congo.jpg 2

Ubuhamya : Yamaze imyaka 10 akoresha imbarga z’ umwijima ubumaji yinjijwemo na Padiri(igice cya 2)/ Menya uko Padiri yasambanyaga ababikira

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 26, 2017

Nasigaranye ubwirasi buhanitse nkimara kubona ko n’amasasu ubwayo ntacyo abasha kuntwara! Nta kintu cyabashaga kugira icyo kintwara, ntacyo nagotinyaga. Nashoboraga kuguruka nk’inyonyi, nkaba nakwinjira mu nzu ntanyuze mu muryango ahubwo […]




Nasigaranye ubwirasi buhanitse nkimara kubona ko n’amasasu ubwayo ntacyo abasha kuntwara! Nta kintu cyabashaga kugira icyo kintwara, ntacyo nagotinyaga. Nashoboraga kuguruka nk’inyonyi, nkaba nakwinjira mu nzu ntanyuze mu muryango ahubwo nkanyura mu rukuta. Nigiraga umwuka simboneke iyo nabaga mbishaka ndetse n’ibindi byinshi. Numvaga niba Imana yaba ibaho koko, nanjye nashoboraga kuba Imana cyangwa se ndi hafi cyane yo kubayo. Ntacyo natinyaga ahubwo nateraga abantu kunyubaha no kuntinya nk’uko mbishaka. Nta muntu cyangwa ikintu cyose cyabashaga kuntera ubwoba.

Nyuma gato inshuti yanjye yaje kumwbira ko I Kisangani hari ababikira, kandi kugirango umuntu yemererwe kuba umubilira agomba kuba ari isugi/vierge. Icyo kintu cyaranshishikaje cyane. Ubwo nahise njya kwigenzurira ayo makuru ko ariyo ako kanya.

congo.jpg 2

Bugorobye nihindura utaboneka nk’umwuka. Nari nzi uburyo bunyuranye bwo kwihindura nk’umwuka simboneke. Ubwo ninjiraga muri couvent?aho ababikira baba, nigize umwuka simboneke. Ubwo ninjiraga aho barara, nahagera nkagaragara mw’ishusho yanjye.

Nkoresheje wa muswala nahawe na padiri, nahinduraga ibitekerezo bye byose agakora ibyo nshaka byose nkaryamana nawe, ntiyabashaka gutabaza kuko byose byabagaho batazi ibyo aribyo ubwenge bwabo busa n’aho bwagiye. Ubwo narangiza icyanzanye nkataha nk’uko naje.

Ubwo mu gitondo bukeye naragarukaga mu rwego rwo kubishongoraho, nkababaza nti harya muri amasugi/Vierge? Bamwe muri bo bibukaga ko hari ujya aza kubasambanya nijoro, kubera kubura ibimenyetso nta numwe wabashaga kundega ngo bikunde. Bamwe basigaraga barira ko batakaje ubusugi bwabo bari bareguriye Imana.

Mukristo muvandimwe, uyu munsi iyo nibutse ibyo byose numva binteye isoni. Byagiye bingaruka mu mutwe cyane nkibuka ba babikira barira kubera ko batakaje ubusugi bwabo, naje kumva uburemere bw’icyaha cyanjye maze kubona iyi nyandiko:
1Abakorinto 6:18. Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

Nshimira Imana ku bw’ubuntu bwayo bwinshi yangiriye, icyubahiro ni icy’Imana. Najyaga nkora ubumaji ku mpamvu zo gushimisha abantu, ndetse no kugirango menyekane ahantu hose. Nifashishije urudodo abagore basukisha imisatsi yabo, nabashaga guhagarika imodoka igenda kandi urwo rudodo ntirucike. Byashimishaga ababireba bakaza ari benshi cyane kwihera ijisho. Mu by’ukuri ntirwari urudodo rwahagarikaga imodoka, ahubwo ni rejiyoni y’abadayimoni/amajini yankoreraga agasunika ya modoka igasubira inyuma. Abantu ntibasobanukirwa. Ubwo ni bumwe mu bumaji nakoraga.

Uretse ibyo ngibyo, nta wundi washoboraga kumenya uwo ndiwe uretse padiri gusa, n’abandi bakora ubukonikoni bonyine bashoboraga umenya ibanga ryanjye. Nari ikimenyabose I Kisangani. N’abana batoya bari bazi izina ryanjye bakaririmba ibigwi byanjye. Ibyo byaje kuntera ibibazo ariko. Rimwe naje kubona abashinzwe ubutabera banzaniye urwandiko rwo kunta muri yombi, nta mpamvu menye.

Nabemereye kugenda nta mananiza kugirango nza kubereka uwo ndiwe nitonze. Tugeze kuri gendarmerie umukuru wabo ababwira kunshyira muri gereza. Ariko bataramfata mbona akanya ko kubwira uwo mukuru wabo, nti” Nyakubahwa, menya ko neza ko nta mpamvu n’imwe yatuma mfungwa, nshirwa urubanza, cyangwa se nkubitwa igihe cyose ntabishatse. Amagambo yanjye yabaye nko gufata risasi ukayisukaho umuriro. Byamuteye umujinya kumbubwira ayo magambo mu ruhame.

Yifashishije abandi bajandarume, ansunikira mu kasho, aramfungurana. Yahise yifatira urufunguzo, avuga ko nta muntu ugomba kunsohora atabanje kumunyuraho. Ngo agaruke mu biro bye, asanga nicaye mu idiva.

Akinjira naramubwiy nti ngwino wicare tuganire. Ariko we ntiyashakaga kugira icyo aganira nanjye. Nitegereje mu maso ye mbona yuzuye ubwuzu n’urugwiro. Icyari umujinya n’ubukari gihinduka gutangara cyane no kumirwa.

Yahise ata ubwenge atangira kwirukanka ahantu hose nk’umwana ukina wa mukino wo kwihishana ukinwa n’abana(cache-cache). Ntibyari byiza kubibona, muri make yari amaze gusara. Mbonye uko bimugendekeye mugirira ipuhwe. Nahise mukurikira mwirukaho mugaruramo ubwenge nkorsheje amagambo y’ubumaji nigishijwe na padiri.

Ambwira ko yari amakosa ye, amaze kugarura ubwenge. Ubwo kumuhoza ngo agire umutima utuje, mukora ku bwanwa. Nyuma yahoo twaje kuba inshuti zikomeye cyane. Byahise byibagirana byose. Nubwo nari mfite ubwo bubasha bwose nyamara, nta mahoro nagiraga.

Bigitangira numvaga mfite ibyishimo byo kuba ntunze imbaraga abandi bantu batabasha gukeka no kumenya aho zikomoka. Ariko uko imnsi yicuma, niko ibyifuzo byo gutunga ibirenzeho byiyongeraga. Numvaga ibyo nkora byose byarinjiye muri kamera yanjye bibaho nk’akamenyero. Nta kintu cyabashaga kuntangaza ndetse nta kintu cyashoboraga kunezeza. Nyuma naje kubona ko ibyo mfite byose ntacyo bimariye.

KANDA  HANO  USOME  IGICE CYA  MBERE

Nari icyamamare nyamara nta mafaranga ngira. Icyo kibazo naje kukibwira padiri, ai nawe mwarimu wanjye.

Ubwo nawe yambwiye ko byose yamaze kubimpa! Ko bihagije gusa kuvuga umubare w’amafaranga nifuza. Nifashishije ya mpeta nari mfite nashoboraga kuzimiza ibintu biri mu ntera ya metero mirongo itanu uhereye aho mpagaze. Yambwiye ko impeta yampaye ikwije byose byinshi nkabona amafaranga. Nkaba ngomba kubara, gushakashaka, kugenzura ndetse ko hari uburyo bwinshi cyane bwo kubona mafaranga. S

inashakaga guhita ninjira mu guoresha ubwo buryo bwose icyarimwe. Uburyo bwa mbere bwitwa “vol malin” ubwo buryo ukoresha amajini/abadayimoni bazerera bakakuzanira amafaranga. Ugomba kuvuga ahantu, umubare n’ubwoko bw’ayo mafaranga(amadoalari,amafaranga, amapawundi, amayero) iyo amaze kuza azana n’umubare. Uwo ubare uvuga igihe ugomba kuyamarana ukaba urangije kuyakoresha yose nta na rimwe risigaye.

Ayo mafaranga yibwaga mu magazine, no mu ma banki akazanwa n’imyuka mibi/amajini/abadayimoni. Muri ayo mafanga nta kintu kiramba ugomba kuguramo. Ku isaha yagenwe amafaranga yose uba ugomba kuba wayamaze iyo wayabikaga hamwe n’andi wari usanganywe, igihe cyayo cyo kuba wamaze kuyakoresha kikagera ukiyafite yahitaga azimira yose akagendana n’ayo wari usanganywe..

Ayo mafaranga uba ugomba kuyakoza icyo ushaka cyose. Iyo wayagumanaga utayamaze washoboraga gupfa. Igihano gihabwa abatubahiriza amategeko yacu ni ugupfa cyangwa bakaba abasazi.muri iyi si nta kintu na kimwe cy’ubusa kibaho. Ayo mafaranga nyakuri umuntu yabaga asanganywe, iyo yazimiranaga n’amibano, yadufashaga nyuma y’igihe runaka kuzana abandi bandi mu bumaji.

Iyo twabaga twarangaye amafaranga ntashire, nitwe twagombaga kubiryozwa.

Iyo habaga hagize upfa mubo twasangaiye ubwo yabaga agiye mu mwanya wo kwishyura amfaranga yose twamusengereyemo! Iyo yahindukaga umusazi, ubwo nabwo amafaranga mazima yarazimiraga akaba abaye inshungu yacu akabiryozwa mu mwanya wacu. Uwabaga ahanzwe yabaga azize kutubahiriza amategeko kandi akaba yadukoresheje ku busa.

Ubwo padiri yambwiye ko niba mbona ibyo bifite ingaruka mbi, azanyigisha ubundi buryo bwo gukoresha. Ati ibuka amgambo mpora nkubwira ko kwihangana bitera kugera kuri byinshi. Mu gihe tugitegereje ba winezeza uko ushaka. Nitinderaga buri jambo ryose nabwiwe na mwarimu wanjye.

Haciye iminsi maze kwigishwa “Vol malin” nafashe umugambi wo kugerageza. Ubwo nari nicaye muri salon, nkurikiza neza amabwiriza yo kugirango ubone amafaranga. Nkuko nabyigishijwe, navuze neza, ahantu, isaha, umubare, ndetse n’ubwoko bwayo. Navuze ko amafaranga aza akagwa ku meza yanjye I saa munani z’amanywa. Ibijyanye n’ingano n’ubwoko bwayo, nahisemo ibilo makumyabili mu ma Zaire.

Nakoze ikosa mu kuvuga ingano kuko kuri iyo saha nagiye kubona mbona ikirundo kimeze nk’umusozi w’amafaranga kigeze ku meza imbere yanjye. Ubwo ayo mazayire yazanye n’undi mubare handitse icumi. Bivuze ko nagombaga kuba namaze kuyakoresha yose mu masaha atarenze icumi. Ubwo nkoze imibare mbona nsanga kuba nyarangije yose saa sita z’ijoro. Ubwo byansabye kuyapakira mu bintu ngo mbone uko njya kuyakoresha.. ubwo nsohotse mu cyumba cyanjye uwo twahuye bwa mbere yari umukozi wo mu rugo wa padiri. Yansabye itabi mpita muha amazayire Magana atanu

Ubwo nahise nkodesha taxi kugirango ingeze mu mujyi ku mangazini. Ubwo tuhageze uwo mushoferi namuhaye ikirundo cy’amafaranga. Kugirango atanyibazaho byinshi, mubwira ko mushimiye ko yantwaye yihuse agatuma ntakererwa. Ubwo mpageze nitegerezaga ibicuruzwa mu mangazini ndebera mu birahuri by’amadirishya ndi hanze. Ubwo nabonye ipantalo numva ndayikunze cyane. Maze ndinjira ngiye kuyigura, numva ijwi rimbwira ngo nta kintu kiramba ugomba kugura. Iryo jwi nari nsanzwe ndizi ryari irya padiri. Ndasohoka Ubwo ndibwira nti,padiri arankunda cyane ntashaka ko mfa cyangwa nkahinduka umusazi.

Niyo mpamvu ijwi rye rinsanze aha kugirango rindinde ingaruka mbi zaturuka kugasuzuguro ntubahirije amabwiriza.

Ubwo nahise nerekeza muri restaurant y’abanyaburayi. Kubera ko nari mbujijwe kugura ibintu biramba bifite akamaro nanjye nagiye kugura ibyo kurya mu rwego rwo kwihimura. Ibyo natumije byose byahise bishirana n’amafaranga nari natwaye. Ubwo nahise mfata ya taxi, mbwira shoferi ko ndamwishyura angejeje aho yari yankuye bwa mbere. Ubwo nsubira mu cyumba aho nari nasize ya mafaranga.

Ayo nari nahakuye nasanze yahise asimburwa n’andi. Byari bigeze saa cyenda ku isaha yanjye kandi amafaranga yari akiri menshi cyane ku meza. Nafashe amaranga menshi cyane aruta ayo nari natwaye mbere mbere maze ndasohoka. Ubwo natekereje niba bidashoboka ko ningauka nsanga n’ubundi hajeho amafaranga angina n’ayo nkuyeho kuko byari byagenze mbere. Ubwo umushoferi yari akintegereje mu modoka. Ntacyo tuvuganye nahise nicara iruhande rwe. Ibitekerezo byanjye byari ahandi.

Taxi yansubije ao yari yankuye kuri ya restaurant y’abazungu, ubwo namuhaye amafaranga menshi ntacyo mubwiye kindi, agirango nuko yantegereje umwanya munini. Uwo munsi bamwe mu nshuti zanjye bari muri iyo restaurent. Ubwo nahise ngurira buri wese wari aho. Bararya nkishyura ibyo bafashe byose. Numvaga binshimishije ko abantu bose babona nkura amafaranga mu mufuka wanjye nkishyura ama factures.

Nishyuraga cash ariko nkumva mfite ubwoba ko baza kumbaza aho nakuye ayo mafaranga. Nakomeje kujya mu rugo ngenda ngaruka kugirango mbashe kurangiza uwo musozi w’inoti z’amafaranga nari mfite mu rugo. Mushobora gutekereza ko byari byoroshye. Kumara amafaranga angina atyo I Kisangani mu mwaka wa 1975 nticyari ikintu cyoroshye. Saa mbili nijoro hari hakiri amafaranga menshi cyane ku meza! Nakomeje kugira ubwoba ko nza gusara cyangwa ngapfa, igihe cyose naba ntabashije kumara ayo maranga.

Nakomeje kujya nibuka amagambo ya padiri ubwp yambwiraga kwihangana no kuba intwari. Ubwo nza gutuza bigera aho nabonye ko nsigaje amasaha abili gusa imbere yanjye ngo namaze kurangiza ayo mafaranga. Ubwo rero nagombaga guhindura uburyo bwo kuyakoresha kugirango ashire. Bakundwa bene data, ni byiza gukorera Imana aho gukoreraSatani. Ndacyibuka uwo mugora nk’aho byabaye ejo! Najugunye amafaranga mu kirere mu muhango wo guhsyingura umuntu ntari nzi uwo ariwe.

congo

Ubwo nagiye mu kabari mbwira abari aho bose ko bareka kwishyura. Ubwo mpita mbwira uwabahaga inzoga ko ibyo bafata byose nza kubyishyura byari ukugirango amafaranga yose nafashe aze kurangira.

Bigeze saa tanu n’igice nari nsigaranye makeya ku meza. Umukozi wa padiri aho kugura itabi gusa yari yansabye nawe yiguriyemo inziga aranywa. Muri urwo rujya n’uruza rwo kuza gufata amafaranga no kuyakoresha nari nabonye umuntu uryamye hasi aho kwa padiri nabaga, ariko sinigeze mwitaho, ubwo yari wa mukozi.

Ubwo ariko nubundi ayo mafaranga yose yagombaga kuba yavuye ahongaho mu masaha atarenze icumi. Yari aryamye ahongaho yasinze ameze nk’uwapfuye. Ubwo saa sita zuzuye nari nyamaze maze mukoraho. Iryo joro naraye ntekereza ibyo nakoze byose muri uwo mugoroba ndeba hejuru kuri purafo y’icyumba cyanjye.

Ubwo nahise mbona ko ubutaha ntashobora kongera kurenza amafaranga ageze ku bilo makumyabili. Ubutaha nongeye kugerageza “Vol malin” ariko nirinda gusaba menshi ntinya ko nagira ibibazo nka mbere. Nabonye ko igihe amafaranga aba agomba kumara bigendana n’ubwinshi bwayo.

Hashize iminsi nabonyeko gukoresha uburyo bwa “Vol Malin” ntacyo bumariye kuko usibye kuyary agashira sinashoboraga nokuguramo iakriso cyangwa se umuswara. Amategeko yayo nta kugura ikintu kiramba ni ukugura ibyo uhita urangiza ako kanya bigashira. Kubirenga ni ugupfa cyangwa se ugasara.

Ubuhanya :  Yamaze  imyaka 10  akoresha imbarga z’ umwijima  ubumaji yinjijwemo  na Padiri ( igice cya Mbere) KANDA  HANO  USOME  IGICE CYA  MBERE

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 170,443 times, 81 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo