FinanceNerd_opt

Ubuhamya : Yamaze imyaka 10 akoresha imbarga z’ umwijima ubumaji yinjijwemo na Padiri(igice5,6)/ Menya uko  basuye ubwami bw’ imanakazi mu nda y’ isi .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 20, 2017

  Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, mwarimu yaje kundeba ansobanurira ibi: “ubwo nari najyanye n’imanakazi, nayibwiye ibibazo byawe. Yambwiye ko muri wowe harimo imbaraga zidasanzwe. Yishimiye ko namuzaniye […]




 

Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, mwarimu yaje kundeba ansobanurira ibi: “ubwo nari najyanye n’imanakazi, nayibwiye ibibazo byawe. Yambwiye ko muri wowe harimo imbaraga zidasanzwe. Yishimiye ko namuzaniye umuntu w’ingirakamaro ndetse yashakaga ko uhamara akandi kanya karenzeho. Uwbo nayimenyesheje impamvu twagiyeyo, mubwira byinshi kuri wowe, kuburyo yahisemo kwiyizira ubwayo ikazajya igiha icyo ushaka. Nabyanze, kuko iyo nemera hari igihe yari kuzagutwara muri kiriya gihugu cyayo, ubatazagaruka kw’isi. Ntibyari gukunda rero, kuko afite imbaraga nyinshi ziruta izawe. Namwinginze ngo akwikuremo arabyanga neza neza, ariko kubera dusanzwe tubanye neza, ageze aho aremera.

Image result for black girl

Nta mafaranga nabonaga nifashishije uburyo nari nigishijwe na mwarimuwanjye padiri, yigeze ahaza kwifuza kwanjye. Nifuzaga kugira amafaranga nk’abandi bose nkayahorana atagomba kuba ayakanya gatoya gusa. Kuko nanjye numvaga nashimishwa no kuba umukire nk’abandi bose. Nashakaga kubona amafanranga yamfasha kugirira ababyeyi banjye akamaro nanjye nkubaka nkaba umugabo nk’abandi. Ariko kubera ko nakoraga ubukonikoni/magie, nabonaga urukundo rw’abantu ntacyo rumaze. Rimwe ariko naje gutekereza gushaka uburyo bwagira icyo buhindura ku mibereho y’ababyeyi banjye. Natekereje kuboherereza amafaranga nkoreshe uburyo bwa Vol Malin, kuko ubundi buryo bwose bwasabaga igitambo cy’ubuzima bw’umuntu, ikintu nangaga kubi cyo kumena amaraso.
Iyo niyo yari inzira yonyine yo gufasha umuryango wanjye, ariko sinayikoresheje kuko amafaranga yose yagombaga guhita azimira nyuma yo kurangiza amasaha agomba mumara.

Ibyo byatumva numva ko ntanezerewe na gato n’amafaranga mbona nkuko nabitekerezaga.niyo mpamvu nahise nsubira kureba mwarimu. Ubwo noneho namubajije uburyo nabona amafaranga amara igihe kinini, kandi nanone ntagombye kumena amaraso y’umuntu. Ubwo yampaye uburyo butatu bwo guhitamo. Ubwo ibindi yambwiye ko ari ikizira kandi ko kubinyibutsa yari angiriye neza.

Nyuma y’akanya gatoya acecetse anyeganyeza intugu ikimenyetso cyo kugira icyo ashaka kumbwira, maze arambwira ati: “ ukeneye umugore!” sinahise menya icyo ashaka kumbwira. Nahise nibwira ko ashaka kumpa umukobwa nkamurongora akaba yarabipanze igihe atagize inama angisha. Ubwo yaje kugaruka nyuma y’iminsi itatu uhereye uwo munsi.

Arambwira ati: “ ubushize nakubwiye ko ugomba gushaka umugore kikaba igisubizo cy’ibibazo byawe. Urazi ko umugore akemura ibibazo hafi ya byose by’umugabo! Bivuze ko ibyo umugabo akenera byose biva ku mugore uretse ibyo kwikenuza ku mubili mu buryo busanzwe. Ubwo tugiye kuzatemberereza mu Gihugu cy’Imana y’ingore Maharashati. Aho niho tuzakura umugore uzakemura ibibazo byawe byose. Ariko mbere yuko tujyayo, hari icyo tugomba kubanza twakora; twitegura mu mitekerereze ndetse no ku mubili. Imbaraga zacu zose n’ubwirinzi/protection ntacyo bizaba bikitumariye nitugenda.

Uwo muhango ugendana no kwiyiriza ubusa, uvuga amaduwa yabigenewe, mu gihe cy’iminsi itanu. Ibyo bizadufasha gukomera mu mitima kugirango tutagwa mu bishuko by’imanakazi. Ifite imitego myinshi mu isi yayo. Iyo hagize ugirira ikibazo cyangwa agapfirayo ntibiba bigishoboka ko yazagaruka ku isi ukundi. Urabona ko byoroshye cyane kwinjira muri iki gihugu cy’iyi mana ngore kurusha kuvayo? Kubera ko abagize icyo gihugu hafi ya bose ari abagore, iyo manakazi ntikunda kureka kureka uw’igitsinagabo ugezeyo gupfa kugaruka ku isi. Ngufitiye impungenge ko wagira ubwoba, kwiheba no guhangayika. Ibi ugomba kubyirinda byose, kuko niyo mitego yaho. Nzi ko tutabyibashisha n’imbaraga zacu zisanzwe. Niyo mpamvu tugomba kumara iminsi itanu tutarya kugirango duhoshe ibishuko by’iyo manakazi Maharashati, kugirango tubashe gukora gusa ibyo twe dushaka tutinjiriwe ngo hagire ikituganza. Bityo tugakora icyo tutateganyije gukora. “

Bakundwa bene data, murabona kugira ngo ntabasha gushukwa n’abadayimoni mw’isi yabo niyirije ubusa iminsi itanu yose, kugirango ngere ku ntego za kidayimoni? None ni ngufu zihe dukoresha nkatwe abana b’Imana, nta kindi kitari ugusenga no kwiyiriza ubusa ngo tubashe kunesha irari ry’umubili.

UKO TWAGIYE MW’ISI Y’ABAGORE

I Kisangani hari ihuriro ry’imigezi yiroha mu mu Ruzi rwa Zaire/Fleuve Congo/Zaire. Hashyize kandi urugomero rw’amashanyarazi ni ahantu hafite akamaro cyane mu ntara Haut Zaire/ Haut Congo kubera ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa aho hose muri ako karere. Bityo rero abasirikare baharinda amasaha makumyabili n’ane kuri makumyabili n’ane. Aho ngaho hari ahitwa imbaraga z’iburasirazuba niho twisanze njye na padiri, nyuma ya ya minsi itanu twiyiriza ubusa, ari nijoro, saa saba. Nta kwezi kwari guhari icyo gihe. Hari hijimye cyane. Usibye gusa urusaku rw’ibikoko biguruka hafi y’ayo mazi gusa, nta kindi cyabashaga kumvikana muri iryo joro, hari hatuje. Amazi yaratembaga kurikiye inzira yayo mu buryo busanzwe. Ubwo twegereye buhoro urugomero rw’amazi.

Hari abasirikare batanu, bafite imbunda mu ntoki abo basirikare bahise basinzira nyuma yaho padiri yari amaze kuvuga amagambo y’ubumaji. Nabonaga byose ari nk’inzozi kuri njye. Ubwo twahise twegera amazi, nta musirikare wigeze atubangamira. Ubwo mwarimu wanjye yahise atangira guhamagara ya manakazi avuga mu magambo y’abarozi akoresha n’ibimenyetso bya gishitani n’amaboko ye . hari umutuzo mwinshi impande yacu hose. Umuyaga wahagaze guhuha n’ibikoko byasakuzaga bihita biceceka. Ikiyoka kinini cyane gisohoka mu mazi. Iyo nzokka yari ifite imitwe irindwi. Muri gice cy’umutwe hasohokagamo urumuri, rwamurikaga igice cy’amazi n’ahahegereye. Iyo nzoka yapimaga nka metero ebyiri n’igice by’umurambararo( diameter)

Mu bundi buryo ingano y’iyo nzoka yagomabga kuntera ubwoba, ariko ahongaho numvise nkonje. Kugira ngo ibyo ngibyo ndetse n’ibyagombaga gukurikiraho bitaza kuntera ikibazo, nabifashe nk’ibisanzwe. Habonetse umugore ku mutwe w’iyo nzoka usa n’umuhindekazi. Atwibwira avuga ati ndi’ Maharashata imanakazi yo mubuhinde, nje kubakorera. Nje kubakira ngo menye ibyo muje kunsaba, mabahaye ikaze rero mu isi yajye. Nuko rero, munkurikire.

Akimara kudusaba kumukurikira , yarahindukiye atwereka inzira ijya mw’isi ye. Nabonye ikintu gitangaje n’amaso yanjye. Ya nzoka yahise izimira, ku nshuro ya mbere yo kbaho kwanjye, navumbuye si itandukanye niyo dutuyeho. Nabonaga urumuri rudakomoka ku zuba haba ngo rukomoke no ku kwezi. Ibara ryarwo rysaga na violet(isine). Nta kimera cyangwa ibiti n’ibyatsi biharangwa. Mu mwanya w’ubutaka, nabonaga hari uruvange rwa goudron n’isima ariko hejuru horosheho ibara ry’icyatsi. Nari ntarasura ubutaka bw’I Burayi cyangwa muri Amerika ariko nabonye aho hantu ntahasa naho kuri iyi si. Twari mu kirere cy’isi y’iyomanakazi idutembereza. Abahatuye hafi ya bose ni abagore. Icyo nabashije kubona nuko abo bagore bose basa. Bafite uburanga buhwanye, hari umutuzo mwinshi cyane. Abantu baho baritonda kandi bagira urugwiro no kwakira ababagana neza. Ibyo gutemberezwa birangiye, twagiye gusura aho imanakazi ituye.

KANDA HANO USOME IGICE CYA 3,4

TWASUYE UWAMI BW’IMANAKAZI MU NDA Y’ISI

Tumaze kuruhuka, imanakazi iza kutwakira, kuko hari abantu benshi bategereje guhura nayo, abami n’ibikomangoma. Ubwo padiri yavuze ikitugenza, maze ya manakazi imuca mu Ijambo imubwira ko turabiganiraho birambuye nyuma. Tumaze kurya, padiri nay a manakazi(Maharashata) bajya mu kindi gice cy’ahongaho mu ngoro y’Imanakazi. Umwamikazi n’abandi bamba bugufi, kugirango ntagira irungu padiri ataragaruka. Mu guhe numvaga ntewe ikibazo n’uko padiri n’imanakazi batinze kugaruka, muri ako kanya mbona basohokeye mu wundi muryango. Akoresheje ikimenyetso n’umutwe we(body language), padiri yanyeretse ko byose byagenza neza. Uwbo twagombaga gutaha. Imanakazi yaraduherekeje mu cyerekezo twanyuzemo twinjira, maze turataha.

Muri uko kuduherekeza iyo manakazi yaje dufatanye mu biganza, ubwo tugera aho twinjiriye. Ubwo ya si y’Umwijima itagaragara yahise ibura, hongera kugaragara ya nzoka y’imitwe irindwi. Ya manakazi yari ikiri kumwe nantwe ikimfashe mu kiganza, nk’inshuti zimaranye ibihe! Iduseraho maze indekura ikiganza. Maze ubwo sinongera kuyibonesha amaso. Ubwo rwa rumuri rwaturukaga mu mitwe irindwi ya ya nzoka narwo rurarangira, dusigara mu mwijima w’icuraburindi. Hafi yacu nongeye kugira icyo mbasha kubona. Ni ba basirikare bari bagisinziriye bashyizweyo. Twagombaga kwihutira gutaha, kugira ngo hatagira umuntu wazindutse duhura nawe akibaza aho tuvuye dore ko hari mu gitondo kare cyane, byari bigeze I saa kumi zo mu rukerera. Tugezeyo imuhira, buri wese muritwe yahise ajya kuryama ngo agaruze ibitotsi byacu mu gihe twari twagiye muri urwo rugendo mu yindi si.

Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, mwarimu yaje kundeba ansobanurira ibi: “ubwo nari najyanye n’imanakazi, nayibwiye ibibazo byawe. Yambwiye ko muri wowe harimo imbaraga zidasanzwe. Yishimiye ko namuzaniye umuntu w’ingirakamaro ndetse yashakaga ko uhamara akandi kanya karenzeho. Uwbo nayimenyesheje impamvu twagiyeyo, mubwira byinshi kuri wowe, kuburyo yahisemo kwiyizira ubwayo ikazajya igiha icyo ushaka. Nabyanze, kuko iyo nemera hari igihe yari kuzagutwara muri kiriya gihugu cyayo, ubatazagaruka kw’isi. Ntibyari gukunda rero, kuko afite imbaraga nyinshi ziruta izawe. Namwinginze ngo akwikuremo arabyanga neza neza, ariko kubera dusanzwe tubanye neza, ageze aho aremera.

UKO NABONYE UMUGORE

Ariko nyuma yashyizeho ingamba zikomeye cyane mu gihe ushaka umugore uzabasha gukemura ibibazo ufite byose by’amafaranga, kandi agahaza kwifuza kwawe kose. Mwana wanjye ugomba kwitonda! Ugomba kwirararika ukabyitwaramo neza. Umenye ko nuramuka ubyanze, ushobora kwibwirira imana imigambi yawe y’amafaranga. Niba ushaka gukomeza rero, dore ibyo ugomba gukora:

Muri iri joro uraza kubona ipaki irimo amakarita cumi n’indwi. Buri karita ihagarariye ifoto y’umugore, muri ayo makarita uyitegereze neza, uhitemo iyo ubona igushimije maze uyishyireho akamenyetso. Uwbo uwo niwe uzaba umugore wawe.ubwo padiri ambwira kandi uburyo nza gutegura ameza yo munsu yanjye. Mu rwego rwo kwiteura abashyitsi banjye; abo bagore bose uko ari cumi n’indwi.

Akomeza agira ati: ‘ saa sita z’Ijoro abashyitsi baraza kugukangura. Ni ba bagore cumi n’indwi bari kuri ya makarita. Ugomba kwitondera guhitamo muri iri joro, baraza kugutereta mu buryo bunyuranye, ngo bakugushe mu bishuko uhapfire. Nubasha kwifata kkwifata bikagera saa kumi zo mu gitondo, urabona umugore wawe kuko we ntari bugende ahubwo arasigara abandi bamaze kugenda. Uwo niwe uraba wahisemo mu makarita. Mwana wanjye birakureba nugira uwo uza kurarikira akakuvutsa ubuzima muri abo bandi Atari uwo wahisemo. Ubwo niwibeshya rero ugahitamo undi, arahita agutwara muri ya si twarimo ejo. Bivuze ko muri yi si ya hano uzapfa abantu bakagushyingura, ariko ugakomeza kubaho bisanzwe mu’ isi y’imanakazi. Ayo niyo mabwiriza imanakazi yashyizeho. Ubwo rero kugirang utabigwamo, ugomba kwihangana kugeza bose bagiye. Nizeye ko umaze kubyumva byose uko biza kugenda, amahitamo ni ayawe.

Image result for black girl

Nta mahitamo nari mfite, ubwo iyo nza kwanga ayo mabwiriza padiri yari kubabara cyane, bityo nta kindi yari kuzaongera kumbwira kijyanye no gushaka amafanranga nabaga nkeneye.
Iyo nza kwirenza ayo mahirwe sinari kuzabona amafaranga nk’abandi bose, nta mahitamo nari mfite rero, nagombaga kwemera ibyo nabwiwe byose nkabikurikiza. Nkuko mwarimu yari yabimbwiye nijoro kuri ya saha nahise mbona ipaki y’amakarita. Buri karita yari ihagarariye umugore mwiza cyane wambaye ibibonerana. Ubwo nafashe umwanya uhagije wo kwitegereza abo bagore. Kwari uguhitamo ubwiza burusha ubundi.

Nta gitekerezo nagize cyo kumenya uwo nahitamo kuko bose bari bafite ubwiza buhwanye. Nyuma yo kwitegereza akanya kanini naje gufata imwe nyihitamo. Ubwo nafashe amakarita yose nyanyanyagiza ku meza mfunga amaso mpitamo imwe. Hejuru y’iyo karita nashyizeho akamenyetso. Bukeye nagiye mw’isoko kugura ibyo padiri yai yambwiye kugura byose; inzoga ndetse na curayi(utwatsi batwika tugatanga umubavu), maze mbishyira muri salon, nkuko mwarimuyari yabimbwiye maze bigeze saa yine n’igice pita ndyama mu buriri bwanjye. Bigeze saa sita zuzuye numvise umuntu unkozeho ambyutsa yoroheje cyane. Narambuye amaso kuko nari ngifite ibitotsi, ubwo nabonye ko ari umugore uri kumbyutsa yoroheje cyane angaragariza urugwiro. Uko yateraga intambwe nabonagamo urukundo rukomeye cyane. Ubwo narabyutse nerekeza muri salon. Ubwo nakiriwe n’amashyi menshi y’abashyitsi banjye, nibwo nabonye ko ba bagore bose bari ku makarita bari bari aho, ndetse bose ari beza.

Mu masaha yakurikiye, buri wese yangeragaho akanyereka urukundo n’ubushotoranyi bukurura umubili mbese nk’uko abaa bo kurimbuka babigenza. Irari ry’umubili rirabyuka ariko nibuka ko mwarimu yanyihanagirije ko nagomba kugira uwo nkoraao mu gihe abo bose bataragaenda ngo hasigare umwe gusa, ari nawe wagombaga kuba uwanjye. Kubera ko ntari nzi mu by’ukuri uwonahisemo, nashoboraga gutakaza ubuzima bwanjye nibeshye nkaryama n’utari we. Baboney ko bitoroshye ngombararikira, bakoresheje uburyo bwose bwa kidayimoni ngo bangushe mu mutego.

KANDA HANO USOME IGICE CYA 2

Bavandimwe, ndagirango mbabwire ko iyo mbarabashije kwiyiriza ubusa muri iyo minsi itanu nababwiye, nashoboraga kugwa mu bishuko nkaryamana nabo bagore cumi n’indwi. Ubwo bigeze saa kumi z’urukerera baransezeyeho bati urabeho, maze bagenda nk’uko baje banyuze mu rukuta rw’inzu.

Umwe muri bo yarasigaye, uwo yariwe mugore mugore wanjye, niwe amahitamo yanjye yari yaguyeho. Uwo wasigaye utaragiye yahise anyegera, ampobera umwanya munini atandekura. Arambwira ati” Mukunzi wanjye nakwishimiy cyane uburyo wabashije kwihanganira ibishuko bya barumuna banjye. Ni ikimenyetso cy’ubudahemuka wanjyeretse. Nanjye nzagukunda biruseho, niba ubasha kubahiriza amabwiriza yanjye, aribyo gukunda umugore umwe gusa akaba azakugeza ku munezero wose ushaka.

Uretse gusa, ibiryo wowe uzaba witekeye, ibinzi uzajya urya ibyo nguhaye, ntuzarye ibiryo byatetswe n’undi mugore. Nijoro utaha ntugomba gukererwa ngo bigere saa mbili utaragera imuhira. Nujya hanze ugarutse ugomba kubanza gukaraba ugahindura imyambaro mbere yo kunyegera. Uretse njye nawe, nawundi muntu ugomba kumenya ko tubana. Nihazagira umuntu umbona wowe utabizi, azahita apfa acynangwa ahinduke umusazi. Uwo muntu naba ariwowe umuzanye niwowe uzabura ubuzima cyangwa ube umusazi. Nkuko ubibona ngira ifuhe cyane. Ikindi niyemeje kugushimisha nkakurangiriza ibibazo byawe byose utaranabimbwira ndabizi.

Izina ryanjye ni Helene Maglu, ujye umpamagara Helena nibyo byoroshye. Uko niko nabanye na Helene. Bukeye nabonye impamvu padiri yahisemo ko nshaka umugore ngo ibibazo byanjye bikemuke. Bukeye maze gukaraba nasanze ifunguro riteguye ku meza. Nyamara, nta cyo gutekahonari mfite mu nzu na kimwe! Ntiriwe mbaza aho ibyo biryo byavuye nabiriye n’appetit nyinshi. Ubwo nshatse kwambara nahise mbona imyambaro mishya ntari nsanganywe, ndetse kuva navuka ni ubwa mbere nari mbonye iyo myambaro myiza gutyo. Hari inkweto ndetse na kamambili. Ibyo byose ntacyo byari bimbwiye. Helene yari yararahiye kuzandangiriza ibyifuzo. Ibyo nasanze kumeza nibyo nakundaga bikandyohra n’ubundi. Nibajije icyamubwiye ibyo nkunda!
Imyambaro yo, Helene yanzaniye yari akataraboneka! Uko njiraga mu rugo, ndetse nasohoka ibara ry’iyo pantalo ryarahindukaga. Iyo pantalo yahinduka amaba inshuroesheshatu, ikagarukana ibara ryayo ry’umwimerere ku nshuro ya gatandatu. Hamwe na h
Helene umugore wajye,ubuzima bwari nta makemwa. Sinari nkitekereza ikibazo cy’amafaranga. Iyo nabaga nshaka kugura ikintu,nkuko Helena yansezeranyije kumara ibibazo byose, nashyiraga akaboko mu mufuka, nkahita nkuramo amafaranga anagana n’igiciro kandi ayo mafaranga yabaga ari ay’ukuri. Nashoboraga kwishimisha nk’abandi bose ntapfuye cyangwa ngo nze gusara, kubera ko yarengeje igihe nagombaga kuyamarana. Umugore wanjye yari yarampaye imodoka. Si buri wese wabashaga kuyibona, keretse abakorana n’imyuka mibi gusa. Nakundaga kuyigendamo ngiye kwiga. Ntiyakoreshaga yaba mazutu cyangwa lisanse, bityo nta narimwe nigeze njya kuri station kuyishaka.

Benedata, Imana ni Imana ifuha, iyo turetse gukunda iby’isi bikinjira mu bwenge bwacu. Matayo 22:37. Na we aramusubiza ati “ ‘Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’
Ishaka ko tuyikundisha umutima wacu wose n’ubwenge, n’imbaraga zacu zose.

Yakobo 4:5. Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n’ishyari”?

Idusaba kuyikundisha umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose.

Helene umugore wanjye, yari afite umubili utandukanye n’iy’abandi.Yasaga n’ufite rurkuruzi iba hagati yanjye nawe Iyo namwegeraga,sinagombaga kumukoraho, kuryamana nawe byarangoraga kuko akenshi nahitaga nta ubwenge. Ubwo akongera kungaruramo ubwenge nyuma akoresheje agatambaro gatose yankozaga mu maso, ndetse no kw’itama. Muri make ibijyanye n’urukundo buri wese yabyumvaga ukwe. Natekerezaga ko rimwe nshobora kuzahatakariza ubuzima, cyangwa bakampindura igikoko. Tugitangira kubana numvaga ko ahari ariko mba nananiwe tuzageraho tukamenyerana. Ariko uko nabitekerezaga siko byaje kugenda. Ahubwo Helene yaje kuba umunyamahane cyane ndetse n’umugome. Buhoro buhoro ibineza neza natangiranye birayoyoka, icyari urukundo gihinduka urwangano.

Ubwo nashakishije uburyo namwikuraho tugatandukana ariko mbura integer kubera ibindi byose yampaga. Ubwo naje gufata umwanzuro ariko, ntegereza igihe gikwiye ngo nzawushyire mu bikorwa. Iminsi irahita indi irataha, umunsi umwe dutashye tuvuye mu masomo, naje kubona abakobwa b’abanyeshuri muri bo harimo umukobwa mwiza. Ubwo nafashe umwaya wo kumwitegereza ntwarwa nawe. Ndamurarikira. Naje gutekereza ko ubwo bwiza butabaho kuko bwari ubwa mbere nari mmbonye umukobwa mwiza gutyo. Ubwi byatumye ntaha nkererewe. Nkigera mu rugo nakuyemo inkweto njya gukaraba nk’uko bisanzwe nyuma mfatampindura imyambaro. Nyuma yabyo nagiye kwisobanura ku cyatumye nkererwa kwa Helene. Ariko aho Helena najyaga musanga antegerereje nahasanze wa mukobwa nabonye tuvuye kwiga akandangaza.

Nagize ubwoba nkibona uwo mukobwa mu cyumba cya Helene. Nari mfite ubwoba bw’uko naza kuba umusazi cyangwa ngapfa. Nahise nibaza uburyo yamenye ko namurarikiye. Uburyo yamenye aho ntaha. Uburyo yinjiye mu nzu. Nibaza niba Helene yaba yamubonye. Ntamwitayeho na gato niruka mu byumba byose nsakuza nshakisha umugore umugore wanjye gusa nkommeza kwibaza uburyo uwo mukobwa yaba yahageze. Aho yari yicaye maze nawe aransekera. Maze aranyegera arambwira ati: “Ntabwo wamenye mukunzi wanjye! Ntabwo ndi wa mukobwa wabonye utashye! Ndi umugore wawe Helene Maglu. Niyambitse umubiri w’uwo wabonye uyu munsi. Dore ibibazo wibazaga niba Helene atabasha kumenya ibibera aho Atari! Ariko ntazatinda kujya abomenya.

Uko niko nteye, nabikoze kuriya kugirango umenye ko iyo ukunze abandi bakobwa bimbabaza cyane. None se urashaka gupfa? Kandi birashoboka rwose ko nakubura. None ubwo urumva bizagenda gute? Ni gute watekereza kumparika kandi nanjye ubwanjye utabasha kumpaza? Ntikanyitwareho gutyo. Uranyumva mukunzi wanjye? Ndi hano kubera wowe. Ubwo yahise ampa imyirondoro yose ya wa mukobwa w’umunyeshuri mwiza nabonye. Ubwo nyuma y’iminsi ibili naje kumva ko wa mukobwa yapfuye yiyahuye. Urupfu rwe rwarambabaje cyane. Ubwenge bwanjye ntibwakirirye urupfu rwe. Nyamara nubwo yapfuye icyo nari nakoze ni ukumwitegereza gusa. Yari umuziranenge. Sinigeze nshidikanya ko ari Helene wamwishe kubera ishyari yamugiriye. Ku ruhande rwanjye namufashe nk’umugome kuko ariwe wari wishe uwo mukomwa mwiza.

UKO HELENE YASHATSE KUNJYANA KUBA MU GIHUGU CYABO!

Igihe kirahita kandi, nanone Helene akagenda arushaho kwijima, no kumbera mubi. Umunsi umwe nimugoroba amaze kunyitegereza yitonze arambwira ati: Rukundo rwanjye, nkugirira ifuhe rikaze cyane. Urukundo ngukunda ruzarushaho kwaguka. Nshaka guha umuryango wawe ibintu yinshi, amakamyo atatu, amavatiri abili. Nzagurira amaduka atatu rikomeye umuryango wawe mu mujyi rwagati, kandi mabashakire inzu yo kubamo ahantu hiyubashye mu mujyi. Ubwo ibyo byose nzabiha ababyeyi bawe, ariko wowe tujye kwibanira mu gihugu cyanjye ubuzirahereza ntituzagaruka.

Ako kanya nahise menya icyazengerezaga umugore wanjye! Yashaka cyane urupfu rwanjye. Ako ni akanya keza nari mbonye ko kuba namwiyaka, ariko ntibyashobokaga. Ubwo byansabaga gushaka impamu muha nkamworoshya ubundi igitekerezo cye nkacyanga. Nahise mubwira nti “ Amatageko y’igihugu cyacu ntiyemera ko umunyeshuri nkanjye utagira ahantu hagaragara nkura mafaranga, mpa ababyeyi banjye ibintu by’agaciro kangana gatyo. Nimara kuhava Leta izahita ifatira imitungo yose.” Ubwo Helene anyizeza ko nta muntu ushobora kuzafatira iyo mitungo,nanjye musubiza ko ntacyabinyemeza dore ko ntazaba mpari ngo mbyirebere. Kwanga kumubabaza, mubwira ko igihugu cye nkizi kuko nagisuye umunsi umwe. Haratuje cyane kandi nta jwi rihumvikana. Uburyo bubaha abantu n’uwbitonzi bw’imanakazi yahoo ni uruhererekane. None nitugerayo nkaba ntazemererwa kubona ababyeyi banjye, aho sinzajyayo. Nubwo yakomeje guhatiriza igisubizo namuhaye cyari oya!

UKO NASABYE PADIRI KUMFASHA GUTANDUKANA NA HELENE.

Ubwo nagambiriye kubivamo kuko nabonaga ko bishoboka ko nabura ubuzima bwanjye, igihe cyose naba nkomeje kubana nawe. Nabanye nawe umwaka umwe n’amezi abili. Padir yaratangaye ubwo namubwiraga ko nshaka gutandukana na Helene. Yashakaga kumenya impamvu zintera gufata umwanzura ukakaye nk’uwo. Namusobanuriye mpereye ruhande uburyo tumeranye mu buriri, urupfu rw’umunyeshurikazi mwiza, ndetse n’uburyo yashakaga kunjyana kuba ubuziraherezo mu gihugu cye. Muri make numvaga hazakurikiraho urupfu kandi sinarushakaga. Padiri ntiyampishe ko birimo ingaruka mbi, dore ko n’ubundi ntacyo yajyaga ampisha. Yambwiye ko akenshi abashakana n’abagore nk’abongabo, bitinda bigatebuka, bakazabajyana. Akomeza ambwira ati; “kuko ari wowe wambere ushatse gukora ikintu nk’icyo ugatandukana nawe, nzinginga imanakazi. Ariko mbaye nguteguje ko bitazaba ibntu byoroshye.

( IGICE CYA GATANDATU)

TWITEGURA KUJYA MU ISI Y’IMANAKAZI

Nkuko twabigenje mbere, twasubiye hahandi padiri asinziriza byo gupfa abasirikare barinda urugomero rw’aashanyarazi, maze ahamagara ya manakazi , haza ya nzoka y’imitwe ndwi, maze nay a manakazi iraza. Yari azi ikitugenza, maze ahamagara Helene ngo nawe agire icyo abivugaho. Helene yatangajwe n’uko umugabo we yashakaga kumuta, nyaara akandi yari agiye gusigira ubutunzi bwinshi cyane kwa sebukwe! Ariko nyuma gato arifata, aravuga ati nta mahitamo mfite ubwo ndasigara aha. Mumenye gusa ko Atari njye wanze umugabo wanjye, ko ari umugabo wanjye unyanze. Kubera ko ariwe rero unyanze ndamusaba ibintu bibii ahitemo kimwe:

– Gusigara hano
– Cyangwa kumpa murumuna we.

Aho nari ndi mbwira padiri ko ibyo Helene asaba byose nta gishoboka kirimo. Mbere hose ntitwigeze dusezerana ko tuzabana ubudatandukana. Kandi muzi ko mwanyemereye ko nta muntu wo mu muryango wanjye uzapfa azize njyewe. Nzakomeza kubahiriza amabwiriza yanyu igihe cyose nzaba nshobora kubonana n’ababyeyi banjye, aho nshakiye n’igihe mbashakiye. Nta mu ntu wo mu muryango wanjye ugomba gupfa arinjye azize. Ubwo padiri n’imanakazi bajya mu cyumba cyari hafi aho bonyine. Hashize umwnya bagaruka mu cyumba twarimo twese. Mu rwego gutanga igihano rusange, imanakazi itangaza ko kubera padiri, n’akazi keza bakorana ko atwmereye ayo mahirwe. Byose ariko kubera padiri. Yoneraho kandi ko byari bibaye ubwa mbere bahura n’ikibazo nk’icyo ngicyo. Yongera ko bibaye ubwa mbere n’ubwnyuma mu nyungu zacu twembi.

GUSINYA AMASEZERANO NKOREHEJE AMARASO YANJYE MU BUYO BWA GIGITAL

Ahindukira areba aho nari nicaye arambwira ati: “nuko ushaka gukomeza kubahiriza mabwiriza yacu, ubuzima bwawe burarokotse. Mu by’ukuri Helene yari afite misiyo yo kukuzana hano! None rero nawe ubwo ugomba kuzadukorera ibyo dusaba byose kugeza upfuye. Ngaho subirana na padiri mw’isi yanyu. Azakwigisha indi mirimo mishya ugiy kuzakora. Mbere yo kugenda urasiinya amasezerano hagati yawe natwe ko uzadukorerea kugeza igihe uzapfira”
Guhera ubu uzaba umukozi w’imanakazi MAHARASHATRA uzayikorera mu karere kose. Nturi umushyitsi ngo nkubwire uko bizakugendekera niwica amasezerano tugiranye. Nkoresheje amaraso yanjye bazanjye impapuro ndasinya hakoreshejwe uburyo bwa digital. Bigeze saa kumi z’urukerera dusubira imuhira nk’ubusanzwe.

Hashize amezi make, buri munsi niko padiri yanyigishaka uko ngomba gukora imirimo yajye mishya. Kumanywa nigaga mu magambo nijoro tukajya mw’irimbi gukora pratique ndetse no kwimenyereza ibyo ngomba gukora byose. Guhera igihe nasinyiye amasezerano nahise mba ku rwego rwo guhabwo impabumenyi yo hejuru. Nagombaga kujya muri restaurant ndetse no mw’irimbi buri mugoroba.

IBIHUGU BY’IBURAYI BIKORESHA IBIHEKO CYANE

Nyuma yo gusinya amasezerano, nari mfite ubshobozi bwo kurebe ibikorerwa mw’irimbi. Ubwo padir yanzaniye ibindi bitabo binyigisha ibintu byinshi bindi byisumbuyeho. Akazi kanjye kari ako guteranya impigi/talisman. Izo mpigi twazizanirwaga n’abakiriya ngo tubashyiriremo imbaraga zo gukora ibintu binyuranye. (Aha impigi ni ibintu abantu abantu bambara ku mubili, cyangwa se ibiheko, bishobora kuba kwambarwa ku maboko, ku maguru, mw’Ijosi, ku matwi, cyangwa bikambarirwa imbere y’imyenda aho bitabonwa n’umuntu wese). Commande nyinshi zaturukaga mu bihugu bitandukanye by’Uburayi. Ubufaransa, Rumaniya,Polonye, ndetse n’Ubutariyani.

IBIHUGU BY’AFURIKA BIKORESHA IBIHEKO CYANE

Muri Afurika twabonaga Komande ziva muri Kameruni,Gabon,Moritaniya, Senegal na Zaire/Congo. Muri Zaire twari dufite cyane abo mu mijyi ya Kisangani ndetse na Kinshasa. Mbifashijwemo na Padiri, nari narafunguye inzu yo gukoreramo I Kinshasa.
Iyo twakoreragamo yitwaga MAISON BLANCHE FOIRE DE KISANGANI. Aho niho ibiro byanjye byari biherereye. Mfashijwe n’umwuka wankoreraga nakiraga izo komande nkazitunganya neza. Itandukaniro ry’inzu yacu n’iyi Kinshasa nuko iyacu yakoreshaga imbaraga z’imyuka z’abahinde, iya Kinshasa bikaba imyuka y’Abanyamisiri. Izo nzu zombie zari zishinzwe gukora ibishoboka byose ngo bijyane ubugingo bwa benshi kwa Satani. Buri mpigi yateranyirizwaga hejuru y’imva hakavugwa amaduwa yabigenewe. Aha iyo mvuze guhuza ni ugushyira imbaraga z’ ikuzimu muri izi mpigi byakorerwaga mw’irimbi. Ni ukugirangi impigi twatangaga zibe zifite imyuka ikomeye y’abadayimoni niko padiri yansobanuriye. Kandi ko ubwo twahuzaga imbaraga zivuye ahantu habiri hanyuranye(Ubuhinde na Misiri) twakoreshaga amaduwa anyuranye kuri buri mpigi. Padiri we yambwiraga izo mbaraga ziva ku mibumbe. Planete 1, Omitama, mu rwego rw’ubumaji. Twagiraga abakiriya baturutse kw’isi yose. Iyo umukiriya yatwandikiraga ari ubwambere, twamuhaga urupapuro kugirango aduhe amakuru yose twabaga tumukeneyeho natwe dushobora kuzifashisha mu bihe byacu bizaza. Twabazaga amazina ye, ay’ababyeyi, umugore n’abana n’amatariki bavukiyeho n’ibindi.

Iyo twabaga tumaze kubona ayo makuru yose umukiriya wacu yabaga ashobora kugura impigi( aha twavuga impeta zambarwa, amashenete, amaherena,ibikomo byo ku maboko, ibyambarwa mw’Ijosi ku maguru n’ahandi). Cyangwa se ubwacu twamwoherereza ibyo twakoze bifite imbaraga z’imyuka mibi ijyanye n’ibyo yasabye. Twifashishije imyirondoro yaduhaye cyane cyane itariko y’amavuko ndetse n’aho yavukiye, twahitaga tumenya ikimenyetso cye mu bumenyi bw’inyenyeri( astrology ubundi bukorwa n’abakozi ba Satani) bityo bikadufasha kumenya umubumbe abarizwaho. Mu kugereranya ibaruwa y’umukiriya wacu n’umubumbe we, twashoboraga kumenya ibimwerekeyeho byose cyangwa se OMITAMA bikadufasha kumukorera ibiheko tukabikorera hejuru y’imva mw’irimbi. Hanyuma tukavugiraho amaduwa yabigenwe ubundi tukabyohereza aho bigomba kujya.

Imbaraga z’ibiheko zabaga ari iz’igihe runaka. Zashiragamo nyiracyo akongeramo izindi. Ibiheko nabyo byabaga bitandukanye bitewe na nyirabyo. Byaterwaga n’ibimenyetso by’umubumbe we cyangwa se ibyo yifuje gushyirirwamo. Niyo mpamvu iyo ibyo biheko byabaga bitagifite imbaraga bagombaga kuaruka kubyongereshamo imbaraga. Byasabaga iki kiguzi? Twajyaga kubishyiramo izindi mbaraga, twifashishije iduwa ry’umudiyakoni ushaje. Buri joro nagombaga kujya kujya mw’irimbi ku kazi, kwinezeza no kwisubizamo imbaraga z’umubili. Iyo komande zabaga ari nyinshi, nitaga kuri zimwe ubundi nkabikorera mw’irimbi rya hafi nimugoroba, ibindi bisigaye nkaza mu bikorera mw’irimbi mi gicuku cy’Ijoro.

UBURYO TWOHEREZAGA KOMANDE KU BAKIRIYA BACU

Hari uburyo busanzwe bw’iposita twakoreshaga twoherereza abakiriya bacu ibyo badusabye. Cyangwa se tugakoresha imyuka mibi ishinzwe kuzerera cyangwa iyo kudukorera. Kugirango ntaza kwibeshya nkabivangavanga, nandika kuri Anvelope uburyo bwo biza koherezwamo mu bwavuzwe haruguru. Iyo nabaga ndangije kwishimishiriza mw’irimbi nongeraga kuba umuntu usanzwe. Nta biryo bitekerwa kuri iyi si bifite aho byahurira n’ibikorerwa mu kuzimu ku bijyanye n’uburyohe.

Ibyo byose bisa rwose n’ibyo dusanzwe tubona ku masoko. Itandukaniro ni imitegurirwe gusa. Mu myaka ndwi nakoze nk’umunyabwenge ufite imyamyabumenyi, naryaga gusa ibiryo bitekerwa mw’irimbi/kuzimu. Nari mfite ibilo byinsi. Nari mfite inshuti nyinshi ninjije mu bumaji, kugeza Ubwo Imana ishobora byose yankuye mu biganza bya Satani.

 

UKUVUGURUZANYA KW’INYIGISHO ZA PADIRI N’UKURI GUSANZWE KUZWI

Padir yambwiraga ko imbaraga zacu arizo ziri hejuru y’imbaraga zose y’ibyitwa imana. Kugirango mwumve neza ibyo padiri yambwirara ka mbabwire ibintu bibili bikuru muri byo. Twari dufite umunyeshuri ufite diplome, akagira doctorat, kandi akaba imana! Ugeze ku rwego rwa dogiteri ukagera ku rwego kuba imana, yambwiraga ko urupfu rutabaho. Ko ahubwo ari ukwimuka ukajya mu zindi si aho ukoresha ubumaji buhambaye. Umutima ureka gutera ndetse no guhumeka bigahagarara. Umubili wawe ugatwarwa mw’irimbi. Icyo gihe nyuma yo guhambwa umubili wongera kuba muzima ukajya ufasha abanyantge nkeya bamutinyaga! Bivuze abamwiyambaza bo mw’isi. ( Mwibuke uko abiyambaza abitwa abatagatifu babigenza murasobanukirwa). Kuva ku rwego ujya ku rundi, habagaho amaeragezwa ndetse n’ibizamini bikwemerera kujya ku ntera ikurikiraho. Kuberako inzu yacu yasaga n’ingoro y’imanakazi, iyo nzu yacu nyine yarutaga izindi nzu mu bubasha. Integer nke muza kubona muri iki gice ni uko nahoraga ntekereza ku mibereho yanjye y’ejo hazaza.

Nagiye nsindwa kenshi mu bumaji bwanjye, kubera imbaraga ziri mw’izina rya Yesu najyaga mpura nazo mu mikorere yanjye. Zabaga zitututs emu bizera Yesu Kristo, Umwami w’abami akaba n’Imana. Akaba umucunguzi wanjye bwite. Rekambagezeho inshuro eshanu natsinzwe:

1. Hari ubwo najyaga mu biterane by’amasengesho, sinabaga ngiyeyo gusenga ahubwo kwishimisha. Akenshi nabaga ngiye kwirebera abakobwa beza. Icyo ntashidikanyagaho ni uko nta mana ibaho ibindi byose bikaba byari amagambo. Nkuko padir yanyigishije abasenga bose bapfana ubukene. Nihereyeho ubwanjye n’umuryango wanjye nasangaga ibyo mwarimu ambwira ari ukuri. Kuko nabonaga ibyo nkeneye byose bitansabye kwirwa njya gusahaka Imana. Haba no kubivunikira cyane. Kuko Bibiliya ivuga ko umuntu azarya yiyushye akuya.

Itangiriro 3:19. Gututubikana ko mu maso hawe ni ko kuzaguhesha umutsima, urinde ugeza ubwo uzasubira mu butaka kuko ari mo wakuwe: uri umukungugu, mu mukungugu ni mo uzasubira.”

Ko udakora atagomba kurya,

2Abatesalonike 3:10. kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.
Ariko muri icyo gihe njye sinari nzi Ijambo ry’Imana riri muri Bibiliya. Ku cyumweru najyaga gusenga urusengero rwabaga rwuzuye kandi bazanaga amaturo menshi.

UKO IGITEKEREZO CYO KUJYA KWIBA AMATURO CYAJE MU MUTWE.

Ubwo batararangiza kubara amaturo yatuwe, njye nkoresheje ubumaji, nahise mbona igiteranyo ko ari ibihumbi mirongo itandatu by’amazayire. Ubwo nahise numvako ayo mafaranga ataza kunshika ngomba kuyiba. Nafashe ya mafaranga mu buryo bwa kimaji, ikintu barindishije imbaraga z’ubumaji ntigishobora kuzimira. Numvaga ntwara ayo mafaranga nyuma y’amateraniro. Uwbo narasohotse njya hanze mpamagara imbaraga zimfasha kubona ya mafaranga. Nyuma yo gushushanya uruziga nk’uko nabyigishijwe na padiri nadnitsemo umubare w’amafaranga maze ubundi mvuga amaduwa yabogenewe.

Ubwo maze kurangiza ibyo nagombaga gukra byose nahamagaye amafaranga ngo aze mu mifuko yanjye. Bwari uburyo bwo kuvuga gusa, ariko mu by’ukurikwari ukohereza imyuka mibi kugirango abe ariyo inzanira ayo mafaranga. Ubwo naje guhengereza mu mufuka nsanga nta faranga ryibereyemo. Ubwo mpita mvuga nti kwibeshya bibaho kuri buri wese. Byashoboka ko nibeshye cyangwa nkaba nibagiwe kuvuga ijambo ry’ingirakamaro. Ubwo nsubiramo. Nasubiyemo inshuro makumyabili ariko ntaihagira igihinduka. Nari ntangaye kubona ikintu nk’icyo kinanirana bwa mbere mu buzima bwanjye!

Nahise nuzura agahima mu mutima. Ubwo naje gutekereza ko nshobora kuba hari ikosa nakoze noneho bigatuma imyuka mibi itakinyumvira. Icyanteye agahinda rero bakundwa, ni uko utsindwa gukora ikintu icyo aricyo cyose, bitihanganirwa na gato, cyane cyane nko mu nzu yacu yayoborwaga n’imanakazi. Ubwo nahise numvako ari ngombwa guhitaniyambaza padiri ngo amfashe. Ubwo nahise mpamagara padiri ngo mubwire buri kimwe cyose uko cyagenze.

Mu gihe narintegereje ubufasha buva kuri padiri, yahise ambuza gukomeza ndetse aranyihanangiriza. Ubwo akimara kumbuza byahise bintera amatsiko ngo menye impamvu. Nibajije igiteye padiri kumbuza gukomeza akazi kandi nkaba nari nabikoze inshuro makumyabili zose biranga. Igisubizo padiri yampaye ni uko ayo mafaranga adashobora kuza kandi ko atazigera azan a rimwe kuko ahawe umugisha! Amafaranga ahawe umugisha ntashobora kuza!

Arambwira ati iba ushaka amafanga wakoresha ubwo buryo ku ma bank n’amangazini ariko ntujye mu nsengero.

Matayo 6:19. “Ntimukibikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n’ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.
20.Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n’ingese zitaburya, n’abajura ntibacukure ngo babwibe,

Igisubizo cya padiri cyanteye ugushidikanya cyane. Nibajije ibibazo byinshi:
– Kuki amafaranga yo munsegero ahawe umugisha adashobora kwemera kuza?
– Kuki yambujije gukomeza kuyahamagara?
– Yaba afite ubwoba nawe bw’umuntu cyangwa ikindiicyo aricyo cyose?

Kugirango padiri atamenya ubwoba nagize, nirinze kugira icyo mubaza kijyanye n’ibyo bibazo. Ntibyabujije ariko ko icyo kintu kimbabaza mu mutima. Nahise mbabazwa nuko hari izindi mbaraga ziri hejuru y’izacu. Akaba ari nazo zatumye imyuka nakoreshaga yanga kunyumvira ngo inzanire amafaranga. Byatumye nibaza niba haba hari izindi mbaraga ziri hejuru yizo dukomora ku mana yacu.

congo

IBANGA RY’IZINA RYA YESU

Nyuma yi gusubira mu gihugu cy’imanakazi MAHARASHATI , mbibutse ko akazi bampayekari uguteranya ibiheko/impigi. Icyo gihe twari twarabeinye komande ziturutse hose kw’isi. Hari akazi kensi cyane. Nagombaga guteranya izo mpigi/ibiheko mu rwego rwo kwirinda amakuba yambaho ntabyubahirje. Ku manywa y’ihangu nagiye mw’irimbi ritari kure y’umujyi. Najyaga mu rimbi ku manywa iyo nabaga kwigira utaboneka( invisible) nkambara inkweto za sport kugirango ntaza kunda numvikanisha urusaku rw’ibirenge. Najyanaga n’inshuti zanjye ebyili. Kugirango tutaza kugira abo dutera amatsiko twakoraga bucece ntawe uvugisha undi.

Nk’uko byari akamenyero, iyo twabaga turi muri icyo gikorwa, hari urumuri rwazaga kutuboneshereza. Urwo rumuri ntirwaturukaga ku kintu cyose gitanga umucyo kuri yi si. Ubwo rero hafi aho, hari itsinda ry’abasore bari bateranye basenga. Sinigeze numva ko mbangamiwe n’abo bantu kuko basaga n’abitaruye aho twari twari mu rimbo bo bakaba bari munzu. Barimo basenga, umusore umwe yavuze ko afashe ubutware bwose bwa Satani akabuhagarika atajenjetse. Akomeza ati ntegetse kubohorwa kw’ababoshywe na Satani mw’izina rya Yesu. Akimara kuvugaayo magambo wa mucyo watumurikiraga urabura. Sinigeze ntekereza ko hari ahantu amagambo uwo musore avuze asenga yaba ahuriye nuko urumuri rwatumurikiraga ruzima.

Nyuma gato nko mu minota itanu, rwa rumuri rwatumurikiraga ruragaruka. Ubwo nibagiwe ibyo byose, nikomereza akazi kanjye. Nifashishije ubumaji naje kuvumbura ikintu kiddasanzwe. Ku nshuro ya kabili wa muhungu yongeye kuzamura Ijwi agira ati: “mwa mirimo ya Satani mwe, mwa myuka y’umwijima mwe, mbategetse ko muva aho hantu. Mukajya mu mwijima w’icuraburindi wabateguriwe igihe kinini mu izina rya Yesu Kirsto. Nkuko byari byagenze ku nshuro ya mbere, noneho wa mucyo watubonesherezaga wahise uzima burundu.

Ubwo dutegereze umwanya munini,nahisemo kujya guhangana n’abo basore kuko nifashishije ubwenge bwa kimaji, bwanyeretse ko ikibazo tugize gishobora kuba gitewe n’abo bahungu. Mbere yo kujya gutera ba banyamasengesho nabanje guha imbaraga ba basore twari kumwe b’inshuti zanjye ngo tugwize imbaraga zigere ku gipimo runaka. Ikizamini nakoze nk[igerageza cyabaye imfabusa. Ubwo nahisemo kwitonda ngo mpagarike abo basengaga. Ubwo nahisemo kubatera ibitotsi ariko singira ikibi mbateza. Igitangaje nuko bari abana bato! Ubwo nahinduye uburyo bw’ubumaji negera ba bana.

KANDA HANO USOME IGICE CYA  MBERE

Hari intebe yari aho hafi. Ubwo nagerageje kuvuga iduwa itera ibitera ibitotsi bya kimaji. Ba bahunungu b’inshuti zanjye twari kumwe mw’irimbi bambuze umwanya munini batangira kunshakisha. Bansanze nicaye kuri ya ntebe nabisikanyije amaguru, bya biheko mbifite mu ntoki byaguye hasi byari mu kuboko kw’iburyo. Nari nasinzirye cyane nafuruye. Abobagenzi banjye bankanguye bansobanurira uburyo basanze meze. Ibyo bambwiye byahise bintera ugushidikanya kwisumbuyeho. Ikibazo nibazaga nkabura igisubizo ni imbaraga bwoko ki abo bana bakoresheje bikagera aho bansinziriza kandi arinjye wari ugiye kubatera ibitosti bya kimaji! Nta kibi nashakaga kubagirira uretse gusa kubasinziriza kugeza turangije gukora umurirmo wacu.

Babwiwe niki imigambi yanjye kandi bagahita batekereza vuba cyane uko bangenza ntarabasha kwinaho? Byanze bikunze bari baite imbaraga nyinshi zikomeye kurusha izacu. Iyo hagira untera icyuma nari gupfa nk’abandi bose ntazi igihe byabereye. Njyewe LISUNGI MBULA umukozi w’imanakazi MAHARASHATI, ufite impamyabumenyi mu bumaji bw’abahinde, nkaba umusakazabubasha bw’umutware wa ASHANTI kwisanga ndyamye naguye hasi nataye ubwenge! Amagambo ya padiri yangarutse mu bwenge, agira ati: uzaba ufite uburinzi bw’ibiboneka ndetse n’ibitaboneka.
Ba bana b’ababnyamasengesho bari bamaze gusenga baritahira, sinabashije kubategereza ngo mbamenye maze ngire ibibazo mbibariza. Ubwo niho nahise nibuka bishoboka ko isengesho ry’umwe muribo ariryo ryatumye wa mucyo watumurikiraga wahise uzima. Ubwo gushidikanya ibyo nabagamo byagiye byiyongera buhoro buhoro. Nubwo padiri yari yarabinyemeje, imbaraga zacu size zarutaga izindi! Hejuru yazo nari maze kubona ko hari izindi zizirusha! Nizo babana bato bari bafite ziranzingazinga.

1Yohana 4:4. Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.
Zaburi 8:3. Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe, Gutsindisha abanzi bawe, Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo.

Nimba wifuza kuduha ubuhamya  n’ ikindi gitekereza icyaricyo cyose  watwandikira  kuri E – mail  yacu ya  ibyiringirorw@gmail.com 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 178,049 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo