0128_energy-drinks1

Menya ingaruka z’ ibinyobwa byongera ingufu ku bana bakiri bato

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 22, 2017

Ibyo kunywa byongera ingufu bizwi ku izina rya “energy drinks” usanga ahanini binyobwa cyane n’urubyiruko rwiganjemo ingimbi n’abangavu. Ubusanzwe ibi byo kunywa bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ariko usanga zihariye […]




Ibyo kunywa byongera ingufu bizwi ku izina rya “energy drinks” usanga ahanini binyobwa cyane n’urubyiruko rwiganjemo ingimbi n’abangavu. Ubusanzwe ibi byo kunywa bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ariko usanga zihariye ku bana, abagore batwite n’ingimbi n’abangavu. Muri iyi nkuru turibanda cyane ku naruka bigira ku ngimbi n’abangavu.

0128_energy-drinks1

Ibi byo kunywa si ibya kera cyane kuko ikizwi cyabaye gikwira ari icya RedBull cyatangiye gucuruzwa mu 1997. Naho icyitwa Monster kiza ku isoko mu 2002, ariko si byo gusa bibaho kuko ubu mu Rwanda habonek amaoko menshi arimo za Bavaria n’ akitwa Azam energy drink, kakaba karadutse mu mwaka wa 2016 ariko usanga gakoreshwa cyane n’urubyiruko cyane cyane urukora imirimo y’ingufu. Ibi byose bikoreshwa hirengangijwe ingaruka bishobora gutera

Mu nkuru dukesha CNN hari umwana w’ingimbi w’umunyamerika uherutse guhitanywa n’ibinyobwa byongera ingufu mu kwezi gushize. Bivugwa ko Davis Allen w’imyaka 16 yari yanyoye ibinyobwa birimo caffeine nyinshi kuko yari yanyoye ikawa, akaza kunywa soda nyuma aza kongeraho ikinyobwa cyongera ingufu kandi byose bizwiho kubamo caffeine iri ku kigero cyo hejuru akanabifata mu masaha abiri gusa. Umubiri we wananiwe no kwakira caffeine nyinshi yari yafashe maze igihe yari mu ishuri umutima urahagara ajyanywa ku bitaro ahita agwayo.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana abangaga bagiriye inama ingimbi n’abangavu kwirinda gukururwa n’abamamaza ngo banywe ibinyobwa nk’ibyo cyane, no kwirinda gukururwa n’urundi rubyiruko cyane nko mu gihe cy’ibirori aho usanga ibi binyobwa bivangwa na soda cyangwa n’inzoga bikarushaho kubyongerera ubukana.

Usibye kuba wanagera ku rupfu, ubusanzwe ibinyobwa byongera imbaraga bigira ingaruka nyinshi ku bangavu n’ingimbi kuko biba birimo caffeine nyinshi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko icupa ry’ibinyobwa byongera imbaraga riba ririmo caffeine ingana na miligarama ziri hagati ya 75 na 200.

Bivuze ko zikubye inshuro 34 caffeine iba muri coca. Mu binyobwa bimwe usanga byongerwamo ibyo bita guarana iyi yo ifite caffeine nyinshi cyane kuko iba ukubye inshuri enye caffeine iba mu imbuto z’ikawa.

Iyo caffeine rero ibaye nyinshi ishobora kugira ingaruka zikurikirira ku ngimbi n’abangavu :

  • • Guhondobera
  • • Gusinzira nabi
  • • Indwara z’umutima
  • • Kugira akavuyo mu ntekerezo
  • • Umutwe udakira
  • • Gushaka kwihagarika cyane
  • • Gutakaza ubushobozi bwo gutekereza byimbitse
  • • Diyabete itewe n’isukari nyinshi iba muri energy drinks n’ibindi

Ni ingenzi rero kugira inama abangavu n’ingimbi ku mikoreshereze y’ibinyobwa byongera ingufu kuko bishobora kubagiraho ingaruka nyinshi dore ko umubare munini w’abakoresha ibi binyobwa cyane uba wiganjemo ingimbi n’abangavu n’uburyibiruko rw’abakiri bato muri rusange.

src: agasaro

 

(Visited 4,704 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo