timthumb

BIRATANGAJE : Umupasiteri ari mu mazi abira nyuma yo kugaragara yambaye uko yavutse

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 16, 2017

Bamwe bakomeje kwibaza niba ibyakozwe na Pasiteri Charles Jenkins byari bikwiriye cyangwa niba ari ukuvangirwa nk’uko bamwe bakunze kubivuga,ubwo yashyiraga ku mugaragaro amafoto yimereye nk’uko yavuye mu nda ya nyina. […]




Bamwe bakomeje kwibaza niba ibyakozwe na Pasiteri Charles Jenkins byari bikwiriye cyangwa niba ari ukuvangirwa nk’uko bamwe bakunze kubivuga,ubwo yashyiraga ku mugaragaro amafoto yimereye nk’uko yavuye mu nda ya nyina.

um

 

Uyu mupasiteri uyobora idini ry’aba Batiste baba misiyoneri ryo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu gace ka Chicago ubu ntiyorohewe na busa n’itorero ayobora kubera amafoto ye yagaragaye ku ka rubanda yambaye ubusa.

Ibi bikimara kujya ku mugaragaro,umugore w’uyu mupasiteri ntibyamushobokeye kubyihanganira no kubyakira kuko uretse gushegeshwa n’agahinda n’amagambo yatangaje yari yuzuyemo uburakari bukomeye. Aha yagize ati:”mbabajwe n’uko nta muntu uguhora iruhande nkange kandi nkaba nzi ko nta kintu na kimwe wamburanye ngifite kugeza ubwo ukora amarorerwa nkayo”.

Naho umwe mu bagize icyo bavuga kuri uyu mupasteri yagize ati Iyi ni isura mbi kuri we,kandi bikaba n’uburwayi bukabije,ibaze kugira ngo umupasiteri muzima ashyire ifotoye hanze yambaye ubusa!!Pasiteri akwiriye gukorerwa isuzuma,kandi akeneye imana nonaha kurusha ibindi byose.”

Nyamara kandi bamwe mu bakurikiranira hafi iby’uyu mupasteri bavuga ko ngo ibi yabikoze agamije guca inyuma umugore we dore ko ngo yari ari kuvugana n’undi mukunzi we,gusa ntibagaragaza neza niba barahanahanye amafoto kugeza ubwo iyi nshuti yaba yarayashyize ku mugaragaro.

umupp

Nk’uko tubikesha umuryango.rw ngo Pasiteri Charles wigeze kwegukana bimwe mu bihembo bya Grammy Award si ubwa mbere agerageje guca inyuma umugore we kuko hari n’ikindi gihe yabikoze mu myaka yashize.

Kugeza ubu haribazwa byinshi haba ku mugore we,abana be ndetse n’abakirisitu be niba hari uzongera kumwizera nyuma yo gukora sakirirego nk’iyi.

Twabibutsa ko Pasiteri Charles ari umugabo ufite umugore n’abana 3,abakobwa 2 n’umuhungu 1.Icyakora akaba nubwo aba ari bo bagaragara mu mategeko hashobora no kuba ahari abandi batazwi dore ko ngo yibitse ho akageso ku ubushurashuzi.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 20,530 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo