WhatsApp Image 2017-05-20 at 4.15.34 PM

Musanze: Mu mafoto  dore uko ibirori by’ isabukuru y’ imyaka 100 habaye amabonekerwa  y’ I Fatima byagenze / Menya amateka y’i Fatima

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 21, 2017

Kuri cathedral Catholic ya Ruhengri habereye ibirori by’isabukuru y’imyaka 100 habaye amabonekerwa I Fatima, Amafoto y’ uko umuhango  w’ isabukuru y’ imyaka 100 habaye amabonekerwa i fatima       […]




Kuri cathedral Catholic ya Ruhengri habereye ibirori by’isabukuru y’imyaka 100 habaye amabonekerwa I Fatima,

Amafoto y’ uko umuhango  w’ isabukuru y’ imyaka 100 habaye amabonekerwa i fatima

 

WhatsApp Image 2017-05-20 at 4.15.38 PM

 

WhatsApp Image 2017-05-20 at 4.15.36 PM

 

WhatsApp Image 2017-05-20 at 4.15.34 PM

 

WhatsApp Image 2017-05-20 at 4.15.32 PM

Menya Byinshi  ku mateka y’ amabonekerwa y’ I  Fatima

Bikira Mariya yabonekeye I Fatima mu gihugu cya Portugal, muri 1917.Yahabonekeye abana batatu incuro 6, kuva ku italiki 13 z’ukwezi kwa gatanu kugeza kuri 13 z’ukwezi kwa cumi. Yabwiye abo bana ko Imana imutumye ku batuye isi, kugira ngo abamenyeshe ibintu bikomeye, byari byerekeranye n’icyo kinyejana cyari gitangiye.

Ababwira ko abantu nibumvira ubutumwa yari azanye, Imana izaha isi amahoro.Kuko intambara ya mbere yari yatangiriye izindi, zari zigamije guhungabanya ayo mahoro Imana itanga, no kubabuza kuzajya mu ijuru. Ariko batamwumviye,yababwiye ko ibibi bizarushaho kwiyongera .Ariko yanababwiye ko nyuma y’iyo mibabaro, Umutima we Utagira Inenge uzatsindira Ubwami bwa Kristu Umwana we, abazaba barokotse ibyo byago bakazakunda Imana uko byateganije mbere y’ibihe.
Abana babonekewe.

Babiri bari abavandimwe, Fransisko na Yasinta, naho Lusiya yari mubyara wabo.

Fransisko : yavutse kuri 11-06-1908 , akaba musaza wa Yasinta wamugwaga mu ntege. Yari afite imyaka 9 igihe cy’ibonekerwa. Yabonaga Bikira Mariya ariko ntiyumvaga icyo avuga. Igihe Lusiya yabazaga Bikira Mariya niba bazajya mu ijuru, yageze kuri Fransisko, Bikira Mariya amubwira ko azajyayo nawe, ariko ko yagombaga kuvuga ishapule kenshi. Fransisko ahita abifata, ku uburyo amaze kumenya ko azajya mu ijuru ariko ko agomba kuvuga ishapule,( kuko ubundi yashyiraga umwete ku mikino akavuga amasengesho yihuta) iby’amasomo ku ishuri n’imikino yarabishyize ku uruhande, ku uburyo yabwiraga Lusiya ati njyewe ngiye guhoza Yezu bahishe muri Tabernakolo.

Fransisko yarwaye mu ukwezi kwa cumi muri 1918, nkuko Bikira Mariya yari yabibamenyesheje, we na Yasinta, ko azabajyana mu ijuru vuba, ariko Lusiya we akazasigara ku isi kugira ngo ageze ku isi ubutumwa bwe. Mu uburwayi bwe yabwiraga ababyeyi be bibwiraga ko azakira, yuko bitegura ko Bikira Mariya aza kumutwara. Ati ningera mu ijuru , nzajya mpoza Yezu kuko ababaye cyane kubera ibyaha abantu bakora, kandi nzajya mbasabira. Naho Yasinta, nawe uzaza ankurikiye mu ijuru, we azajya asabira Nyirubutungane Papa, asabire na Lusiya uzasigara wenyine. Igihe yari ageze mu minsi ya nyuma, yasabye mama we kuvuga ishapule mu mwanya we kuko atari agishobora kuyivuga; asaba Lusiya na Yasinta kumwibutsa ibyaha yakoze kugira ngo abyicuze maze ahabwe Ukaristiya ya mbere. Ni nayo yabaye kandi na Viyatiko kuko yahise abengerana mu maso abwira mama we na ba Lusiya ati Bikira Mariya araje, nguyu imbere yanjye aranyakiriye. Hari ku itariki ya 4-04-1919.

Yasinta : yavutse kuri 11-03-1910. Yari afite imyaka 7 igihe yabonekerwaga. Yabonaga Bikira Mariya kandi akumva ibyo avuga, ariko kubera ubwenge bwe bwari butangaje, yumvise igihe cyose ko yagombaga guharira ijambo Lusiya wari mukuru. Kandi yazirikanaga cyane amagambo ya Bikira Mariya, cyane cyane aho yabasabye kwemera kubabara kugira ngo abanyabyaha bicuze maze boye kurohama mu umuriro utazima kandi ntiyigeze ayibagirwa na rimwe. Ikindi cyamuteye agahinda n’ukuntu yumvise Bikira Mariya ababwira ko Yezu ababaye cyane kubera ibyaha abantu bakora. Bamaze kubona umuriro w’iteka, yahise afata icyemezo cyo kwibabaza kugira ngo abantu be kuzajya mu umuriro. Niwe wamenyesheje iwabo n’ibyishimo byinshi ko uwo munsi bari babonye Bikira Mariya mu gikombe bari baragiyemo intama , atangariza iwabo ko ari mwiza cyane. Niwe kandi wabonye incuro nyinshi imibabaro ya Nyirubutungane Papa wari kuzababazwa n’ibyago n’intambara .

Yaravugaga kenshi ati’’iyaba nashoboraga kwinjiza mu mitima y’abantu ikibatsi cy’umuriro w’urukundo ruri mu umutima wanjye rwo gukunda Umutima wa Bikira Mariya!’’ Yibabazaga yanga kunywa amazi inyota yamwishe, yahaga impamba ye abana b’ababkene ahuye nabo mu nzira agiye kuragira, yihambiraga imigozi ikamuca ibisebe, yakiraga ugusekwa cyangwa kumwazwa n’abandi bana babitaga abateka mitwe, akabagirira impuhwe kugira ngo batazajya mu umuriro,maze akabwira Lusiya ati iyaba nashoboraga kwereka abantu umuriro w’iteka, maze bose bakazajya mu ijuru. Musaza we Fransisko amaze gupfa, Yasinta yahise arwara. Yafashwe n’umusonga, iyo ndwara yitwaga ‘’grippe espangole’’, ni nayo yishe musaza we. Yaramubabaje bikomeye, kandi yamutinzeho( Fransisko yarwaye amezi 6, ariko we yarwaye umwaka wose, ibihaha bye byarapfumutse), kuko yajyaga mu bitaro abivamo abisubiramo kandi imiti ntigire icyo imumarira. Yaje kwimurirwa mu bitaro bya kure y’iwabo, aho yari gupfira nkuko Bikira Mariya yari yrabimubwiye, ari wenyine. Nawe akishimira yuko byamuhaye guhongerera ibyaha by’abantu benshi bagombaga kuzajya mu umuriro.

Ari mu bitaro bwa nyuma, Bikira Mariya niwe wamusuraga akamwirwariza. Ariko mbere yo kujya muri ibyo bitaro by’I Lisbonne, yabwiraga Lusiya kenshi ati humura nubwo tugusize njye na Fransisko, Bikira Mariya yagusezeranije ko azagumana nawe. Uzibuke ntuzavuge bya bindi yatubujije kuvuga, kandi nanjye nzagusabira. Ariko uzabwire abantu bajye bamukunda cyane, nawe azabone uko azabasabira. Nuko Bikira Mariya aza kumwatara nka musaza we abengerana , mu ijoro ryo kuri 20-02-1920.

Lusiya : Yavutse ku itariki 22-03 -1907. Yari afite imyaka 10 igihe cy’ibonekerwa. Yari bucura iwabo. Yari afite ubwenge kandi akunda gusenga hamwe n’umuryango wose. Lusiya ntabwo yababajwe n’indwara nka babyara be, ariko yababaye bihagije kubera ariwe wari mukuru mu babonekerwa, ibitotezo byose niwe byerekeragaho.Ariko kubera ubutwari bwa Yasinta, yashoboye guhagarara nk’umwana ufite icyemezo cyo gucecekesha abavugaga ko ari ibikoresho bya shitani. Yaje gukomera kandi umunsi babafungira mu kasho ka komini, babatera ubwoba cyangwa babashukisa ibishuka abana, kugira ngo bamene ibanga bari babwiwe kuri 13 -07. Yakundaga gusenga agira ati :’’ Nyagasani , umutima wanjye uwurinde ukomeze ube uwawe gusa, kandi ndifuza kuzaba umutagatifu nka Yasinta na Fransisko. Muri 1921, Musenyeri yamwohereje mu babikira bitwa ‘’les Sœurs Dorothées’’ kure ya Fatima, kugira bakore iperereza neza. Yari afite imyaka 14.

Amaze gusezerana muri uwo muryango muri 1928, yasabye kujya gusura I Fatima, maze avuyeyo asaba kujya mu umuryango wa Karumeli, afata izina rya Mariya Lusiya w’Umutima Utagira inenge wa Mariya .Ni muri iyo myaka ari umubikira, Bikira Mariya yakundaga kumubonekera, ndetse kenshi ari kumwe n’Umwana Yezu, bakomeza kumuha amabwiriza ku ubutumwa yari yarahawe akiri umwana. Ubu Lusiya nawe yitabye Imana akiri muri uwo muryango w’abakarumelita.
Ubutumwa bw’I Fatima, ni impuruza yo kwisubiraho n’umwitangirizwa ku mpinduka zibabaje zishobora kwangiza isi.
Umwamikazi wa Fatima yaravuze ati : Niba ibyo mbabwiye bikurikijwe, isi izagira amahoro. Arongera ati, intambara, ni igihano cy’ibyaha rusange. Intambara ya mbere igiye kurangira, ariko abantu nibatisubiraho, hazabaho iya kabiri izatwara abantu benshi cyane; nibakomeza kubabaza Imana kurusha uko ibabaye ubu, hazaza n’iya gatatu kandi niyo izaba iya nyuma. Imana izahanisha abantu intambara, inzara n’itotezwa rya Kiliziya, Nyirubutungane Papa azababara cyane hamwe n’abakristu ba Kiliziya Gatolika.

Igihugu cy’uburusiya kizaba igikoresho Imana izakoresha kugira ngo ihane isi, kuko icyo gihugu kizakwirakwiza ubuhakanamana ku isi, maze ubwo buhakanamana azabe aribwo buzateza intambara z’urudaca ku isi; ibihugu bimwe bizasibangana.Hazabe itotezwa rikomeye ry’abakristu ku isi hose. Niba ibyo mbasabye mutabikoze, Uburusiya buzakwirakwiza amakosa y’ubuhakanamana ku isi yose. Imibabaro izabaho ntizabonerwa umuti.

Umubyeyi Bikira Mariya ariko,nyamara yatanze umuti nubwo yari azi ko batazawakira , agira ati : Nimuvuge Rozari, mwambare isikapulari, muhongerere ibyaha bikorerwa Yezu mu Ukaristiya. Kugira ngo ibyo bihano bizaterwa n’ibyo byaha bibabaza Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwanjye, bihagarikwe,.Nje kandi gusaba Kiliziya, Nyirubutungane Papa, afatanije n’abepisikopi b’isi yose, gutura igihugu cy’Uburusiya, Umutima wanjye Utagira Inenge. Arongera nanone ati nje gusaba Kiliziya gushyiraho devosiyo y’Umutima wanjye Utagira Inenge, bubahiriza iya gatandatu itanu ya mbere y’ukwezi.

Niko Nyagasani Yezu abishaka, kugira ibitutsi by’indashima zituka Umubyeyi we, bihongererwe n’iyo devosiyo.Ababikora ntibashobora kurokoka nibatagira ubahongererera abasabira.
Mu uby’ukuri , ubutumwa bw’I Fatima, bukubiye mu cyitwa ibanga ry’I Fatima. Bivuga rero ko, abagize Kiliziya Gatolika bo ku isi yose, ndetse na benshi batari abakristu, bazi ko I Fatima havugiwe ibanga. Ariko bikagarukira aho gusa.
Ibanga ry’I Fatima, ryavuzwe kuri 13-07-1917. Bikira Mariya yasabye abana kuvuga ibice bibiri bya mbere, ariko igice cya gatatu arakibabuza.

Igice cya mbere, ni umuriro w’iteka babonye, aho abantu benshi, benshi cyane bajya. Abana bababonye ndetse bagwamo basiganwa kandi basangamo abandi bari barimo baboroga, bidumbaguza mu kizenga cy’umuriro,basa n’amakara yaka kandi bakagumana amasura y’abantu ,amashitani nayo abagaraguza ibikoresho byayo muri uwo muriro. Niyo mpamvu abana bavuze ko iyo bataba bari kumwe na Bikira Mariya baba barapfuye kubera ubwoba. Ni nayo mpamvu Fransisko na Yasinta bahise bafata imibereho ikabije mu ukwibabaza kugira ngo bashobore gukiza abantu benshi uwo muriro bari babonye.

Igice cya kabiri cy’ibanga, ni ubuhanuzi ku ntambara ya kabiri y’isi n’iya gatatu, intambara, inzara, imitingito n’ibindi byago hamwe n’itotezwa rya Kiliziya; ni ukwegurira Uburusiya Umutima Utagira Inenge wa Bikira Mariya, kugira ngo iyo ntambara itazaba. Kandi nkuko byavuzwe haruguru, ni uguhinduka kw’icyo gihugu, ni Ugutsinda k’Umutima Utagira Inenge wa Bikira Mariya, uwo muhango uramutse ukozwe. Ni ugutsinda kandi mu mpera y’ibyo byose, k’uwo Mutima Utagira Inenge wa Bikira Mariya, niyo uwo muhango batazawukora, Bikira Mariya yasezeranije abana ko Nyirubutungane azamutura icyo gihugu, ariko mu gihe cy’imibabaro ikabije, hanyuma ugutsinda kwe kukazaba icyo gihe.
Igice cya gatatu cy’iryo banga, nicyo Bikira Mariya yabujije Lusiya kuvuga. Nuko igihe yari umubikira, mu mwaka wa 1944,nibwo Bikira Mariya yamutegetse kuryandika, rigashyikirizwa Nyirubutungane Papa, nawe akaribika,kugira ngo azaribwire abatuye isi bose muri 1960, cyangwa se azarivuge ari uko Lusiya yitabye Imana mbere ya 1960. Lusiya yamubajije impamvu, Bikira Mariya amubwira ko ariho ubwo butumwa burimo bwari kuzashobora kumvikana. Bamwe mu babitsi b’inyandiko za Vatikani bashoboye kugera kuri iryo banga, bavuga ko ryerekeye ubuyobe burengeje ukwemera buzibasira Kiliziya, no gutakaza ukwemera kwa Kiliziya Gatolika kuzatangirana n’uwo mwaka wo muri 1960.

Abakristu benshi bazi ko ibanga ryavuzwe muri 2000, ariko mu uruzinduko rwa Nyirubutungane Benedigito wa XVI yagiriye I Fatima muri 2010, yavuze ko ibanga rya gatatu ritavuzwe ryose, kandi ibirimo birebana n’ibabazwa rya Kiliziya. Na Nyirubutungane Yohani Pawulo wa Kabili yasubije abadage muri 1980 bari bamubajije impamvu ibanga ry’I Fatima ritavugwa, yabasubije ko ibirimo kubivuga, byarushaho kuzambya ibihe turimo aho kubikiza. Ikiruta ni ukuvuga ishapule, niwo muti w’ibiri muri iryo banga.

Ubutumwa bw’I Fatima bwatangiye kwemerwa muri 1930.Ba Nyirubutungane Papa ba nyuma y’amabonekerwa y’I Fatima bose, bemeje ko ibyavugiwe I Fatima ari ukuri, nubwo kuvuga igice cya gatatu cyaryo batashoboye kurivuga nkuko Bikira Mariya yari yabisabye. Abanditse kuri Fatima ni benshi, kandi abatewolojiye benshi bahuriza hamwe ko ubutumwa bw’I Fatima bwerekeye kumenyesha abakristu ko ikinyejana cya 20, kizahura n’imibabaro iturutse mu uguhakana no kubabaza Imana bikabije,bizatera isi ibyago byinshi, ariko ko abakristu baramutse bakiriye umuti Bikira Mariya yahatangiye , byose byaba amahoro. Nuko rero ni ubutumwa bwigisha kugarukira Imana,kwita ku iyobokamana nyaryo, kwanga ibyaha, kubaha Yezu no kuberaho gukunda Imana yonyine na Bikira Mariya. Bitaba ibyo, ibihano bikagwirira isi.
Isabukuru nziza y’imyaka ijana Bikira Mariya abonekeye I Fatima.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 30,483 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo