11400995_972713606101725_5341086776763864010_n

Umuhanzi Ndoliva yashyize hanze indirimbo nshyashya yise” WAHABAYE INTWALI” ikangurira abakristo kwibuka Iminsi ya cyera .Yumve Hano

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 21, 2017

Ndatimana  Olivier  ukunze kwitwa  Ndoliva  n’ umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  usengera mu Itorero  ry’ adepr  mu Rwanda  yasohoye indirimbo yise” WAHABAYE  INTWALI “ ikangurira   abakristo  bose kutibagirwa aho bavuye  […]




Ndatimana  Olivier  ukunze kwitwa  Ndoliva  n’ umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  usengera mu Itorero  ry’ adepr  mu Rwanda  yasohoye indirimbo yise” WAHABAYE  INTWALI “ ikangurira   abakristo  bose kutibagirwa aho bavuye  kugirango satani atabagusha  mu byaha

11400995_972713606101725_5341086776763864010_n
Umuhanzi Ndatimana Olivier (Ndoliva )

Umuhanzi  Ndatimana Olivier  wanyekanye  mu  ndirimbo  nka Yesu niyamamare,  Uzi  kurinda Mana we , Yesu Uri  mwiza  yashishyize ahagaragara  indirimbo  nshyashya yise ” WAHABAYE  INTWALI” yahimbye ubwo yibukaga ko  gushima Yesu  bikwiye  agifite ubuzima no guha  agaciro  imbabazi za Yesu  yangiriye  kandi buri muntu wese akwiriye kwibuka aho yesu  yamukuye  agafatanya nawe gushima  Yesu wambaye  umubiri akitanga ku bw’ ibyaha by’ abatuye isi

10955068_791059074343803_3878129100139125688_n

 

Mu magambo  ye yagize ati”nashyize hanze  indirimbo  nise ” WAHABAYE  INTWALI” ifite ubutumwa  bukomeye bubwira abantu ko umuntu wese wakijijwe iyo yibagiwe aho yavuye satani kumugusha mubyaha bimwirohera vuba.

Nayihimbye nibutse ko gushima Yesu bikwiye ngifite ubuzima, mpa  agaciro imbabazi ze yangiriye  bwira umuntu wese ko  akwiriye kwibuka aho yesu yamukuye agafatanya  nanjye kuvuga NGO nzajya ngushima yesu cyambaye Umumubiri, witanze ku bwanjye  Ku bwanjye  urandokora   “

Ubusanzwe Umuhanzi Ndoliva Olivier, n’umukozi w’Imana, utabarizwa mu muhamagaro wokuririmba akaba afite  indi  mpano yo kuba umuvugabutumwa   benshi bakunda ijambo ry’Imana, Imana yashyize muri we   ,

Gukoresha izimpano ze zombi bikaba bikaba bimuha  imbaraga zo gushikama mugakiza no kurushaho gukorera Imana abikunze  umuhanzi  Ndoliva  atangaza ko  akomeje  iminshinga ye y’ubuhanzi akaba amaze gutunganya Indirimbo nyinshi ariko akaba ataramenya igihe  igihe azashyirira hanze  umuzingo( album) ya  2 hanze .

KANDA  HANO WUMVE  INDIRIMBO NSHYASHYA YA  NDOLIVA YISE ”  WAHABAYE INTWALI/ FREE DAWNOLOD

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 14,318 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo