door-1024x682

IJAMBO RIGUSUBIZAMO IBYIRINGIRO:- Nubwo ibikugerageza byanyura mu muryango wagutse , akanzu karahagije ngo ubivemo

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 22, 2017

1 Kor 10:13 ? Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira #AKANZU, kugira ngo […]




Image result for open  door

1 Kor 10:13
? Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira #AKANZU, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.

HARI IBYO NIFUZA KO USOBANUKIRWA

1⃣ AKANZU ni iki? Ni akaryango gato, Kenshi kuba gaherereye aho abantu batabona ( mu gikari) abari murugo bashobora kwifashisha mugihe hari ibyo bashaka kwinziza cg gusohora murugo batabinyujije aho bose bareba.

?? _Bivuze ngo Imana ijya ica inzira zihariye kuri buri muntu, zo kuva mu kibazo arimo kandi ntibisaba ko buri wese abona iyo nzira ariko ni ngombwa ko unyuramo ayibona_

Ntugatinze amaso n’ibitekerezo byawe ku bibazo unyuramo gusa ngo bikwibagize ko hamwe n’ibikugerageza Uwiteka aca akanzu ko kubisohokamo.

2⃣ KUBYIHANGANIRA
Imana ishoboye byose harimo no kukurinda, iyo yemeye ko ikigeragezo runaka kikugeraho, iba ishaka ko ugikuramo isomo rizagufasha mu buzima buri imbere. Wibukeko kandi akanzu ari gato, hari igihe biba ngombwa ko unyuramo wihata! Ntakindi cyabigushoboza kitari ukwihangana!

Silhouette of businesswoman with briefcase standing in doorway

Nako kugira umumaro mu buzima bwawe ??

Heb 10:36
_Kuko mukwiriye *Kwihangana* kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe._

Waruziko na Abraham ariko kwatumye asohorezwa isezerano!

Heb 6:14-15
_”Ni ukuri no guha umugisha nzaguha umugisha, kandi no kugwiza nzakugwiza.”_
_Uko ni ko byabaye, kuko Aburahamu amaze *Kwihangana* yahawe ibyo yasezeranijwe._

Ongorera uwo muri kumwe, mu kazi mu rugendo,…. Uti kwihangana Burya gutera kunesha, hallelujah

Rom 5:4
*kandi _KWIHANGANA_ kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.*

Niba wisanze mu bibazo nongere mbisubiremo, amaso yawe wiyatinza kuri byo, ahubwo reba aho akanzu ko kubisohokamo kari, hato utabirambamo kandi hariho uburyo bwo kubisohokamo.

SENGA ISENGESHO RIGUFI UTI : *Mana nkora ku maso mbone akanzu wanshiriye uyumunsi, kandi nyongerera kwihangana. Amen*

Image result for pastor viva
Pastor viva

Pastorviva.pcm@gmail.com
?+ 250 7886 15 869
POWER OF CHANGE MINISTRIES

(Visited 7,884 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo