Ev-Utabona

Ubuhamya : Augustin Yavutse atabona , aratotezwa , anyura mu nzira y’ inzitane , Imana izakumugira udasanzwe- Video

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 25, 2017

Gakumba Augustin wavutse 1955 akomoka I Karongi ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba  ni umukozi w’imana aka ubu ari umushumba mu itorero ry a ADEPR Remera , wavutse atabona ari heba […]




Gakumba Augustin wavutse 1955 akomoka I Karongi ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba  ni umukozi w’imana aka ubu ari umushumba mu itorero ry a ADEPR Remera , wavutse atabona ari heba umuryango uramwanga  abaho mu buzima bugoye kugeza ubowo imna imugize umukozi wayo ubu arashma Imana.

Ev-Utabona
Gakumba Augustin

Tugiye kubageza ho ubuhamya bwe ni nzira igoye yanyuzemo.

 

Mu kiganiro yagiranye na kirambuye  yagiranye n’ umunyamakuru ukora  mu kiganiro Power  Of Praise  aratangira ati”navutse ntabona mvuka iwacu no ku musozi w’iwacu aringe njyenyine waruvutse meze gutyo,mu rugo ibyishimo birabura mama ntiyigeze ajya ku kiriri nkabandi babyeyi ,usibye ko ntabonaga navutse amaso andya cyane nkura ndibwa na maso bavuza bikanga, mu ri 1963 ubwo habaga ubwicanyi mu rugo baradutwikira ”

Kudasinzira kubera amaso yamuryaga byakijije abantu

Ati”nyuma yuko inzu yo murugo itwitswe twagiye kuba kwa nyogokuru kuko ntasinziraga rero nibwo abandi barasinziriye nuko inzu twarimo nayo barayitwika nibwo naje kumenya ko inzu iri gushya ndababyutsa turahunga icyo gihe papa yaravuze ati mbonye ko akamuga karuta agaturo”

Akomeza avuga ukuntu yabaye ho nabi abana bose bamutinya ntawumwegera kuko ku myaka 13 amaso ye yaramaze kuba manini yarasohotse hanze atangira kujya atuka imana ayibaza icyo yamuhoye,

Uko yaje gukira uburibwe bw’amaso

Ati”nuko mu gitondo kimwe papa anyohereza kujy kurinda inyoni mu myaka ndagenda nirirwa niruka inyoni bigeze mu ma saa  yine,abahinzi twari twegeranye bambwiye ko inyoni zamaze imyaka ubo narunamye igiti kinjomba mu jisho kirinjira amaraso arava menshi cyane kuburyo hagezaho haza amazi nuko ntangira ububabare bwikubye inshuro 7 ubwo narinsanganwe,ibyumweru bibiri byashize ntarasinzira numunsi numwe”

Avuga ko yaje kubona ibitotsi aryama umunsi wose atarabyuka nibwo baje kumukangura akangutse asanga uburibwe bwakize.

Yumva baye mu zima kuko imisonga yamubuzaga amahoro yarishize,kuva ubwo atangira kwiga imirimo  yo murugo harimo guteka no gutonora ibshyimbo ndetse nakato yabwaga kararangira kuko amaso ye yari yarasubiye mo imbere,muri ki gihe yatangiye  gukora ,abantu batangira ku mwizera bakamutuma  bakamuha amafaranga nawe akabasha kwiyambika

Uko yaje kwakira agakiza

Yaje gufata icyemezo  cyo kujya mu cyumba cya masengesho gusa ageze yo atinya kwinjira baraza baramubiriza hanze,hashize igihe,umunsi umwe mama we amutumye inzoga nuko ageze mu nzira umwuka wera uramumanukira yumva afite isoni zo gutwara inzoga no kuyinywa ataha abwira iwabo ko atazongera kunywa inzo ko agiye kuba umuokore

Rimwe ari gusenga imana imutumaho umuntu araza amubwira koi mana imuhaye ibyo yasabaga cyane cyana bibiliya,muri icyo gihe iwabo bari baramwanze bamukubita ntajambo akigira bamwanga urunuka kuko yahinduye idini.

Numa yaje kubatizwa,nuko imana iza kumutumaho umuntu utuye ikigali ngo aze amubwirize ubutumwa bwiza,uwo mugabo bamaranye iminsi itatu amubwiriza nyuma urugo rwose rwaje kwakira agakza batangira gukorana umurimo w’imana

Muri 1981 yararwaye umwingo imana iza ku mukiza,imubwira ko umurimo wayo wihutirwa agomba kuwukorana umwete, 1984 imana yamuhaye isezerano ryo gutura I Kigali

Mu 1985 nibwo yatangiye gushinga ibyumba byamasengesho I Remera ,nuko akomeza gukora umurimo w’imana kandi ari mu buzima bubi kuburyo yanywaga igikoma kitarimo isukari.

Ubuhamya bwa Gakumba Timoni umaze imyaka 59 atabona akaba azi Bibiliya yose mu mutwe

Uko yaje  gushaka umugore

Avuga ko abantu benshi bajyaga bamubaza impamvu adashaka umugore akababwira ko ntabyo ashaka gusa we yarafite ikibazo cyuko yari umukene akaba nta kuntu yarikubasha gutunga umugore.

Mu 1992 yakoze accident arashya amara igihe kinini arwaye nyuma nibwo yaje gusurwa na malayika za mu ishusho y’umugore witwa Clarisse ,amubaza impamvu adashaka umugore , amusubiza ko nta kintu agira yatungisha umugore malaika amubwira ko niyizera byose bizashoboka.

Gakumba avuga yahise atangira gusenga iman ngo imwereke uwo yamugeneye,yaje gukunda umuririmbyi we maze aza kumugeza ho igitekerezo cyo kubana gusa yabanje kumubwira ubuzima bwe.

Imana yaje kumukorera ubukwe

Abantu benshi ntibakekaga ko yakora ubukwe bumvaga ko bitashoboka gusa imana yaramufashije nkuko ijambo ryayo rivuga ngo “yatumenye tukiri urusoro”,amaze kubwira umuyobozi we apanga ubukwe yaramusetse cyane amubwira ko ibyo bitashoboka ,nuko amusaba kuzamuhuza na fiyansi we ngo abanze aganire abone kumwemerera,baraganiriye pasiteri aza kumwemerera inkwano.

Nyuma baje gusohora invitation z’ubukwe hanyuma ubukwe buza kuba ariko ku bera ibitangaza by’imana

Ati”twakoze inama y’ubukwe ari ku wa 2 tuzashyingirwa ku wa 4 dusanga dufite ama gasiye 5 gusa ya fanta ndetse n’amafaranga ibihumbi 7,nuko tubona ntacyo byamara abayobozi bange bambwira ko tugomba gukorera ubukwe mu gashyamba kuko ntabantu bari kubasha kujyayo nuko nsohotse mu nama y’ubukwe mpura n’imodoka ivuye icyangugu inzaniye amafaranga n’amasima yo kubaka ubwo amafaranga atangira kuboneka,twakoze ubukwe nakoze ubukwe ari kwa 5 saa tanu”

Akomeza avuga ko yarafite iyerekwa ko haribuze abantu benshi cyane ,koko niko byagenze abantu baraje,ubukwe burangira abantu barira amarira y’ibyishimo kubera ko ntibakekaga ko byashoboka,dore ko mu muryango wabo ariwe wenyine wakoze ubukwe.

Ubu we numugore we  babyaranye abana 7 baratunze baratunganiwe ,avuga ko imana yamuhaye ibyo yari yarayisabye byose

Augustin asoza avuga ko iyo ukoreye imana igukuraho igisuzuguriro

(Visited 42,080 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo