159530467

Abaturage bo mu gihugu cya Pakistan bishimiye ibisubizo byavuye mu masengesho n’amaboko y’isi yose

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 16, 2017

Kuri uyu wa gatandatu nibwo bamwe mu bagiraneza bibumbiye mu muryango wa IC Compassion bashyikirije amazi bamwe mu batuye muri Pakistan icyakora ngo ibi byose ni ibyavuye mu masengesho. Nk’uko […]




Kuri uyu wa gatandatu nibwo bamwe mu bagiraneza bibumbiye mu muryango wa IC Compassion bashyikirije amazi bamwe mu batuye muri Pakistan icyakora ngo ibi byose ni ibyavuye mu masengesho.

159530467
abaturage bo muri Pakisitani

Nk’uko tubikesha Guillaume umwe mu bashinze urubuga rwa un jour une priere(isengesho rya buri munsi),avuga ko ubukangurambaga bwakozwe na we ndetse n’abandi banyamasengesho b’isi yose ari cyo gisubizo cy’icyi  gikorwa.

g1

Nkuko abigaragaza kuri bumwe mu butumwa bwe yagiye yoherereza abantu batandukanye akoresheje email ye (guillaume@unjourunepriere.com ),yagize ati dushimiye Imana yo yadushoboje guha amazi bamwe mu baturage bari bibaziwe n’umwuma mu gihugu cya Pakistan,yagize ati:”ubukangurambaga bwacu bwabashije gutuma tugira ubushobozi bwo kuzatanga  amazi ku baturage bo muri Pakistan aho igikorwa cyo gukusanya ubushobozi cyashojwe ku kigereranyo cy’100% kur’uyu wa gatandatu tariki ya 13/05/2017 kandi tukaba dushima Imana n’abantu bayo umutima w’urukundo bagaragaje”.

Related image

Nyuma yo guhuza amaboko hakaba hakurikiyeho igikorwa cyo kuyageza kuri aba abaturage bo mu gihugu cya Pakistan,igikorwa kiri gukorwa muri icyi cyumweru nk’uko tubikesha Guillaume ,hakaba hifashishwa Naeem ,abafurere n’ababikira  kugira ngo kibashe gukorwa neza kandi kigere ku bo kigenewe.
Asoza avuga ko nta yindi mpamvu yamuteye we na bagenzi be kwinjira muri iki gikorwa uretse gushaka no guharanira kubona imigisha kandi akaba akangurira n’abandi bose kutajya kure y’aya mahitamo.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 4,646 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo