Bill7

Amateka n’ibigwi bya Kirk Franklin wegukanye igihembo cya billboard 2017 muri gospel

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 24, 2017

Kuri uyu 21 gicurasi 2017  nibwo habaye igikorwa cyo gutanga ibihembo byiswe Billboard Awards bitangirwa muri Leta z’unze ubumwe z’amerika bihabwa abantu bagiye baba indashyikirwa muri muzika muri uwo mwaka […]




Kuri uyu 21 gicurasi 2017  nibwo habaye igikorwa cyo gutanga ibihembo byiswe Billboard Awards bitangirwa muri Leta z’unze ubumwe z’amerika bihabwa abantu bagiye baba indashyikirwa muri muzika muri uwo mwaka

Unknown

Ibi bihembo  bya Billbord Awards bigaragaramo ibyamamare bitandukanye birimo  n’ ibyamamare biririmba  indirimbo za Gospel bikomeye ku isi

Muri uyu mwaka wa 2017  umuhanzi Kirk  Frankline  waruhanganye n’ abandi bahanzi mu cyiciro cya Top Gospel Artist  aribo  Jekalyn Carr,Travis Greene,Tamela Mann,Hezekiah Walker igihembo kiza kwegukanwa n’ umuhanzi ukunzwe ku isi  Kirk Franklin  aba ari we  wgukana   iki gihembo cya Billbord  Awards .

Ikinyamakuru  IBYIRINGIRO.RW   kigiye kubagezaho amatekaye n’   ibigwi byaranzwe uyu  muhanzi  Kirk  Franklin  w’ Icyamamare ku isi  uririmba indirimbo  za  Gospel Music

Related image

Kirk Franklin yavutse tariki 26 mutarama 1970, avukira I texas ho muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika,yarezwe na nyirasenge nyuma yo kujugunywa na nyina umubyara,uyu nyirasenge yajyaga gutoragura ibyuma ngo abigurishe abone amafaranga yo guha Franklinngo ajye kwiga ibyuma bya muzika ku myaka ine gusa,yamaze kumenya neza gusoma no kwandika amanota ya muzika .ibyo byatumye abaona amasezerano ni nzu itunganya umuziki ku myaka 7 irindwi gusa cyakora aya masezerano nyirasenge we yaje kwanga kuyasinya kuko Franklin yara akiri umwana.

Franklin ku itariki 20 mutarama 1996 nibwo yarushinze na TOmmy collins bari bamaranye igihe ari inshuti bakaba barashakanye buri wese afite umwana,kuri ubu Franklin na Collins bafitanye abana babiri

Franklin ku myaka 12 gusa yabaye umukuru wabaririmbyi muri kolali yabantu bakuru mu rusengero rwitwa Mt. Rose Baptist Churcaga ,1992 nibwo Franklin yashinze kolali yitwaga  the family ikaba yararimbaga ijwi rya 7

1993 nibwo we niyi kololi basohoye album yabo ya 1 yamenyekanye cyane kuko yamaze imyaka 2 ikunzwe ku cyo bita billboard chat ndeste,yamaze ibyumweru bisaga 42 ari ya mbere kuri billboard chat

1996 nibwobasohoye album yabo bise wactha looking ariyo yatumye Franklin yegukana ighembo cye cya 1 grammy award.

Franklin yakomeje gukora na n’amatsinda kugeza ubwo mu 2001 yatangiye gukora wenyine ku gigiti cye.

Image result for kirk franklin top Gospel artist in billboard awards

 

Amwe mu tariki y’ingenzi kuri Kirk Franklin

1988 nibwo Kellion umwana we wav mbere yavutse

2002 nibwo yasohoye album The rebirth of Franklin album ye ya mbere wenyine

2004 yasohoye iyitwa Hero yaje guhabwa igihembo cya zahabu nka album nziza

2007 nibwo yasohoye  Figth of my life album ye ya 10. ikaba yaragurishijwe kopi 74.000 mu cyumweru kimwe gus,  iyi alubumu yaciye agahigo katarakorwa nundi muhanzi wese.

2010 nyuma y’ibibazo byumutingito Haiti yagize yahurije hamwe abahanzi benshi ba gospel  basohora indirimbo bise “Are u listening”yo guhumuriza abatuye iki gihugu

2013 nibwo yatangije inzu itunganya umuziki

2015 album “LOOSING MY RELIGION ” nibwo yayigejeje hanze

2017 nibwo yatwaye igihembo cya billboard award

Image result for kirk franklin top Gospel artist in billboard awards

Mu buzima bwe bwa muzika yatwaye ibihembo byinshi birimo American Music Awards mu mwaka wa 2006,Dove Awards,Grammy Awards.igihembo cyanyuma aheruka gutwara ni billboard ya 2017 nk’umuhanzi mwiza w’umwaka mu ndirimbo zihimbaza imana

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 7,768 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo