m (1)

Niba warabayeho wubaha Imana,dore ibintu bizakwereka ko igihe cyawe kigeze ngo ukore marriage

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 28, 2017

Mu gihe abantu banyuranye ku isi bategura marriage zabo mu buryo bunyuranye,urubuga rwa Christian today rwo rusanga mbere ya byose umuntu akwiye kubanza gusenga ngo uretse kuba Imana yamuha umugore […]




Mu gihe abantu banyuranye ku isi bategura marriage zabo mu buryo bunyuranye,urubuga rwa Christian today rwo rusanga mbere ya byose umuntu akwiye kubanza gusenga ngo uretse kuba Imana yamuha umugore cyangwa umugabo ahubwo inamuhe inzira byose bikwiriye kunyuramo,niyo mpamvu ngo niba ushaka gushing urugo rucyeye kandi ruboneye

m (1)

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Christian todayngo ugushyingiranwa si isomo umuntu yatindaho ariko na none  si umukino abantu bahitamo gukina,ngo ungomba kubyitondamo ndetse ukirinda kubihubukira. mu buzima ubamo bwa buri  munsi ukwiye kwita ku bintu 7 bikurikira:

1.Mariage ntisobanura uwo uri we:niba ukeneye gushaka ngo ubone izina wemerwe n’abantu cyangwa wubake izina rikomeye oya aho uri mu buyobe. Mariage si iyo ibyiza waba uretse gato ukongera ugatekereza.

2.Uharanire gutanga kuruta guhabwa:Ni ihame rikomeye,Nk’umushumba usumbye intama agomba kuzihaza muri byose. Nawe rero niba wifuza gukora Mariage ubanze umenye ko ugomba guharanira iterambere rya mugenzi wawe mugiye kubakana urugo.

  1. Gushaka imbuto z’umwuka wera :Niba hari ikintu muzakenera mu buzima bwanyu kandi igihe kirekire ni imbuto z’umwuka wera.Urukundo,ibyishimo,amahoro,kwihanganirana, ,kwizerana,kwiyoroshya,nk’uko tubisanga mu bagalatiya5:22-23.Ababana beza bayoborwa n’umwuka wera.

4.kugira imyemerere imwe(urusengero rumwe):Imana ni urukundo,ni ngombwa kubakana n’umuntu wamenye Imana kuko Imana ni amahoro kandi niyo byose bishingiyeho. Ni byiza gushakana n’uwamenye Imana kuruta gushakana n’utazi Imana.

5.Ugukiranuka nicyo kigomba kuza imbere ya byose: Nta babana beza,bateye ubwuzu,bateye ishyari ryiza nk’ababana nk’ababana bakiranuka muri byose,yego ngo nta zibana zidakomanya amahembe ariko kwizerana no kugandukirana ni ingenzi ku babana.

6.Mugomba gushaka Imana kurusha ibindi byose:Buri wese agomba kwizera no kwishyira mu maboko ya Christ,kuko niwe nzira iganisha ku buzima

  1. Mugomba kwiga gukundana mwebwe ubwanyu:Itegeko rya kabiri rikomeye mu mategeko y’Imana ni ugukundana,tugakunda abandi nk’uko twikunda,ibyo biduhesha gukura mu mwuka wera,no mu kwizera.

Image result for mariage

Nk’uko twatangiye tubivuga marriage si imikino,si aho bashakira ubutunzi cyangwa icyubahiro ahubwo ni aho abantu bahuriza hamwe,bagafatanya,bakubahana mbese bakaba umuntu umwe,iyo ufite imyumvire inyuranye n’ibi ni ho hahandi uzatungurwa no kubona ibyo uteri witeze ugasenya utanubatse. Abaheburayo:13:4

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 116,230 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo