atandukanye hanyuma ku ya 16 Mutarama 2017,mu buryo budasobanutse yasinyiye Quincaillerie Medi a masheki abiri imwe ya milliyoni 10 indi ya milliyoni 32, aya mafaranga ko akaba yari ayo kwishyura iyi Quincaillerie

Bwana sebagabo we ngo byagaragaye ko yasinye ku masheki 3  yari yasinyweho na Tom Rwagana ndetse na Mutuyimana Christine,aya mafaranga basinyiye irengero rayo rikaba naryo ritaramenyekanye.

Bwana Sindayigaya we ngo yacuze fagitire zimpimbano nyuma  yishyuwe amafaranga inshuro ebyiri, yo gukora igisenge cya Dove hotel,umucamanza yavuze ko ibyaha baregwa bikomeye batarekurwa ngo baburane bari hanze,bityo Tom Rwagasana  n’abagenzi be mu rwego kwirinda ko bageze hanze basibanganya ibimenyetso harimo nko gutera ubwoba abatangabuhamya, bakaba bose bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 nubwo bo ndetse nababahagarariye  batari bitabiriye isomwa ry’iki cyemezo.

Umucamanza yavuzeko kandi abaregwa baregwa ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo cy’imyaka 2 kugeza kuri 7 bikaba bitashoboka ko bafungurwa byagateganyo,avuga ko kuri  Tom Rwagasana  na Madam Mutuyemariya Christine bagaragaje imapamvu z’uburwayi ko bashingiye ku ngingo ya 96/106 bazavurirwa muri gereza kuko naho servisi z’ubuvuzi zihari.

 

IBYRINGIRO.RW

(Visited 28,431 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo