DSC_1116-768x1151

Umuhanzi Sam Muvunyi yarokowe n’ agakanzu yari yambaye bagirango n’ umukobwa muri Jenoside yakorewe abatutsi – umuvugo

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 12, 2017

Umuhanzi akaba n’ umuramyi   SAM Muvunyi  uririmba indirimbo zihimbaza  Imana  ubarizwa mu itorero ry’  ADEPR Gikondo   Umudugudu  wa Karugira  muri  ibi  bihe byo  kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 […]




Umuhanzi akaba n’ umuramyi   SAM Muvunyi  uririmba indirimbo zihimbaza  Imana  ubarizwa mu itorero ry’  ADEPR Gikondo   Umudugudu  wa Karugira  muri  ibi  bihe byo  kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , arashima Imana  yamurinze  urupfu muri Jenocide  ikamuhisha  mw’  ikanzu  bakagirango n’ umukobwa .

DSC_1116-768x1151
Umuhanzi akaba n’ umuramyi SAM Muvunyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana

 

Sam Muvunyi umuriribyi  w’ indirimbo zihimbaza Imana mu  Rwanda  afite ishimwe  rikomeye  ryuzuye umutima  we  acyesha Imana yatumye arokoko  muri jenoside  yakorwe abatutsi  yambaye agakanzu  bagirango n’  umukobwa  kandi  ar’ umuhungu nkuko yabidutanagarije mu buhamya  bugufi  agira ati “Jenoside  yabaye mfite imyaka 6 twari i Gahini mu Burasirazuba ubu ni mu Karere ka Kayonza, nubwo nasaga nkaho ndi muto ariko nari nzi ubwenge.

Ibyo kurokoka ndi umuhungu umwe muri famille byo ni Imana yinciriye inzira kuko n’uwankurikiraga baramwishe ariko jye Imana yampishe mw’ ikanzu. Nasaga n’abakobwa cyane ariko aho igitekerezo cyo kunyambika agakanzu sinzi aho cyavuye gusa byatumye Imana indinda kuko abakobwa ba Mama ntituvukana kdi kuko yari yarababyaranye n’umugabo wo mu batarahigwaga baraje baramfata gagirango ndi  umwe mu bakobwa babo . “

1459259660_img20160327wa0031 (1)

Kubw’ iyi nzira y’ umusaraba itari yoroshye byatumwe azamura ishimwe ashima Imana abicishishe  mu nganzo y’  umuvugo agira ati “

Ikirere nk’iki nkizi cyane

tunyagirwa cyane ijoro n’umunsi.

tutazi umunsi ijuru rizacya

gusa kandi byari mahire

kuko iyo yavumbikaga cyane

abanzi baduhaga agahenge

bakajya kugama ubwo ako kanya

natwe tukaba duhumeka.

 

Imana ishimwe yo yaturokoye

n’ubwo abacu benshi bo bashize.

ariko hari icyo yakoze cyiza

tutabura kuyishimira.

Twe twari tuziko isi yarangiye

ubu turi urumuri rwayo.

 

Si ikabya ryo guhimba

ni ihame ry’uwarebye

agahinda kakandenga.

igihugu cyacuze agahinda

induru zaguiriye indaro.

Abato batikizwa ari nta cyaha

ubwoko bwahindutse icyaha.

 

Nageze aho iyandemye icuo gihe

nti Mana nzi yitwaga nziza

ko ucyiri mwiza mbizi

ni kuki waremye umuntu

ntumuremane urukundo

nk’ukunda ibyo waremye?

 

Imana ntiyanshubije icyo gihe

ariko uyu munsi iransubiza

iyo mbuze umuryango

ndeba hirya nkabona mwe

nahamagara mukitaba

nakitsamura mwumva

muti urakire bambe.

 

Aho yari iri byatuyobewe

narahamenye sinkiyibaza

nihahandi yari iri

ubwo Yesu yababazwaga

igasa n’aho itabibona

Mana we urahebuje!

NGUSHIMIYE AHOWAKUYE U RWANDA

ubu inganzo yo kugushima iranyizuye. Kandi sibyo umwanzi yashakaga.

Nzagusingiza iteka kuko ibyo wakoze ku buzima bwanjye

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 17,383 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo


  • Douce

    Yesu ashimwe cyane Ubu buhamya umuntu ubukeneye bwose yabukurahe? Kugirango abashe kuburangiza