congo.jpg 2

Ubuhamya : Yamaze imyaka 10 akoresha imbarga z’ umwijima ubumaji yinjijwemo na Padiri

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 18, 2017

Benshi mu batuye isi ntibajya basobanukirwa neza  imbaraga abako ibya maji bakoresha  cyane ko bakora  ibyo benshi babonako bidashoboka  bikagaragara mu maso y’ abantu ko ari iby’ ukuri koko , […]




Benshi mu batuye isi ntibajya basobanukirwa neza  imbaraga abako ibya maji bakoresha  cyane ko bakora  ibyo benshi babonako bidashoboka  bikagaragara mu maso y’ abantu ko ari iby’ ukuri koko , Mwenedata  w’  umunyakongo  LISUNGI  MBULA yaciye mu buzima butoroshye  bw’ ubukene , n’ Inzara  biza  kumuviramo  kesha uyoboka iyo  gukoroshe  no kuyoboka imbaraga za satani  ajyanywe  n’ umupadiri wa Mwigishaga  mu mashuri

congo

Atanga  ubuhamya  bwe  yatangiye  agira ati “Bavandimwe muri Kristo, mbasuhuje mw’izina rihebuje rya Yesu Kristo. Mbere yuko ntangira ubu buhamya ndagira ngo dusome:
Zaburi 27:1: Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?

Navukiye muri Zaire/Congo mu mwaka wa 1955, mu gace ka Lisangi. Mu ntara ya Haut Zaire mu gice cy’amajyepfo mu muryano w’abakiristo b’ababatisita. Kimwe n’abandi bose batuye ako gace, papa wanjye yari umurobyi. Bityo ubuzima bw’umuryango wacu bwari bushingiye ku mafaranga yavaga mu mafi naho havaga amafanga y’ishuli.

Ngiye kubabwira ubuzima bw’ibitangaza bigoye kumva nabayemo. Nakoze ubumaji imyaka irenga icumi. Iyo bitaba ubuntu bw’Imana ntibyashobokaga ko mbabwira ibyo ngiye kubabwira. Kuko ni amabanga amaze igihe kinini. Hari abashobora kunyitwaraho umwikomo, ariko ntibabinshyire ku mutwe ahubwo babishyire kuri Yesu wambwirije kubibamenyesha uko byakabaye. Kugirango benshi baba mu bubata bwa Satani babizi cyangwa batabizi babashekuboka babivemo. Nkuko byanditswe muri:
Hoseya 4:6. “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

Muri iyo myaka irenga icumi, Satani yamfatiye muri ubwo bujiji, anyemeza ko imbaraga ze ziri hejuru y’izindi mbaraga zose. Imana yacu igira urukundo kuko yankuye mw’isayo nkuko muza kubibona muri ubu buhamya bwanjye Alaluya!

Sinagiye gukora ubumaji mbitewe nuko nabikunze nkashaka kubikora ahubwo nabitewe n’ibibazo byo mu buzima ubukene bw’ababyeyi banjye nibwo bwansunikiye kubijyamo, nyuma yo kwiga amashuri y’intango n’ayisumbuye muri Ngambi, numvaga nta kindi yazamarira ntakomeje kaminuza.

Ubwo nagombaga no gushaka akazi, nkakora ntahagaritse amasomo byose nkabifatanya. Ubwo navuye iwacu njya I Kisangani mu mwaka wa 1973, ngeze Kisangani nabaga kwa mubyara wanjye muramu wanjye nta kazi yagiraga byateje ibibazo kuko rimwe na rimw nijoro yakubitaga umugore we ko yamugaburiye ibidahagije kandi atagira n’akazi ntacyo yahashye! Ubwo natekereje ko muramu wanjye uwo, atakinshaka mu rugo rwe. Bene data muri kristo mugire ubuvandi n’umutima utabara ufashanya.
Abaroma 12:13. mugabanye abera uko bakennye, mushishikarire gucumbikira abashyitsi.

Hari ubwo namaraga iminsi nk’ibili cyangwa itatu ntacyo ndiye. nari narananutse ntangira kujya ndwaragurika. imibereho mibi yanjye yari izwi n’abantu bose, yaba abanyeshuri twiganaga, abaturage, ndetse n’abarimu bwatwigishaga  byaranyobeye mbura icyo gukora kuburyo nageze aho ntekereza guhagarika amasomo nkasubira iwacu, ubwo muri ibyo bibazo byanje nakomeje gusenga   nasabaga Imana ko iza ikamfasha. Amasengesho yanjye ariko yose yasaga nk’atagize icyo amaze.

Byageze aho ntangira no gushidikanya ko Imana yaba ibaho ndavuga nti papa ni umukristo asenga buri ku cyumweru, agatanga amaturo iyo agize icyo afite, nyamara ubukene buramurembejen Nanjye kandi ndakennye, nishwe n’inzara kandi nsa nabi kubera ubukene.

Ni cyaha ki njye na papa twakoze byatumye Ijuru riduhana bigeze aha?

Nti ya mana papa ajya ambwira y’inyembabazi yita ku bababaye ibaho mu by’ukuri? Niba ibaho kuki yemera ko nyura mu makuba ameze atya kandi nkaba ntabasha kubibonera igisubizo? Ubwo mfata umwanzuro nemeza ko nta Mana ibaho, ko byahimbwe n’abapasiteri hamwe n’abapadiri ngo babashe kwigarurira abantu. ukuri kwarigaragazaga ko nta mana ibaho uko niko natekerezaga.

Hanyuma, naje kumenya Impamvu Imana itasubizaga amasengesho yanjye. Nasengaga Imana singire icyo mbona kuko nasabaga nabi. Nasabaga ibyo guhaza kamere yanjye nyamara ntashaka umugambi w’Imana kuri njye.
Yakobo 4:3. murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi

Umunsi umwe mwarimu wanjye watwigisha ubuzima bw’ibimera(Botanique) antumira iwe mu rugo. ubwo tugenda, ambwira ko yumvise abandi barimu baganira ku kibazo cyanjye, ubwo ansaba ko najya kuba iwe,  Ikimara kubibwira byabaye  nko  korosora uwa byukaga iyo nkuru nziza nayakiriye n’ibyishimo byinshi cyane.

Ubwo nahise nimuka mva kwa mubyara wanjye mpita njya kuba mu icumbi rishya. Kwa mwarimu wanjye, ubuzima bwanjye n’imibereho bihinduka byiza kursha mbere,ubwo nagaruye ubuzima nsubira kuba umuntu, maze igihe cyanjye nkajya ngiharira amasomo cyane.

UKO NINJIJWE MU BYA SHITANI.

Rimwe ari nimugoroba  ndi gusubiramo  amasomo, mwarimu wanjye yinjira mu cyumba nabagamo. Arambwira ati” Ndabona hano umerewe neza, kuko n’amasomo bigenda neza  ariko nukomeza kubaho gusa nta burinzi( protection) ntacyo uzageraho, ubu buryo nagufashije buzagufasha kwiga ndetse urangize ubone akazi ariko ntibizakubuza gukomeza kuba umukene n’umunyamibabaro.

Nifuza ko wigirira umumaro ugafasha n’umuryango wawe.” Nahise mwemerera. “ ninayo mpamvu nashatse kukugufasha ndakwiyegereza niko yongeye kumbwira  uri umunyamahirwe kuko natekereza ku ahazaza hawe( avenir/future) hari icyo ngusaba, ube umugabo kandi ukomere kuko nzaguha imbaraga zikurinda.

Hashize iminsi ine tuganiriye, mwarimu wanjye yanzaniye urupapuro ruriho urutonde rw’ingingo nyinshi,ansaba kubisoma nitonze kandi ntuje  yampaye iminsi itatu yo kubisoma ngo mpitemo ikintu mbona kinshimishijemo, Izo mpapuro zariho ibibazo byo mu buzima busanzwe ndetse n’amaduwa y’ubumaji(incantations magique).

Hariho ubumaji bushobora gukoreshwa mu buuryo bunyuranye bw’ubuzima rusange  nkuko nari umunyeshuri nahisemo ingingo irebana n’amasomo; mpitamo ikaramu y’ubumaji, ikaba ikinini cy’abanyegiputa/Misiri, mpitamo kandi umuswala w’ubumaji(mouchoire magique).

Ku ruhande rwa buri kintu, hariho uburyo gikoreshwa ndetse n’akamaro kacyo nyuma y’iminsi ibili musubije rwa rutonde nkamwerka ibyo nahisemo, yanzaniye cya kinini cy’abanyamisiri, ndetse na wa muswala w’ubumaji, ubwo yansobanuriye buri kimwe cyose; ambwira ko iyo karamu y’ubumaji, ifite ubushobozi bwo kwiyandikisha ntawe uyifasheho.

Nagombaga kuyifata nkayitunga ku rupapuro mu kizamini ubundi ikandika ibisubizo byiza byose kugirango hatagira abo birangaza  ambwirako nzajya nigira nk’uri kwandika ariko atariko biri. Ukosora azajya abona ibisubizo byiza gusa, cya kinini cy’abanyegiputa umumaro wacyo ni ukunaniza uwbonko bwa mwarimu ukosora bityo akajya abona ibisubizo byose ari byo.

Ubwo mwarimu wanjye yahise ampa icyo kinini ajya kunzanira amazi ambwira kukinywa, nanjye ndakimira  akurikizaho umuswala; ambwira ko uzajya umfasha guhatira abantu gukora ibyo nshaka ko bakora byose,  ambwira ko ngomba kuzajya nyihaguza  inshuro ebyili mu maso ubundi, ibyo nkora byose ntihagire ujya abibona . ubwo mwarimu wanjye aricara tumara akanya ducecetse.

AMATEGEKO AGENDANA N’UBUMAJI  NAHAWE

Ubwo yahise ambwira ko mu gihe kingana n’imyaka ibili, nzajya ndya ibiryo bibisi gusa  guhera kuri iyo tariki sinagombaga kurya ibiryo bitetse cyangwa birimo umunyu  kuko hakoreshwa ubushyuhe mu gukora umunyu, ubwo nawo wari ubujijwe, Ubwo natungwaga n’imbuto n’ibindi binyabijumba nka karoti, ibijumba, imyumbati, hamwe n’ibindi bidatetse  nabibonaga bitangoye na gato, kuko nabaga kwa mwarimu wanjye.

Imyaka ibili ishize nongeye kurya ibiryo bitetswe mu buryo busanzwe sinakomeza ubu buhamya ntababwiye ko uyu mwarimu wanjye yari umupadiri wo muri Kiriziya Gaturika y’I Roma. Kuba yari yarampamagaye kuba iwe, nuko yari yararangije kubona imyanzuro nafashe mu buzima bwanjye mvuga ko nta Mana ibaho.ariko nyuma njye nibwiraga ko ya Mana ishobora kuba ibaho akaba ariyo yohereje umukozi wayo kumfasha.

congo

Cyakora byarantangaje cyane kubona umupadiri wa Guaturika ari we wanyinjije mu bukonikoni/magie bw’abahinde mpereye ku myitwarire y’uwo mupadiri kuri iyo ngingo y’ubukonikoni, byahise bishimangira muri njye ko koko mu by’ukuri nta Mana ibaho ,Iyo iza kuba ibaho abapadiri nibo bagombaga kubinya kundusha kuko bitwa abihaye Imana. Kandi Gatigisimu ya Kiriziya Gaturika abapadiri bahuza Imana n’abantu. n’ubwo uwo mupadiri yasomaga misa buri munsi, yari azi ukuri ariko ko Imana itabaho. Akaba ariyo mpamvu yampitiyemo inzira nziza y’ubukonikoni izangeza ku byiza. Uko niko natekerezaga muri ibyo bihe.

UKO UBUMAJI BWANYINJIYEMO NEZA NEZA
Umwaka umwe ushize padiri yarambujije kurya ibiryo bitetse, nahishukiwe n’uburyo namaze guhinduka muri njyewe  nari namaze kuba umunyabwenge cyane. Nshoboraga kumenya icyo abo turi kumwe batekereza,  nashoboraga kumenya imyirondoro yabo n’igihebavukiye batibimbwiye.

Amasomo yose yabagambereye nko gusubiramo ibyo nigeze kwiga  imyaka ine yose nize muri kaminuza, nagiraga amanota yambere, nyuma y’uko imyaka ibili yo kurya ibidatetse irangiye, byagaragariraga buri wese wandebaga ko nahindutse cyane  nyuma padiri yansezeranije kuzakorana nanjye ibintu bikomeye.

Ubwo ntararangiza yambwiye ko agomba kumpa uburinzi(protection). nyuma y’icyo gihe naryaga ibiryo byose nshaka nkanywa n’ibyo nshaka byose ntarobanuye, Narimbujijwe gusa divayi. Nyuma y’ibyumwru bibili ansezeranyije uburinzi (protection) padiri yanzaniye urundi akandi gatabo karimo urutonde rw’ibintu.rwanditseho:

URUTONDE RW’AMAHIRWE YOSE MU BINTU BYOSE”.

Aha ho nta kintu yigeze ambaza, kuri urwo rutonde yambwiye ko azampa imbaraga zikomeye yafashe imakasi, akata umusatsi wanjye awushyura mu gacupa. Afata umukungu wo mu nsi y’ikirene yanjye cy’iburyo awushyira mu kapapuro k’umweru.yambwiye ko ibyo akuye ku mubili wanjye bizajya bindinda mu bihe bikomeye.

Afata bya bintu abishyira mu gasanduka kaba munsi y’ameza. Maze arambwira ati ubu burinzi buzakurinda, kudakorwaho n’amasasu, kurumwa n’inzoka, bizakurinda abarozi, bikurinde kurohama mu mazi, bikurinde impanuka y’umuriro, bikurinde n’accident zose n’urupfu urwo arirwo rwose. Bizakurinda kandi abanzi bose baba ababoneka n’abataboneka muri make ibiteye ubwoba n’ibibi byose.

Ubwo padiri afata impeta yari mu mufuka we arayimpa avuga ati: “iyi mpigi izaguha ubushobozi bwo kurwana n’umuntu wese kandi umuneshe. Ushobora guhindura ibintu bisanzwe biriho bidahinduka nk’imbaraga rukuruzi zo mu nsi y’ubutaka, ndetse n’ibihe.

UKO NAKOZE IGERAGEZA RY’IMBARAGA  ZANJYE.

Nyuma yo guhabwa izo mbaraga zose n’uburinzi, nahisemo kubigerageza. Si uko nashidikanyaga kubyo padiri yambwiye ahubwo nashaka kubanza nagerageza imbaraga zanjye ngo menye ubushobozi bwanjye aho bugarukira. Icyo nakoze nashyize ku bushake uburozi mu biryo byanjye ngo ndebe uko bigenda. ubwo negereje intoki isahani yariho ibiryo birimo uburozi yahise igwa hasi iramenagurika ubiryo njye ntarayikoraho.
Umunsi umwe bagenzi banjye bagerageza kundoga. Bafashe uburozi babushyira ku isahani iriho ibiryo narinateguriwe maze barantumira  nari nabimenye mbere ko isahani ndiraho irimouburozi. Iyo nanga kubirya, byari guteza ikibazo hagati yabo hakaba urwikekwe ko hari uwabavuyemo akambwira ko bagenzi be bandoze.
Ubwo rero kugirango mbereke ko ntari kurwego rumwe rumwe nabo, nagombaga kubirya. Bose bayitegereza isahani yanjye yahise ihanuka igwa hasi ubwo nari ngiye gukoramo, maze ifurusheti inyanyagiza ibiryo byose birameneka. Nyuma y’iminsi baje kunsaba imbabazi bambwira uko byagenze.
Bambwira ko bari babitewe n’uko basigaye babona mbirataho kandi babona narahindutse cyane umuntu wok u rwego rwo hejuru. Ibyo bavugaga byari ukuri. Nashakga kubereka ko ntari umuntu usanzwe. Ubwo nyuma y’ibyo byose bagenzi banjye bahise bahindura imitekerereze kurinjye kubera ibyo bari bamaze kubona.

Bamfatanga nk’umuntu wo kurwego rwo hejuru urindwa n’imbaraga zitaboneka. Nta muntu muri bo wongeye gutekereza kuba yangirira nabi kuva ubwo, byabateraga ubwoba. Ibyo ninabyonifuzaga ko abantu bantinya kuko nari ndakorwaho ntinyitse. Abagore ntibagiraga icyo bambwira. Ariko nkoresheje wa muswala wanjye, nabashakaga guhindura ibitekerezo byabo bagakora ibyo nshaka ko bakora.
Igihe kimwe narwaniraga umugore n’umusirikare ukomeye, kugirango niyerekane mu bantu. Uwo musirikare ukomeye yari azwiho kuba umugome mu karere kose. Akimara kumenya ko nshuditse n’inshoreke ye yahigiye kunkuraho. Uwo mugore we ntiyamenyaga ikimutera kunkurikira. Amafaranga Komando yamuhaga ninjye wayaryaga yose. Igihe kigeze ababyeyi ba wa mukobwa babwira Komando ko nsigaye naramwigaruriye.

Mu by’ukuri uwo mukobwa yakunda uwo mu Komanda ariko ntiyashoboraga kwikura imbaraga namwoherezagaho zatumaga anyirukaho agakora icyo nshaka cyose. Ibyo byaje kumenyakana hose. Uwo mukomanda aba igitaramo hose muri Kisangani. Yari yararenzwe n’icyubahiro namutesheje kubera uwo mukobwa nari naramutwaye. Kubera ububasha bwe, ishyari ndetse n’umujinya, uwo mukomanda ahitamo kunyica. Ubwo ntiyigeze amanya ko gutekereza gutyo, yashyiraga gahunda zanjye mu bikorwa! Yamaze gufata umugambi ntakuka wo kunyica, hasigara gusa aho azanyicira n’igihe azanyicira.
congo

Nyuma naje guhurira n’uwo komanda ahantu hadatuwe turi twenyine mu masakumi n’ebyili zo ku mugoroba.hari hatangiye kwijima, mu by’ukuri nubwo hari hashize iminsi yahoraga anyiteguye ko igihe icyo aricyo cyose dushobora guhura akanyica. Bityo rero yagombaga guhita andangiza. Yahise nayegera ntacyo amvugishije,akura imbunda mu nto mu mufuka w’ipantalo ye arayintunga arasa inshuro eshatu. Numvise amasasu abili amfashe kunda no ku gituza, ariko byasaga no kunyuraho gusa, maze nishima aho andashe, mpita nsigarana ya masasu yose uko ari atatu mu ntoki.

Mu rwego rwo kumwihongiraho ndayamwereka mubwira kurasa andi niba abishaka. Ntawarebaga kuko twari twenyine. Namuhinduye byihuse cyane mu bwenge bwe bituma atabasha kumenya ibimubayeho,asigara atangaye bimugora kumva ibyo aribyo. Ubwo nabonye ko atabasha kongera kurasa. Yari yataye umutwe ahinduka nk’umusazi. Muby’ukuri rero yari amaze kuba umusazi guhera ako kanya.

Nasigaranye ubwirasi buhanitse nkimara kubona ko n’amasasu ubwayo ntacyo abasha kuntwara! Nta kintu cyabashaga kugira icyo kintwara, ntacyo nagotinyaga. Nashoboraga kuguruka nk’inyonyi, nkaba nakwinjira mu nzu ntanyuze mu muryango ahubwo nkanyura mu rukuta. Nigiraga umwuka simboneke iyo nabaga mbishaka ndetse n’ibindi byinshi. Numvaga niba Imana yaba ibaho koko, nanjye nashoboraga kuba Imana cyangwa se ndi hafi cyane yo kubayo. Ntacyo natinyaga ahubwo nateraga abantu kunyubaha no kuntinya nk’uko mbishaka. Nta muntu cyangwa ikintu cyose cyabashaga kuntera ubwoba.

 

(Visited 102,044 times, 45 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo