america

AMERIKA:Itorero ry’Abametodiste ryahagaritse umupasiteri wagaragaweho n’ubutinganyi

Yanditswe na usanzumuhire Laurent May 4, 2017

Muri leta zunze ubumwe bw’Amerika  umupasiteriwo  mu Itorero ryaba Metodiste witwa Karen Oliveto  wahawe   inshingano tariki ya 16 nyakanga 2016  kugezubu yamaze kwamburwa inshingano  kubera  ubutinganyi. Mu gihe kitageze […]




Muri leta zunze ubumwe bw’Amerika  umupasiteriwo  mu Itorero ryaba Metodiste witwa Karen Oliveto  wahawe   inshingano tariki ya 16 nyakanga 2016  kugezubu yamaze kwamburwa inshingano  kubera  ubutinganyi.

america

Mu gihe kitageze k’ umwaka  pasiteri Karen Oliveto  ni ’itorero ry’Abametodiste aremeza ko pasiteri Karen Oliveto yahagaritswe ku mirimo ye kubera ubutinganyi  ibi yakoze bihabanye n’ itegeko ri Itorero rya abametodiste

inkuru dukesha chretien .new  itangaza ivuga ko Abagize itsinda ry’abapasiteri baba bakwiriye gushyira mu bikorwa no kubaha umurongo itorero rigenderaho ku bijyanye no gushyingirana no kutemera ko umuntu akora umurimo w’Imana yemera kuryamana n’uwo bahuje igitsina. Abagize inama nkuru mu by’amategeko bavuga ko umupasiteri ugaragaweho n’ubutinganyi adakwiriye kwihanganirwa.

Pasiteri Franklin Graham umuhungu wa Billy Graham yashimiye itorero Metodiste kubera iki cyemezo bafashe cyo guhagarika umupasiteri wagaragaweho n’ubutinganyi avuga ko icyo bakoze ari icyemezo gikurikije Ibyanditswe Byera.

Yagize ati: Itorero ry’ubumwe bw’Abametodiste mwakoze kubwo gufata icyemezo muri iki cyumweru. Abajyanama batoye 6 kuri 3 ko umupasiteri w’umugore no kugaragaza uruhande itorero rihagazeho ryo kwamagana ubutinganyi.

Avuga ko amatorero yandi akwiriye kwigira kuri iri torero akagira ubwenge bwo kurwanirira Ijambo ry’Imana na Bibiliya nubwo abantu benshi bakomeza kwemera ibintu byinshi bitandukanye n’Ijambo ry’Imana ariko itorero rikabyanga mu gihe bitandukanye na Bibiliya.

Agaragaza ko badakwiriye kwihanganira ikintu cyose Imana yita icyaha. Avuga ko basabwa gukunda abanyabyaha bakabasengera bakanabereka ukuri kw’Ijambo ry’Imana, ariko ikintu cyose Imana yita icyaha ntabwo bakwiriye kugikinisha.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 9,484 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo