mbo radio

Umuhanzi Israel MBONYI yanyomoje amakuru amuvugwaho yo kuba adakorana neza n’itangazamakuru.

Yanditswe na Ntirushwa Anaclet May 15, 2017

umuhanzi Israel MBONYI avuga ko azi agaciro k’itangazamakuru ku buryo adashobora kuryirengagiza na busa ibi abivuze nyuma y’uko ashyize  ahanze  indirimbo “sinzibagirwa” indirimbo nshya ahamya ko izagera kure hashoboka. Kuri […]




umuhanzi Israel MBONYI avuga ko azi agaciro k’itangazamakuru ku buryo adashobora kuryirengagiza na busa ibi abivuze nyuma y’uko ashyize  ahanze  indirimbo “sinzibagirwa” indirimbo nshya ahamya ko izagera kure hashoboka.

13267594_1725242007749809_1274065628_n
Umuahanzi Israel MBONYI

Kuri uyu wa gatandatu 2017 nibwo hirya no hino hatangiye kumvikana iyi ndirimbo y’uyu muhanzi,ari nabwo kandi uyu muhanzi yabashije kugira icyo atangaza ku birebana n’iyi ndirimbo ndetse n’ubuhanzi bwe muri rusange ndetse n’icyamuteye gutinda gushyira izindi ndirimbo ahagaragara nyuma y’uko yari yasohoye indirimbo zigakundwa n’abatari bake aho yavuze ko inkono ihira igihe.

mbonyi

Uyu muhanzi ari mu kiganiro samedi détente kuri Radio Rwanda,yatangaje ko impamvu yatinze gusohora indirimbo ari uko yari agitegereje ko Imana imuha icyerekezo.

Yagize ati:”impamvu natinze gushyira hanze indirimbo nari nkiri gusenga kugira ngo Imana impe icyerekezo none yamaze kumpa iyi ndirimbo,uretse iyi kandi n’izindi ziri bugufi kuko zamaze gukorwa icyakora ziracyari muri studio zikaba zizasohoka vuba”.

mbo radio

Naho kuba avugwaho kudakorana neza n’itangazamakuru uyu muhanzi yarabinyomoje aho yagize ati:”nkorana neza n’abanyamakuru rwose,iyo hari gahunda mfite ndabatumira tukavugana,sinshobora kubasuzugura kuko agaciro kabo ndakazi,sinabikora rwose.

Israel MBONYI ni umuhanzi waciye agahigo ko gusohora album y’amajwi gusa maze indirimbo ze zose zigakundwa,muri zo hari nk’iyo yise number one,ku migezi n’izindi,……

KANDA  HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA  SHYA  YA MBONYI  YISE ” SINZIBAGIRWA “

IBYIRINGIRO.RW

 

 

(Visited 41,986 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo