arton3303

Kwibuka 23: Yasigaye ari nyakamwe mu muryango w’ abana 8 none ubu arashima Imana yamuhaye umuryango Mushya n’ Iterambere acyesha ubuyobozi bwiza

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 10, 2017

Uwamahoro Liliane  umuriribyi wa Korali Jehovah Jireh  ibarizwa  mu Itorero ry’ Adepr  muri ibi  bihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 . yibuka inzira y’  umusaraba yanyuzemo  n’inzitane  ry’ […]




Uwamahoro Liliane  umuriribyi wa Korali Jehovah Jireh  ibarizwa  mu Itorero ry’ Adepr  muri ibi  bihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 . yibuka inzira y’  umusaraba yanyuzemo  n’inzitane  ry’ ibibazo   yasigiwe  na Jenoside  yakorewe  abatutsi  yahitanye abavandimwe n’ ababyeyi be  bose  agasigara  ari nyakamwe  kuriwe  usanga ari Ubuntu bw’ Imana  n’ Ineza  y’ abayeyi be  bagiriye abamurokoye

arton3303
Uwamahoro Liliane umuriribyi wa Korali Jehovah Jireh wabuze abavandimwe n’ ababyeyi be bose muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Tugiye kubagezaho ubuhamya  bw’ uyu  mubyeyi Uwamahoro Liliane  w’ umuriribyi  muri korali Jehovah Jireh nkuko tubucyesha  ibyirshimo.com

Uwamahoro Liliane wavutse kuri Gasasira Marcel na Kaneza Concessa mu 1986, avukira mu kagari ka Masoro mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Avukana n`abana batandatu: abahungu babiri n’abakobwa batatu na se na  nyina .

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ababyeyi n’abavandimwe ba Uwamahoro Liliane; mu muryango w’abantu umunani, yarokotse ari umwe rukumbi. Nyamara asanga ineza ababyeyi be bari barakoreye abaje babasaba ubufasha ari yo yatumye arokoka.

Uwamahoro Liliane wavutse kuri Gasasira Marcel na Kaneza Concessa mu 1986, avukira mu kagari ka Masoro mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo. Avukana n`abana batandatu: abahungu babiri n’abakobwa batatu. Ubwo umuryango wabo wose wari ugizwe n’abantu umunani kandi wose warishwe, ariko yarokowe n’abantu bagiriwe neza n’iwabo bamuhishe.

Atangira ubuhamya bwe avuga uko izo mpuzi zacumbikwe iwabo, ati “Papa yabahaye inzu bayibamo batungwaga no mu rugo (Kugiraneza no kugira ubuntu ntimukabyirengagize). Haje kubaho ko impunzi zose ziba mu ngo zijya kuba mu nkambi; ubwo barabajyanye. Hashize igihe gito jenoside iratangira. Habanje kwicwa papa, hashize iminsi mike nibwo n’abandi bose twavukanaga ndetse na mama bishwe.

Aho badutwaye kutwicira hari iruhande rw’aho izo mpunzi zabaga mu nkambi y’ahitwa Igishaka (ubu ni mu Karere ka Gasabo). Kubera ko babanaga ari imiryango ibiri, umugore umwe yaje kubona abicanyi badushoreranye na mama, ajya guhuruza umugabo umwe muri ba bandi ngo adukize birananirana kuko bari batangiye kudukubita, gusa ndashima Imana ko nta wankojejeho n’urwara kandi abandi barageze aho barabatemagura kugeza bapfuye, ariko njye ntibankoraho kubera umugambi w’Imana yari ifite ku buzima bwanjye kugira ngo nzavuge kugira neza kwayo.

Ibyo birangiye, uwari umaze kwica mama n’abavandimwe banjye yaraje ansanga aho nari mpagaze arambwira ngo: “Wowe ntiwari kumwe n’uriya mugore?” Ndahakana kubera ubwoba bw’umuhoro yari afite, ndamubwira ngo: “Yantoraguye Nyacyonga mu bisheke”.

Ibyo nabivuze kuko najyaga numva abana b’izo mpunzi bahavuga, nanjye mubwira ko ariho yankuye kandi ko maze iminsi itatu ntarya.

Yarishimye ngo yitoraguriye akana, anjyana muri shitingi yabagamo kuko nta mwana bagiraga, abuza umugore we kumpa ibintu bikonje ngo bitanyica, ahubwo ampa ibisuguti n’icyayi.

Ubwo byari mu masaha ya mu gitondo nka saa moya, nuko hashize umwanya nta bwenge nari ngifite, numva isaha n’isaha nanjye ndibupfe kuko numvaga induru n’imiborogo y’abicwaga ariko Imana iragumya irandinda.

Hashize umwanya numva umuntu arasuhuje ngo nimumpe umwana uri hano, undi ati: “Ntawe nguha namwitoreye”. Barakomeza baraharira, bigeze aho aramubwira ngo: “Nyina umaze kumwica kandi ndamuzi”. Ubwoba bwahise bunyica, ndavuga nti ‘arantanze baranyishe’ bigeze aho uwantoye aramubwira ngo: “Niba umuzi muhamagare asohoke. We ntiyari azi umwana wasigaye uwo ari we, urumva twari benshi ndi umwana wa kane ahera kuwa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu.

Angezeho nditaba, nawe ati: “Sohoka muri shitingi”. Ngeze hanze umwe wantoye ati: “Ari njye n’uyu mugabo urajyana na nde?” Ndamubwira ngo: “Sinkuzi ndijyanira n’uwo nzi”. Wa mugabo wabaga iwacu aba anjyanye iwe muri shitingi yabo; abe barambonye bararira kubera ko ibyakorewe mama n’abavandimwe banjye bari babibonye.

Bigeze nko mu ma saa cyenda aho twari turi inkotanyi ziba ziraharashe, dutangira guhunga. Twari ahantu bitaga i Gishaka. Twatangiye guhunga tuva aho twari turi dusimbuka imirambo tugenda ahantu henshi ntabasha kurondora, gusa haje kugera biba ngombwa ko dusubira mu bice by’iwacu, mpageze nsanga inzu y’iwacu bari gusahura barangije barayisenya babwira wa mugabo wantwaye ngo bari bazi ko twashize none ako karokotse gute?

Baramunyaka ngo banyice ariko wa mubyeyi arababwira ngo: “Kubera ineza se w’uyu mwana yangiriye muzamwice ntakiriho!”

Reka mbabwire ko iyo ugize neza uko byagenda kose nutiturwa n’uwo wayigiriye, Imana izayikwitura (Gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere). Icyo ukora cyose ukiriho kibe cyiza cyangwa kibi ingaruka ntibura kuboneka kuri wowe cyangwa ku bawe. Tujye twirinda uko tugenda hato tutagenda nk’abatagira ubwenge.

Abo bantu barandetse dukomeza guhunga, haje kugera igihe nza guhura na mukuru wanjye wo kwa data wacu. Byari ibintu bibabaje cyane. Twari tugeze kuri ETO Kicukiro biteye agahinda. Mubonye ndarira mubwira ko tugomba kujyana kandi nawe yari afite abandi bana benshi ba nyirasenge. Twese twari abana 9.

Ubwo biba ngombwa ko ba bantu bambwira ngo ngize amahirwe ubwo mbonye mwene wacu kandi igihugu cyafashwe, bati ‘twebwe twigiriye muri Zayire’. Ubwo twaratandukanye, sinzi niba barabayeho cyangwa barapfuye; Imana izabibiture kuko barampunganye, bandwanyeho, barandwaje, kuko nararwaye cyane bangiriye neza kubera urugendo; nabyimbaga ibirenge bakampeka n’ibindi byinshi bankoreye; Uwiteka azabahemba. Twakomeje kujyana n’uwo muvandimwe, gusa kuza kwanjye nabyo byabaye ikibazo.

Uwo mukuru wanjye yahise afata umwanzuro wo kunjyana; tugenda turorongotana, tudafite aho kujya tuza kugera muri Sahara ya Kicukiro hari umukecuru bari baziranye tujyayo araducumbikira ubwo niko amasasu yari ameze nabi.

 

Haje kugera igihe turahava tujya muri Stade Amahoro, bwari ubuzima bubi ntashobora kubabwira gusa nshima Imana ko nta cyorezo cy’indwara nahanduriye kandi byari bibi cyane. Naho twaje kuhava batujyana mu nkambi i Ndera, turahaba. Hashize iminsi bategeka ko imfubyi zose zijya muri orpherinat; byarambabaje ku buryo numvaga kujya kubayo ntabishaka, ariko kubera itegeko njyayo, bwari ubuzima bubi cyane.

Hashize iminsi, kubera imfu z’abana twabanaga n’imibereho mibi tubana n’abarwayi bo mu mutwe, byarananiye kwihangana, ndatoroka nisubirira aho twabaga mu nkambi, nabo babura uko bangira barandeka.

Jenoside yaje gusa n’irangira ubwo twari tumaze kuba batatu n’undi musaza wanjye nawe bavukana n’uwo twari kumwe, hanyuma turataha, ducumbikirwa n’umuryango w’abisilamu kugeza ubwo abandi bavandimwe babiri nabo barokotse duhita tujya kubana na musaza wacu uwo wari mukuru (ni abavandimwe bane bavukana n’abo kwa data wacu).

Twatangiye ubuzima gutyo nubwo nabonaga abo bene wacu nari mfite umubabaro mwinshi wo kumva ko njyewe nta mwene mama mfite, ngira icyo gisebe kigahora gitonekara.

Natangiye amashuri abanza nigaga neza mfite ubwenge gusa nkagira ubugome bwari bwihishe muri njye. Nabona umwana usuwe n’umubyeyi ku ishuri kwa kundi ababyeyi bazaga kureba abarimu nkacunga uwo mwana nkamwiyenzaho mpaka turwanye nkamukubita cyangwa akankubita; nkajya nkina imikino y’abahungu ngo hatazagira uzajya ansuzugura kandi sinatinyaga icyo uri cyo (umuhungu cyangwa umukobwa).

Nize amashuri abanza mu buzima bubi kuko n’abo twabanaga bari abakene. Naje kubona umuryango wafashaga abana b’imfubyi AEE bamfasha kumpa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho. Imana izahembe umuntu wagize umutima wa kibyeyi wo kudufasha.

Naje kujya mu mashuri yisumbuye ariko sinari nzi Imana. Nari mfite agahinda kenshi mu mutima kuko ntagiraga umuvandimwe n’umwe, nkajya numva Imana yarampemukiye cyane kandi iyo nabaga ntabikubwiye ntiwabimenyaga, byakongeraho ubuzima bubi nabagamo nkababara cyane; nababazwaga kandi no kuba hari ibintu byinshi nakundaga nkibana n’iwacu, ariko icyo gihe ntabonaga icyo gihe.

Mbere ya jenoside nakundaga papa wanjye kuko twasaga cyane, nagize umubabaro mwinshi n’ibikomere by’imbere mu mutima kubera kumubura, numvaga abantu bose ari abagome nta muntu mwiza ubaho.

Maze kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, numvise nkunze gusenga; nari umugatorika narahawe amasakaramentu ngo mbe umukristo wuzuye, ariko nkumva ya ntimba yo ku mutima idakira.

Nakundaga kujya mu materaniro y’abarokore ku ishuri. Nageragamo bagatangira gusenga ndira kugeza bashoje bamwe bakagira ngo ni ugufashwa kandi wari umubabaro wari warandenze.

Twaba turi hanze nkaba nseka utamenya ikibazo mfite. Byageraga ku munsi wo gusurwa, nakwibuka ko ntagira unsure, intimba ikanyegura nkajya mu buriri nkarira gusa; naje kugira abana bankunze bakajya bamba hafi, tugakundana ariko ibyanjye mbibitse muri njye.

Naje gufata umwanzuro wo gukizwa kuko nari mubi mu mutima. Muri bwa buzima bubi no kutamenya Imana neza, nari mfite ihame rivuga ngo “sinzigira ikirara abantu batazajya bavuga ngo ka kana ka Gasasira Marcel kasigaye kabaye icyomanzi”. Nahoraga mvuga ngo nzagerageza kwihangana izina ry’iwacu ritazatukwa ku bwanjye kandi narasigaye.

Icyatumye Imana idusiga ni ukugira ngo dutunganye ibyasigaye bidatunganye kandi byarashobokaga cyane ko mba mubi. Gusa Uwiteka yarandinze sinapfa nanjye muri ubwo buryo kugira ngo nkubwire ibi: Komera, Humura, kuko Yesu azi ibyakubayeho n’ibikubaho.

Nyuma yo gukizwa naje gusaba kujya muri korali, njyamo numva mbikunze, ariko ntinya Imana cyane. Nigaga neza nta kibazo cyo gutsindwa nagiraga. Nakoze ikizami gisoza “Tronc Commun” ndatsindwa ndababara cyane kuko ibindi byose narabyihanganiraga kuko numvaga kuzabaho kwanjye ari uko nzaba narize.

Ibigeragezo byarankubise Imana yari yarambwiye muri icyo gihe ngo ninkizwa neza izampa umugisha. Najyaga nsenga nyibaza nti ubundi uranzi? Ibimbaho se byo urabibona kandi nabaga mbabaye cyane. Nibwo Imana yampamagaye mu izina irambwira ngo ‘Mwana wanjye Liliane ndakuzi, kandi ndagukunda’. Imana yampaye amasezerano menshi.

Narasibiye mu wa gatatu nabwo sinatsinda, ariko ngira amanota FARG yemeraga. Njya muwa kane mu icungamutungo kuko najyaga numva nisuzugura nkumva nta cyo maze. Nkahora mbona nta kintu na kimwe navuga mu bandi ngo cyemerwe. Imana irambwira ngo: ‘Nzanyuza kugira neza kwanjye imbere y’amaso yawe kandi ngushyize muri iki kigo ngo unkorere.’

Byari ibintu bikomeye nibonaga nk’insuzugurwa kandi ni ko byari biri usibye ko navukaga i Kigali, nta kindi gishingirwaho n’abantu nari nujuje. Icyo gihe nigaga muri koleji APPEC Remera Rukoma). Muri uwo mwaka habaye amatora y’abanyeshuri, baba bangize Doyenne w’abanyeshuri barenga 800.

Nagize ubwoba njya gusenga nsaba Imana ubwenge kandi ibyo narabibonye ko yambaye hafi. Nayoboye imyaka 3. Gusa nsubiye inyuma gato, ndangije umwaka wa mbere nibwo nabonye urwandiko ruvuye mu Bubiligi rw’umuzungu wari umukoresha wa Papa, dutangira kujya tuvugana numva na byo biranejeje kuko nari mbonye umubyeyi nanjye umpa agaciro nk’umwana.

arton3303

Ngeze mu mwaka wa gatanu azana n’umufasha we kunsura mu Rwanda, narishimye, nariye icyo nshaka, nywa icyo nshaka ni nabwo nagize amanota menshi kuko nari mfite umutima mwiza no gutuza. Uwo mubyeyi yangiriye neza cyane ibyo yagombaga gukorera data yarabinkoreye, nari narabaye umwana mu muryango.

Byageze aho yaje gusubira iwabo ndi muwa gatandatu kuko yari ashaje cyane, bigeze ku itariki ya 6 Kanama 2007 nawe arapfa sinabimenya.
Gusa muri iyo minsi ku itariki ya 16 Kanama 2007 nafashwe n’uburwayi bw’umutwe ndarwara cyane, nkata ubwenge nari nteye agahinda kurwarira mu banyeshuri bamwe bati ni abadayimoni b’iwabo bamufashe, abandi ngo yasaze, yahahamutse mbese umuntu wese icyamuzagamo ni cyo yavugaga, nyamara nanjye ubwanjye sinari nzi icyanteye ubwo burwayi. Nibwo ya mibabaro yose nagize n’ibindi bibi byose nabonye byagiye bimbamo, ndangije mera koko nk’umusazi.

Ku itariki ya 18 Kanama 2007 nibwo namenye ko uwo mubyeyi wanjye wundi yapfuye, noneho birushaho kuba bibi. Nagize igikomere cyo kuba imfubyi kabiri kandi nari mfite ikizamini cya leta niteguraga mu Gushyingo, ubwenge bwari bwaragiye n’izina ryanjye nabaga ntarizi. Imana ni umubyeyi yambaye hafi; nabaga muzima ngasenga Imana ikambwira ngo ‘nzagukiza’.

Nakoze ibizamini ndwaye gutyo, kandi nari umuhanga, ariko na ryo ryari ishuri ry’Imana ngo nzababwire ko Yesu akiza n’indwara. Nisanze nabuze impamyabumenyi (Diplôme), ariko kuko nari narabyiteguye ntibyambabaje. Nakomeje gusenga njya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe bampa imiti bambwira ko nintakira bazanyohereza i Ndera.

Natashye mbababaye, mbwira Yesu ngo nutankiza wenda nzapfe sinzasubira kwa muganga kuko nabonaga nta wuzandwaza nkabona ari no kuruhanya. Nakomeje gusenga cyane, igihe kiza kugera Imana irambwira ngo ‘ndagukijije’. Umukozi w’Imana yararirimbye ngo: “Wa mfubyi we, tuza mu gihe kiri imbere bakwita uhiriwe, tuza…”. Nararize cyane mbwira Imana ngo nkurikije ibyo wankoreye byose sinzongera kubabara.

Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2007 nibwo umucyo wamuritse mu mutima wanjye intimba n’agahinda nahoranaga numva birashize, numva ndabohotse cya gisebe cyari kiri ku mutima wanjye kirashira.

Abantu bose bansengeye n’abandwaje ndetse n’abamvuje barimo uwaje kuba umutware wanjye na Famille Muhire Emmanuel Uwiteka abampere umugisha mwinshi.

Narangije kwiga amashuri yisumbuye mu 2008. Namaze imyaka 3 ntiga, ngahora nsenga kuko ntari kwiga kandi ntabuze ubwenge. Naje kubona ikiraka cyo kwishyuriza Akarere ka Gasabo imisoro mu Isoko rya Kimironko, numva ndanezerewe kuko niguriraga icyo nshaka, mbona ubuzima butangiye guhinduka ariko nkakomeza kubwira Imana ngo izampindurire akazi impe no gukomeza amashuri yanjye.

Nakomeje gukora umurimo w’Imana ndirimba nkabifatanya no gusenga. Nari mfite isezerano ry’uko nzagira urugo.

Mu 2011 Imana yankoreye ubukwe bwiza ntatekerezaga, reka mbabwire ko ibyo Uwiteka yambwiye byose ku bukwe bwanjye yabikoze; nari narasabye Imana ngo izampe umugabo w’umukozi w’Imana kandi w’inzobe ,  kugira ngo njye murebera mu ishusho ya data nakundaga , none yanaduhaye n’umwana. Imana ijya yumva ibyo isabwa yaramumpaye rwose mwiza kandi yaduhaye umugisha wo kugira urugo rwiza, kandi yaduhaye gukorana umurimo muri korali imwe.

Related image
Uwamahoro Liliane ari kumwe n’ umugabowe wahojeje amarira ubu akaba afite umuryango uhamye ushima Imana

 

Muri 2012 naje gutangira kwiga Kaminuza kuko Imana yari yarambwiye ngo nziga ndi mu rugo rwanjye simbyemere ariko Imana na byo yarabikoze ubu ndi mu mwaka wa gatatu muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Si ibyo gusa yaje no kumpindurira akazi muri uwo mwaka, impa akandi keza kanejeje. Ndashima Imana cyane ko ijya irinda ijambo ryayo kugeza irisohoje.

Nsoje mbambwira ngo muhumure, mukomere, mwiyongeremo imbaraga y’ubutwari kuko Imana dusenga ntiruha, ntirambirwa yiteguye gukomeza kutugirira neza.”

Abishe se wa Uwamahoro bashyikirijwe ubutabera, ariko abishe Nyina n’abavandimwe be, kuko bari muri za Mpunzi ngo ntazi irengere ryabo. Akaba avuga ko nyuma yo kwakira agakiza, yababariye abamwiciye umuryango. Kuri ubu akaba ari umuriribyi muri Korali Jehova-Jireh (CEP-ULK).

(Visited 30,522 times, 109 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo