22222

Umuryango w’ Apotre Gitwaza uri mu byishimo byinshi ucyesha imfura yabo Elisée yasoje ayisumbuye- Amafoto

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 24, 2017

Umuryango  w’ intumwa Paul Gitwaza umushumba mukuru  w’ itorero Zion Temple  ku  isi yose , uri mu byishimo byinshi  ucyesha  imfura  yabo  yasoje amashuri  yisumbuye  muri  Leta zunze ubumwe za […]




Umuryango  w’ intumwa Paul Gitwaza umushumba mukuru  w’ itorero Zion Temple  ku  isi yose , uri mu byishimo byinshi  ucyesha  imfura  yabo  yasoje amashuri  yisumbuye  muri  Leta zunze ubumwe za Amerika .

22222

Ku ishuli rya Palm Beach Central High School ryo muri  leta  zunze ubumwe za Amerika  tariki ya 23  Gicura  2017  ni bwo ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri  basoje amashuli yisumbuye biga  kuri iki kigo  kigaho imfura y’ intumwa Paul  Gitwaza  yitwa Elisee Gitwaza washimije  babyeyi  be   kubwo kubahesha ishema  agatsinda mu buryo bushimishije , ubu akaba agiye kwerekeza muri Kaminuza .

Apotre Paul Gitwaza  abinyujije  kurukuta rwe bwita rwa Facebook yanditse amagambo akubiyemo ubutumwa  bw’ ibyishimo  byinshi bafite  kubw’  umwana  wabo   wasoje  amashuli yisumbuye  aho yagize ati :

Uyu munsi ni umunsi tunezerewe cyane mu muryango wacu, imfura yacu, Elisée Gitwaza irangije amashuri yisumbuye kandi yatsinze neza, akaba agiye gutangira Kaminuza. Umuhungu wacu aduhesheje ishema. Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.

 

Apotre Gitwaza

 

Apotre Paul Gitwaza na Pastor Angelique Nyinawingeri , uyu  murya  ufite ibyishimo  byishi  ucyesha  Elisée Gitwaza  umwana w’imfura yabo  yasoje amashuli  yisumbuye    . ELISEE Gitwaza n’ umwana  w’ ufite isezerano  rikomeye n’ Imana  doreko  yahanuriwe na Se (Apotre Gitwaza) kuzaba umuhanuzi ukomeye ku isi. Elisée asoreje amashuri ye yisumbuye mu ishuri rya Palm Beach Central High School ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ni naho azakomereza kaminuza nk’uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga. Palm Beach Central High School ni ishuri rihereye mu mujyi wa Wellington muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 2003. Mu mwaka w’amashuri wa 2013-2014, iri shuri ryari rifite abanyeshuri hafi 2900.

 


Paul Gitwaza yishimira amanota y’ umwana we Elisee

Elisée Gitwaza ari kumwe n’ababyeyi be bombi

intumwa Paul Gitwaza yaherekeje umwana we Elisee agiye guhabwa impamyabumeye y’ amashuli yisumbuye

 

Ababyeyi ba Elisée Gitwaza bamushimiye intera agezeho

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 128,126 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo