congo.jpg 2

Ubuhamya : Yamaze imyaka 10 akoresha imbarga z’ umwijima ubumaji yinjijwemo na Padiri(igice cya 3,4)/ Menya uko ama bijoux atera inyatsi mu  ngo.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne May 11, 2017

Hashize iminsi nabonyeko gukoresha uburyo bwa “Vol Malin” ntacyo bumariye kuko usibye kuyary agashira sinashoboraga nokuguramo iakriso cyangwa se umuswara. Amategeko yayo nta kugura ikintu kiramba ni ukugura ibyo uhita […]




Hashize iminsi nabonyeko gukoresha uburyo bwa “Vol Malin” ntacyo bumariye kuko usibye kuyary agashira sinashoboraga nokuguramo iakriso cyangwa se umuswara. Amategeko yayo nta kugura ikintu kiramba ni ukugura ibyo uhita urangiza ako kanya bigashira. Kubirenga ni ugupfa cyangwa se ugasara.

Ababyeyi banjye bari bakiri abakene cyane. Nta kintu nashoboraga kuba nabamarira sinashoboraga kuboherereza amafarana kuko byashoboka ko bayavanga n’andi make yabo hanyuma igihe cyayo cyo kuba yarangije gukoreshwa cyagera agahita azimirana na duke twabo. Ubwo nongeye kubaza mwarimu wanjye ubundi buryo bwo gukoresha nkabona amafaranga. Mbere yo kunyigisha ubwo buryo bundi, padiri yampaye inama. Ati uracyari umusore muto, ntushobora kumva ibibazo bizanwa n’amafaranga. Ubwo nari mugejejeho igitekerezo cyanjye nicara ntegereje igisubizo. Yampaye adresse yo mu Buhinde. Ubwo akimara kugenda nahise nandika ibaruwa isaba amafaranga mu Buhinde kuri adresse yari yampaye. Ni ugukoresha amajini/amadayimoni kugirango ajyane urwandiko/ibaruwa. Ubwi buryo bushimirwa ukuntu bwihuse cyane. Mu minota itanu gusa ubutumwa buba bugezeyo. Iposita yakoreshwaga kubyo kurya, kunywa, n’ibindi.

congo.jpg 2

Nyuma y’iminota itanu dore ibyo bansubije:

“Wa muzayirwa we ushaka amafaranga, menya neza ko amafaranga atagura andi mafaranga,cyangwa umuzayirwa ngo agure undi muzayirwa. Ayo mafanga ntayo ushobora kubona” ibyo gusa nibyo bansubije. Mu mwanya wa sinyature ku ibaruwa hariho isanduka/cercueil/ coffin/jeneza n’umutwe w’umuntu wapfuye. Ibaruwa yari yanditswe kandi isnyweho mu nyuguti z’umutuku. Nyuma yo kuyisoma nagiye kuyereka padiri. Ataranayirebesha amso ye, yahise ambwira ati: “ni nk’uko nari nakubwiye mwana wanjye. Muri iyi si nta kintu cy’ubusa kibaho. Ndabona ukiri umwana ntubasha kubyumva. “
Igisubizo cya padiri ndetse n’ibyari byanditswe mu ibaruwa, byavugaga ko mbere yo kubona amfaranga nagombaga gutanga igitambo cy’umuntu kugirango mbashe kubona amafaranga nashakaga. Ubwo nabwiye padiri ko nta muntu mfite wo gutanga agapfa hejuru yo gushaka amafaranga. Nzahitamo gupfa ndi umukene nka data, aho kubona ubutunzi menye amaraso y’abantu kandi ibyo byose bikaba bitazahoraho. Kwica umuntu? Simbyumva neza! Mwarimu wanjye araseka buhoro.

UBURYO BWA GATATU BWO KUBONA AMAFARANGA

Ubwo yanyigishije ubundi buryo bwa gatatu bwo kubona mafaranga, arambwira ati ndabyemera ko ugifite ingingimira zo kuba wagira umuntu utangaho igitambo. Aha ndakumva ubiterwa n’imyaka yawe mikeya. Nziko ko gusa igihe gushaka kubigeraho cyane uwo mutima uzakuvamo. Ati mugihe tugitegereje ko uzahinduka, hari ubundi buryo bwa gatatu nubishaka nzagushyiraho amakashe. Iya mbere ni iyo gukundwa n’abagore. Nta mugore muri iyi uzakunanira aho waba uri hose. Azaza umukoreshe icyo ushaka cyose.
Kasha ya kabili ni ugutera inda umugore wese muryamanye kabone nubwo yaba ari ingumba. Wibuke ko iyo uryamanye n’umugore muba muhindutse umubili umwe. Aho kugirango rero witangeho igitambo wowe ubwawe, ushobora gutanga igitambo umugore wawe kuko musangiye umubili, cyangwa se ugatanga abana bawe kuko bifitemo amaaso yawe atembera mu mitsi yabo. Kubera kwanga gusigarana agahinda kuko wabuze umwe muri abo bantu bakomeye nk’umuore wawe cyangwa umwana wawe, ushobora kuryamana n’umugoe uwo ariwe wese, ukamuha amafaranga witwajeko ari impano. Ubwo byarangira ukanidika izina rye naryi rihita rijya kuri liste. Nyuma igihe uzabishakira uzajya muri qarutier general maze wa muntu uri kuri liste ahite apfa. Muby’ukuri uwo muntu ntazaba apfuye mu buryo buzwi, ahubwo azahinduka ajye akuzanira amafaranga.

Niba wumva utajya kuryamana n’umugore ubonye wese, ushobora kurongora abaore babili, cyangwa se batatu, abana bazavuka kuri abo bagore, bazaba banditse kuri ya liste. Igihe uzaba uyashaka nyine uzajya muri qartier general umwana ahite apfa. Ubwo bazakuzanira amafaranga menshi bitwaza ko wapfushije baje kuguhoza amarira.nta muntu numwe uzigera gukeka ko ufite uruhare mu rupfu rw’uwo mwana ndetse na nyina ntazigera abikeka. Abakubona bazabona uburyo amarira yakurenze bibwire ko byari urukundo wakunda umwana wawe wapfuye. Ibyo ntabwo byigeze binshimisha na gato. Ibintu byose byo kumena amaraso y’abantu ngo mbone amafaranga. Ubwo niyemeje ingaruka zo gukena ibindi ndabyanga.

Ubwonirinze kongera kubaza padiri ibijyanye n’amafaranga. ( Mbagire inama mwebwe mukunze ibigezweho n’ubuzima buhenze! )
Mufite akaga nimwemera kuba abagore ba kabili cyangwa ba gatatu niba mutarashaka, ntimukemere ubusambanyi. Musege Imana ibahe uwo kubakana wo mu bushake bw’Imana.
Itangiriro 1:27. Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye
Yesu kristo yadusezeranyije ibintu byinshi, kimwe muri byo “nimugira icyo musaba mw’izina ryanjye muzagihabwa’
Yohana14:14. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.
Iyo wemeye kuba umugore wa kabili cyangwa wa gatatu uba ubaye ihabara/umusambanyi/indaya. Ntimukibagirwe ko imibiri yacu ari insengero z’UMWUKA WERA.
1 Abakorinto 6:18. Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.
19.Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge

Mushobora kugwa ku mukonikoni wishaira amaraso yo gutambira umwami we satani. Icyo gihe uhita ubura ubuzima bwawe ako kanya. Namwe abashakanye nubona umgore wawe cyangwa umugabo afite imirimbo ku mubili we, ntugakeke ko ari imirimbo yo kwigira mwiza! Naba ari umukonikoni ibyo by’imirimbo bimufasha mw’itumanaho rye na shebuja na Satani.
SATANI AKORESHA ABAGORE CYANE KURUSHA ABAGABO!

Abakonikoni/magician bagira uburyo bwinshi bakoramo imihango y’ibanga n’uburyo babonamo amafaranga bunyuranye. Satani ni indyarya. Iyo hari uje gukorera Satani bwa mbere, ntahita amuha amamiliyoni n’amamiliyoni ngo ahite arangiriza ahao, ahubwo amutwara buhoro buhoro, amuha nk’ayo kunywera gusa, mu mahoteli, kwinezeza gusa ku buryo nta mumaro wundi ashobora kumumarira. Intego ya Satani iyi:

– Iyo twakoreshaga ayo mafaranga, kunezeza imibili y’abantu, no kubishyurira ibyo bariye cyangwa banyoye, nyuma wagombaga kubyishyura nta kabuza. Amafaranga yose mukoresha mushimisha abo mwatumiye cyangwa se ishuti zanyu, ayo niyo akurikirana ababyeyi banyu cyangwa urubyaro rwanyu mutabizi. Mupfa mukenyutse ubugingo bwanyu ntibujya gutegereza igihe Yesu azagarukira guciraho ababi bose amateka y’imirimo bakoze, ahubwo bujya gushaka abandi baba bagomba kujya mu mwanya wanyu bakabasimbura mu gukurura abantu benshi kuri Satani. Ubisigira abandi nabo bakabikoresha.

AMA BIJOUX, MUHABWA NKA CADEAUX CYANGWA MUGURA YIFASHISHWA KUBATERA INYATSI CYANGWA KWIBA AMAFARANGA MUBIKA MU NGO!

Igihe cyose namaze nkorera Satani nabonye ko akoresha abagore cyane kurusha abagabo. Yakoreshaga abagore cyane ngo agere ku migambi ye mibisha, intwaro yanyu ni imwe gusa, GUSENGA NO KWIZERA. Binjirira mu minsi mikuru n’ibirori byanyu, bitwaje amakado babaha, abakunda amabijoux babafata batiriwe bajya binginga. Abantu bakora ubukonikoni kandi bakunda cyane kwiyegereza abana bato. Niba nanone mukunda kubika amafaranga yanyu mu ngo, ashobora kubura rwose muatamenye irengero ryayo kandi bkaba bigoye kugira uwo mukeka. Byose binyuze mu byambarwa nk’imitako (bijoux) mwaba mwabihawe cyangwa mwabyiguriye. Ibyo mubona yose bishashagirana siko bikorwa mu mabuye y’agaciro. Hari ibiva ahandi.

uko yinjiye mu gihugu cy’IMANAKAZI MAHARASHATI

Nta mafaranga nabonaga nifashishije uburyo nari nigishijwe na mwarimuwanjye padiri, yigeze ahaza kwifuza kwanjye. Nifuzaga kugira amafaranga nk’abandi bose nkayahorana atagomba kuba ayakanya gatoya gusa. Kuko nanjye numvaga nashimishwa no kuba umukire nk’abandi bose. Nashakaga kubona amafanranga yamfasha kugirira ababyeyi banjye akamaro nanjye nkubaka nkaba umugabo nk’abandi. Ariko kubera ko nakoraga ubukonikoni/magie, nabonaga urukundo rw’abantu ntacyo rumaze. Rimwe ariko naje gutekereza gushaka uburyo bwagira icyo buhindura ku mibereho y’ababyeyi banjye. Natekereje kuboherereza amafaranga nkoreshe uburyo bwa Vol Malin, kuko ubundi buryo bwose bwasabaga igitambo cy’ubuzima bw’umuntu, ikintu nangaga kubi cyo kumena amaraso.
Iyo niyo yari inzira yonyine yo gufasha umuryango wanjye, ariko sinayikoresheje kuko amafaranga yose yagombaga guhita azimira nyuma yo kurangiza amasaha agomba mumara.

Ibyo byatumva numva ko ntanezerewe na gato n’amafaranga mbona nkuko nabitekerezaga.niyo mpamvu nahise nsubira kureba mwarimu. Ubwo noneho namubajije uburyo nabona amafaranga amara igihe kinini, kandi nanone ntagombye kumena amaraso y’umuntu. Ubwo yampaye uburyo butatu bwo guhitamo. Ubwo ibindi yambwiye ko ari ikizira kandi ko kubinyibutsa yari angiriye neza.

Nyuma y’akanya gatoya acecetse anyeganyeza intugu ikimenyetso cyo kugira icyo ashaka kumbwira, maze arambwira ati: “ ukeneye umugore!” sinahise menya icyo ashaka kumbwira. Nahise nibwira ko ashaka kumpa umukobwa nkamurongora akaba yarabipanze igihe atagize inama angisha. Ubwo yaje kugaruka nyuma y’iminsi itatu uhereye uwo munsi.

Arambwira ati: “ ubushize nakubwiye ko ugomba gushaka umugore kikaba igisubizo cy’ibibazo byawe. Urazi ko umugore akemura ibibazo hafi ya byose by’umugabo! Bivuze ko ibyo umugabo akenera byose biva ku mugore uretse ibyo kwikenuza ku mubili mu buryo busanzwe. Ubwo tugiye kuzatemberereza mu Gihugu cy’Imana y’ingore Maharashati. Aho niho tuzakura umugore uzakemura ibibazo byawe byose. Ariko mbere yuko tujyayo, hari icyo tugomba kubanza twakora; twitegura mu mitekerereze ndetse no ku mubili. Imbaraga zacu zose n’ubwirinzi/protection ntacyo bizaba bikitumariye nitugenda.

 

congo.jpg 2

Uwo muhango ugendana no kwiyiriza ubusa, uvuga amaduwa yabigenewe, mu gihe cy’iminsi itanu. Ibyo bizadufasha gukomera mu mitima kugirango tutagwa mu bishuko by’imanakazi. Ifite imitego myinshi mu isi yayo. Iyo hagize ugirira ikibazo cyangwa agapfirayo ntibiba bigishoboka ko yazagaruka ku isi ukundi. Urabona ko byoroshye cyane kwinjira muri iki gihugu cy’iyi mana ngore kurusha kuvayo? Kubera ko abagize icyo gihugu hafi ya bose ari abagore, iyo manakazi ntikunda kureka kureka uw’igitsinagabo ugezeyo gupfa kugaruka ku isi. Ngufitiye impungenge ko wagira ubwoba, kwiheba no guhangayika. Ibi ugomba kubyirinda byose, kuko niyo mitego yaho. Nzi ko tutabyibashisha n’imbaraga zacu zisanzwe. Niyo mpamvu tugomba kumara iminsi itanu tutarya kugirango duhoshe ibishuko by’iyo manakazi Maharashati, kugirango tubashe gukora gusa ibyo twe dushaka tutinjiriwe ngo hagire ikituganza. Bityo tugakora icyo tutateganyije gukora. “

Bakundwa bene data, murabona kugira ngo ntabasha gushukwa n’abadayimoni mw’isi yabo niyirije ubusa iminsi itanu yose, kugirango ngere ku ntego za kidayimoni? None ni ngufu zihe dukoresha nkatwe abana b’Imana, nta kindi kitari ugusenga no kwiyiriza ubusa ngo tubashe kunesha irari ry’umubili.

UKO TWAGIYE MW’ISI Y’ABAGORE

I Kisangani hari ihuriro ry’imigezi yiroha mu mu Ruzi rwa Zaire/Fleuve Congo/Zaire. Hashyize kandi urugomero rw’amashanyarazi ni ahantu hafite akamaro cyane mu ntara Haut Zaire/ Haut Congo kubera ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa aho hose muri ako karere. Bityo rero abasirikare baharinda amasaha makumyabili n’ane kuri makumyabili n’ane. Aho ngaho hari ahitwa imbaraga z’iburasirazuba niho twisanze njye na padiri, nyuma ya ya minsi itanu twiyiriza ubusa, ari nijoro, saa saba. Nta kwezi kwari guhari icyo gihe. Hari hijimye cyane. Usibye gusa urusaku rw’ibikoko biguruka hafi y’ayo mazi gusa, nta kindi cyabashaga kumvikana muri iryo joro, hari hatuje. Amazi yaratembaga kurikiye inzira yayo mu buryo busanzwe. Ubwo twegereye buhoro urugomero rw’amazi.

Hari abasirikare batanu, bafite imbunda mu ntoki abo basirikare bahise basinzira nyuma yaho padiri yari amaze kuvuga amagambo y’ubumaji. Nabonaga byose ari nk’inzozi kuri njye. Ubwo twahise twegera amazi, nta musirikare wigeze atubangamira. Ubwo mwarimu wanjye yahise atangira guhamagara ya manakazi avuga mu magambo y’abarozi akoresha n’ibimenyetso bya gishitani n’amaboko ye . hari umutuzo mwinshi impande yacu hose. Umuyaga wahagaze guhuha n’ibikoko byasakuzaga bihita biceceka. Ikiyoka kinini cyane gisohoka mu mazi. Iyo nzokka yari ifite imitwe irindwi. Muri gice cy’umutwe hasohokagamo urumuri, rwamurikaga igice cy’amazi n’ahahegereye. Iyo nzoka yapimaga nka metero ebyiri n’igice by’umurambararo( diameter)

Mu bundi buryo ingano y’iyo nzoka yagomabga kuntera ubwoba, ariko ahongaho numvise nkonje. Kugira ngo ibyo ngibyo ndetse n’ibyagombaga gukurikiraho bitaza kuntera ikibazo, nabifashe nk’ibisanzwe. Habonetse umugore ku mutwe w’iyo nzoka usa n’umuhindekazi. Atwibwira avuga ati ndi’ Maharashata imanakazi yo mubuhinde, nje kubakorera. Nje kubakira ngo menye ibyo muje kunsaba, mabahaye ikaze rero mu isi yajye. Nuko rero, munkurikire.

Akimara kudusaba kumukurikira , yarahindukiye atwereka inzira ijya mw’isi ye. Nabonye ikintu gitangaje n’amaso yanjye. Ya nzoka yahise izimira, ku nshuro ya mbere yo kbaho kwanjye, navumbuye si itandukanye niyo dutuyeho. Nabonaga urumuri rudakomoka ku zuba haba ngo rukomoke no ku kwezi. Ibara ryarwo rysaga na violet(isine). Nta kimera cyangwa ibiti n’ibyatsi biharangwa. Mu mwanya w’ubutaka, nabonaga hari uruvange rwa goudron n’isima ariko hejuru horosheho ibara ry’icyatsi. Nari ntarasura ubutaka bw’I Burayi cyangwa muri Amerika ariko nabonye aho hantu ntahasa naho kuri iyi si. Twari mu kirere cy’isi y’iyomanakazi idutembereza. Abahatuye hafi ya bose ni abagore. Icyo nabashije kubona nuko abo bagore bose basa. Bafite uburanga buhwanye, hari umutuzo mwinshi cyane. Abantu baho baritonda kandi bagira urugwiro no kwakira ababagana neza. Ibyo gutemberezwa birangiye, twagiye gusura aho imanakazi ituye.

TWASUYE UWAMI BW’IMANAKAZI MU NDA Y’ISI

Tumaze kuruhuka, imanakazi iza kutwakira, kuko hari abantu benshi bategereje guhura nayo, abami n’ibikomangoma. Ubwo padiri yavuze ikitugenza, maze ya manakazi imuca mu Ijambo imubwira ko turabiganiraho birambuye nyuma. Tumaze kurya, padiri nay a manakazi(Maharashata) bajya mu kindi gice cy’ahongaho mu ngoro y’Imanakazi. Umwamikazi n’abandi bamba bugufi, kugirango ntagira irungu padiri ataragaruka. Mu guhe numvaga ntewe ikibazo n’uko padiri n’imanakazi batinze kugaruka, muri ako kanya mbona basohokeye mu wundi muryango. Akoresheje ikimenyetso n’umutwe we(body language), padiri yanyeretse ko byose byagenza neza. Uwbo twagombaga gutaha. Imanakazi yaraduherekeje mu cyerekezo twanyuzemo twinjira, maze turataha.

Muri uko kuduherekeza iyo manakazi yaje dufatanye mu biganza, ubwo tugera aho twinjiriye. Ubwo ya si y’Umwijima itagaragara yahise ibura, hongera kugaragara ya nzoka y’imitwe irindwi. Ya manakazi yari ikiri kumwe nantwe ikimfashe mu kiganza, nk’inshuti zimaranye ibihe! Iduseraho maze indekura ikiganza. Maze ubwo sinongera kuyibonesha amaso. Ubwo rwa rumuri rwaturukaga mu mitwe irindwi ya ya nzoka narwo rurarangira, dusigara mu mwijima w’icuraburindi. Hafi yacu nongeye kugira icyo mbasha kubona.

Ni ba basirikare bari bagisinziriye bashyizweyo. Twagombaga kwihutira gutaha, kugira ngo hatagira umuntu wazindutse duhura nawe akibaza aho tuvuye dore ko hari mu gitondo kare cyane, byari bigeze I saa kumi zo mu rukerera. Tugezeyo imuhira, buri wese muritwe yahise ajya kuryama ngo agaruze ibitotsi byacu mu gihe twari twagiye muri urwo rugendo mu yindi si.

Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita, mwarimu yaje kundeba ansobanurira ibi: “ubwo nari najyanye n’imanakazi, nayibwiye ibibazo byawe. Yambwiye ko muri wowe harimo imbaraga zidasanzwe. Yishimiye ko namuzaniye umuntu w’ingirakamaro ndetse yashakaga ko uhamara akandi kanya karenzeho. Uwbo nayimenyesheje impamvu twagiyeyo, mubwira byinshi kuri wowe, kuburyo yahisemo kwiyizira ubwayo ikazajya igiha icyo ushaka. Nabyanze, kuko iyo nemera hari igihe yari kuzagutwara muri kiriya gihugu cyayo, ubatazagaruka kw’isi. Ntibyari gukunda rero, kuko afite imbaraga nyinshi ziruta izawe. Namwinginze ngo akwikuremo arabyanga neza neza, ariko kubera dusanzwe tubanye neza, ageze aho aremera.

Biracyaza………………..

 

(Visited 82,413 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo