Deo-Iman

Video Ubuhamya : Inzira itoroshye y’ umuraperi   Deo usengera muri ADEPR  , waretse ikiyobyabwenge cy’ urumogi n’ ubusambanyi  akiyegurira Imana

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 24, 2017

Umuraperi  w’ umukristu mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’umudugudu wa Seegem Imanirakarama Deo  , yatangaje  inzira itoreshye  yanyuze ubwo yari  yarabaswe n’ ikiyobyabwenge cy’  urumogi  n’ ubusambanyi  , […]




Umuraperi  w’ umukristu mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’umudugudu wa Seegem Imanirakarama Deo  , yatangaje  inzira itoreshye  yanyuze ubwo yari  yarabaswe n’ ikiyobyabwenge cy’  urumogi  n’ ubusambanyi  , nyumwa yahooImana  ikamugenderera akakira agakiza  .

Deo-Iman

Ikinyamakuru  IBYIRINGIRO.RW  kigiye  kubagezaho  ubuhamya  bw’ inzira itoroshye  y’  umuhanzi  w’ indirimbo zihimbaza Imana mu nyana ya Hip hope  witwa “Imanirakarama Deo “ usengera  mu Itorero ry’ adepr dukesha  ikiganiro yagiranyena Royal Tv mu  Kiganiro  Power of Praise  aho yagize   a ati”  Nitwa  Imanirakarama Deo  mvuka mu Karere ka Rubavu  ahahoze hitwa I Gisenyi  ndi  umukristo nkaba n’  umuhanzi  usengere  mw’ itorero ry’ ADEPR ukora injyana ya Hip Hop  mu  buzima busanzwe nkaba   nko  akazi ko Guteka  muri Hotel   .

Mu mwaka wa  2014  nibwo nasoje amashuli yisumbuye  nza I Kigali  kuko iwacu  ari I Gisenyi nza nje mu kazi nari nabonye ko  gukora  mu bitara bya Gisirikare  I Kanombe  nkora umurimo wo gutekera abayobozi . nkora  mu bitaro ibitaro ikanombe nibwo abasore bokoranaga  bamubwiye ko kunywa urumogi rutuma utinyuka nibwo yatangiye kujy anywa ibiyobybwenge akazajya jya no kugura indaya,akiba agakora ibibi byinshi avuga ko nyuma yaje kuva ku kazi ajya kuba i gikondo mu muryangowe aza kwiba amafaranga umusore babanagauwo musore ajya kumurogesha,ibintu biramufata.

Deo Imanirakarama umwe mu baraperibo mu itorero rya ADEPR
Umuraperi w’ umukristu mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR k’umudugudu wa Seegem

 

uwo musore twabanaga naramubwiye ngo tujye kugura indaya nuko turagenda tujyezeyo ndamukata nsubira murugo ntwara amafaranga ye yari yahembwe yoseni bwo ku munsi wakurikiyeho ibintu byaje kumfata bikazajya bimbaza amafaranga ngira ubwoba bwinshi nuko ndicara ndavuga ngo mana nunkiza irya none nzahita nkizwa nkukorere

Uko yaje kureka  ibiyobyabwenge 

Baje kumfata  Nywa  urumogi bagahamagara polisi ku bwamahirwe   ntiyamfata ntiyamfata   maze kubonako  nyicitse   niyemeza  kubireka uko byagenze  ” icyo gihe naguze utu bule 2(uduphunyika tw’urumogi) ndavuga nti ngiye kutunywa bwanyuma mpite mbireka”ku munsi wakurikiyeho nagiye gusenga bamaze kwigisha ijambo ry’imana numva rinkoze ho niko guhita njya kwihana baransengeranatura ibyaha.

KANDA  HANO  UKURIKIRE UBUHAMYA  BWA IMANIRIRAKIZA DEO

Mbere nkitangira gusenga naravugaga nti nzakorera Imana ariko sinzabatizwa ngo mbe umurokore kuko nabonaga ari abarezi”nuko guhera uwo munsi yatura ibyaha mu rusengero nibwo yagerageje kureka urumogi buhorobuhoro bigenda biza tariki 20 ukuboza 2014 nibwo yabatijwe abayakiriye agakiza yemera yesu nkumwami numukiza.

Umuhanzi Imanirakiza Deo  yaje  Gusoza agira ati ”  uba ufite amaharo n’ umunezero kandi niyo utabona ibyisi ntakiruta ikizere cyo kubona ijuru,agira inama bagenzi be n’urubyiruko muri rusange avugako bakwiye kuza kwa yesu bakakira agakiza kuko umunsi w’igaruka rya yesu uri hafi

arabwira abantu benshi ko kwiyaturiraho ibintu byiza nabyo ari ikintu gikomeye nkuko ijambo ry’imana rivuga ngo”icyo duhambiriye mu isi kizaba gihambiriwe no mu ijuru”

KANDA  HANO WUMVE  INDIRIMBO YA DEO IMANIRAKIZA

IBYIRINGIRO.RW

 

 

 

(Visited 13,590 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo