wp-1472471514727

Menya Akamaro k’icyinzari ku buzima bwacu n’ indwara kivura

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 20, 2017

benshi mu  Rwanda  bajya  bakoresha Icyinzari, kubwo  kuki menyera gusa   ariko batazi akamaro kacyo  kuba wamenya iri jambo bisaba kuba waravukiye cyangwa warabaye ahantu mu cyaro kuko niho biboneka […]




benshi mu  Rwanda  bajya  bakoresha Icyinzari, kubwo  kuki menyera gusa   ariko batazi akamaro kacyo  kuba wamenya iri jambo bisaba kuba waravukiye cyangwa warabaye ahantu mu cyaro kuko niho biboneka cyane. Ushobora gusanga ari cyo kirungo cya mbere cyiza. Ndetse abavuzi gakondo b’abahinde bagikoreshaga bavura indwara zinyuranye.
Icyinzari kiboneka usya imizi imeze nka tangawizi, dore ko binari muryango umwe w’ibimera. iyo9 ugishyize mu mafunguro utetse gihindura  ibara  ry’ ibyo utetse kandi bikagira imbumuro idasanzwe

 

Akenshi mu kugikoresha, ifu yacyo ivangwa mu byo kurya gusa ushobora no kuyikoresha nk’amajyani mu cyayi.

Mu ndimi z’amahanga ni curcuma mu gifaransa, turmeric mu cyongereza.

Tugiye kubageza byinshi utari uzi ku cyinzari  n’  akamaro kacyo ku  buzima bwa muntu  tugendeye kukamarao ka cyo

Akamaro k’icyinzari ku buzima bwacu 

1.      Kurwanya ubwivumbure bw’umubiri

Kirimo curcumin, ikaba yaragaragayeho ko ibuza ikorwa rya histamine. Kuko histamine ishobora gutera uduheri ku mubiri, icyinzari gifasha kurwanya ibiheri ku mubiri byatewe n’ubwivumbure. Si ibyo gusa kuko histamine itera umubiri kubyimbirwa, bikaba byatera imitsi kurega, bikaba bibi ku barwayi ba asima. Niyo mpamvu icyinzari ari ibiryo byiza ku murwayi wa asima. Muri rusange ubwivumbure bwose bw’umubiri, gihangana nabwo.

2.      Ni cyiza ku ruhu

Abavuzi gakondo bagiye bagikoresha mu kuvura ibishishi n’ibindi biheri byo ku ruhu. Ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugenda bwerekana ko curcumin ifasha mu kubivura. Ubushakashatsi buracyakorwa.

3.      Kongera icyizere cyo kubaho

Hari inyigo yakozwe itangazwa muri 2004 yerekana ko tetrahydrocurcumin, ituruka kuri curcumin, ishobora gutuma icyizere cy’ubuzima cyiyongeraho 12%. Impamvu nuko icyinzari gifasha mu gusohora imyanda y’uburozi mu mubiri wacu bityo bikaturinda indwara zitandura nka kanseri.

4.      Kurwanya rubagimpande n’indwara zinyuranye z’imitsi

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2006 kuri rubagimpande n’indwra y’imitsi bwagaragajeko icyinzari gifite muri cyo ubushobozi bwo kuvura indwara zifata mu ngingo harimo rubagimpande, indwara z’imitsi na goute. Aho kubyukira ku cyayi cyangwa ikawa, wanywa amazi avanzemo ifu y’icyinzari.

5.      Kurwanya kanseri

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko curcumin yifitemo ubushobozi bwo kubasha gutandukanya uturemangingo twiza n’udutera kanseri, nuko igatuma habaho kwishwanyaguza kwa twa tundi tubi, twatera kanseri. Kandi harimo n’ibindi binyabutabire bibuza ikorwa rya nitrosamine na aflatoxin, byose bizwiho gutera kanseri.

6.      Ubuzima bw’umutima

Ubushakashatsi bwakozwe muri gashyantare 2008 bwerekanye ko curcumin iboneka mu cyinzari arinda ko umutima wabyimba mu buryo budasanzwe. Uko kubyimba kwawo bitera umuvuduko udasanzwe, n’izindi ndwara zinyuranye.

7.      Kurwanya H.Pylori

Nubwo ubushakashatsi bugikorwa ariko byaragaragaye ko icyinzari kiza ku mwanya wa mbere mu bimera birwanya bagiteri ya Helicobacter pylori, izwiho gutera ibisebe mu gifu na kanseri y’igifu. Ibindi bimera byabonywe ni kumino (cumin), tangawizi.

8.      Ibisebe byo mu mara

Mu nkuru yasohotse mu Ukuboza 2006, herekanywe ko curcumin yo mu cyinzari ifasha mu kurinda kongera kurwara ibisebe mu gifu, iyo wigeze kubirwara bigakira.  Akenshi kurwara ibisebe mu mara birangwa no kuribwa mu nda, no kunanuka bidasanzwe.

9.      Gufasha amaso kureba neza

Indwara yitwa cataracte, ni indwara itera abasaza ubuhumyi. Hari indwara zigira uruhare mu gutuma abasaza bahuma harimo diyabete n’umuvuduko udasanzwe w’amaraso. Icyinzari rero ni urukingo kuri iyi ndwara y’amaso.

10.  Indwara yo kwibagirwa

Iyi ndwara yitwa Alzheimer’s disease, ikunze kwibasira abageze mu zabukuru, hamwe ashobora no kwibagirwa aho ataha, uwo bashakanye cyangwa abana yibyariye. Ubushakashatsi bwerekanye ko mu buhinde aho icyinzari kitajya kibura ku ifunguro, abasaza baho badapfa kurwara iyi ndwara. Ubushakashatsi buracyakorwa.

ibyiringiro.rw

 

(Visited 10,072 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo