perezida_trump_yahuye_na_papa_francis-c4856

Vaticani :Papa yahaye impano Perezida Donard Trump y’ umudali ufite byinshi uvuze n’ ibyo imusaba

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 24, 2017

Nyuma yo gusura ibihugu birimo Arabiya Sawudite na Isiraheli, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiye  i Vaticani  aho yabonanye na Papa Francis. Uru ruzinduko ni urwa […]




Nyuma yo gusura ibihugu birimo Arabiya Sawudite na Isiraheli, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiye  i Vaticani  aho yabonanye na Papa Francis.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Perezida Trump akoreye ku mugabane w’u Burayi kuva yatorerwa kuba Perezida Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2017, nibwo Trump na Papa Francis bahuye, benshi mu bagize icyo bavuga kuri uruzinduko bakaba bagarutse cyane ku mubano wabo bombi.

Mu biganiro bagiranye, Trump yatangaje ko ‘ari iby’agaciro guhura na Papa ndetse ko atazibagirwa ibyo yatangaje.”

Trump yashyikirije Papa umuzingo w’igitabo kivuga ku mateka ya Martin Luther King Jr, na we amuha umudali nk’ikimenyetso cy’amahoro.

Icyo aba abayobozi bombi batandukaniyeho, n’imyumvire ku bijyanye n’ubukungu, aho Papa yagaragaje ko ubuzima bwo kwikunda no kwigwizaho imitungo, bukomeza gutuma abantu bacikamo ibice ntibahe agaciro ibibazo byugarije abakennye kurusha abandi.

Inkuru dukesha  BBC   ivuga ko iyi ngingo Trump ufite imitungo mwishi  ikomoka ku nzu z’imiturirwa n’utubari yubatse, adashobora kuyumva kimwe na Papa.

Ibi kandi binagaragarira kuri gahunda za Trump zo kugenda agabanya inkunga yagenerwaga ibikorwa  byagiriraga cyane akamaro abakene.

Mu minsi ishize ubwo Amerika yarasaga igisasu cyiswe nyina w’ibisasu ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba muri Afghanistan, abashyigikiye Trump barabyishimiye bavuga ko ari ikimenyetso cy’umuyobozi ufite intego yo kugaragaza ubushobozi bw’igihugu mu guhangana n’umwanzi.

Iriya nyito yahawe kiriya gisasu ariko yanenzwe na Papa wagize ati” Nagize isoni ubwo numvaga ririya zina. Umubyeyi atanga ubuzima, ariko kiriya gitanga urupfu. None turita kiriya cyuma umubyeyi?”

Nubwo benshi bagiye bavuga ibyo bashaka kuri uru ruzinduko ndetse Vatican ikaba itaragira icyo itangaza, hari n’abarufata nk’intangiriro y’umubano hagati ya Amerika n’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

 

 

 

 

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 22,400 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo