dontbeafraidjust

IJAMBO RY’ IMANA RIGUBIZAMO IBYIRINGIRO:-Yesu umucyo wacu

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 22, 2017

  Buri muntu wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe agira amazina yita Yesu akurikije aho bahuriye cyangwa umurimo Yesu yakoze mu buzima bwe. Hari abamwise ngo ni “Rubasha”, abandi bamwise […]




 

Buri muntu wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe agira amazina yita Yesu akurikije aho bahuriye cyangwa umurimo Yesu yakoze mu buzima bwe. Hari abamwise ngo ni “Rubasha”, abandi bamwise ukundi: WOWE UMWITA NDE?

17757189_1295962437119767_673401045286222258_n
Pastor Eddy MUSONI

Muri Yohana 8:12 Yesu yiyita Umucyo w’Isi. Iyo twakiriye Yesu mu buzima bwacu, tuba twakiriye Umucyo kandi iyo umucyo uje muri twe ikintu cya mbere kitubaho nuko twibona, twakwibona tukihana. Umucyo iyo uje tumenya ibikwiriye: ibyo dukwiriye kuvuga n’ibidakwiriye, ibyo dukwiye gukora n’ibidakwiriye, ibyo dukwiye kwambara n’ibidakwiye… Ntibishoboka ko twakira umucyo ngo tugume uko turi!

dontbeafraidjust

Iyo twakiriye umucyo natwe duhinduka umucyo niyo mpamvu Ijambo ry’Imana ridusaba KUBA UMUCYO (ntiridusaba kuba MU mucyo; ahubwo kuba umucyo!) aho turi. Iyo duhindutse umucyo, uwo mucyo ntugarukira kuritwe: winjira mu kazi, mu muryango no mu gihugu.

Emerera Yesu amurikire HOSE. Ntabwo aje kukubuza umudendezo ahubwo aje kukubohora. Ese n’ibihe bintu byawe biba mu mwijima? N’ibiki uhisha? Ese waviriwe n’umucyo? Ese uri umucyo cyangwa wibera mu mucyo w’abandi?

#Ibyanditswe: Yohana 8:12 / Yohana 1:4-13 / Yohana 3:20 / Abefeso 5:8-14

Pastor Eddy MUSONI

(Visited 2,903 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo