mugabekazi_diane_na_tracey_mcneil_-d2bde

Babyl Rwanda yashyize ahagaragara uburyo bushya buzafasha Abana b’ abakobwa kubona servisi z’ ubuzima mu buryo Bwihuse .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 6, 2017

Ikigo Babyl Rwanda kimaze kimaze kumenyekana mu Gutanga  serivisi zifasha abarwayi n’abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga, cyashyize ahagaragara uburyo bwihariye bufasha abana b’abakobwa kubona ibisubizo by’ibibazo byose bibaza no guhabwa serivisi z’ubuvuzi […]




Ikigo Babyl Rwanda kimaze kimaze kumenyekana mu Gutanga  serivisi zifasha abarwayi n’abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga, cyashyize ahagaragara uburyo bwihariye bufasha abana b’abakobwa kubona ibisubizo by’ibibazo byose bibaza no guhabwa serivisi z’ubuvuzi binyuze kuri telefoni igendanwa.

Mu kiganiro n’ Itangazamakuru  cyabaye tariki ya 4Mata 2017 , Umuyobozi wa Babyl Rwanda, Tracey McNeil yatangaje ko  izi serivisi zatangiye gutangwa, kubufanye n’ ikigo  Spring Accelerator    gisanzwe gifasha imishinga izana impinduka mu buzima bw’abakobwa, kugira ngo zirusheho kunozwa.

Umuyobozi wa Babyl Rwanda, Tracey McNeil

 

Yagize ati” Babyl Rwanda twiyemeje kurushaho kunoza uburyo abana b’abakobwa babona serivisi zirebana n’ubuzima bw’imyororokere, mu rwego rwo  gufasha  umuryango nyarwanda kurwanya inda zitateganyijwe ku bangavu  aho dukora n’ ibigo birimo urubyiruko rwinshi . kandi  abaganga bafite ubushobozi  buri kurwego mpuzamahanga bazita  ku bana  bafite ibibazo  bijyanye n’  ubuzima by’ imyororecyere

Grace Mugabekazi umuyobozi w’ ikigo Spring Accelerator   yatangaje  ko  bagiranye amasezerano yo gukora n’ ikigo Babyl Rwanda azamara  amezi 9 yo  kunoza  iyi serivisi  ngo irusheho  kubyarira  umusaruro ukomeye abanyarwanda  mu magambo ye yagize ati” Ati” Umwana w’umukobwa iyo ageze mu gihe cy’ubukure, aba afite ibibazo byinshi yibaza, afite amakuru atandukanye abona, rimwe na rimwe amuyobya, bikaba byatuma atwara inda akiri muto. Izi serivisi za Babyl zizafasha abana b’abakobwa kuvugana n’abaganga, babagire inama.”

Grace Mugabekazi umuyobozi w’ ikigo Spring Accelerator

 

Mu rwego rwo kubarinda gukomeza guhura n’ibi bibazo, Ubwo ku wa 4 Mata 2017, habaga ikiganiro n’abanyamakuru, Ati” Tuzarushaho kunoza uburyo abana b’abakobwa babona serivisi zirebana n’ubuzima bw’imyororokere. Tuzagerageza gufasha umuryango nyarwanda kurwanya inda zitateganyijwe ku bangavu. Tuzanakorana n’abaturage, ibigo by’amashuri n’abandi bafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Ubuzima.”

mugabekazi_diane_na_tracey_mcneil_-d2bde
Grace Mugabekazi umuyobozi w’ ikigo Spring Accelerator na Umuyobozi wa Babyl Rwanda, Tracey McNeil baganira n’ itangazamakuru

 

Kuva mu mpera za 2016, Babyl yatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi aho umuntu ufite smartphone abasha kuvugana n’inzobere mu buvuzi (doctors) akoresheje porogaramu (App) mu gihe abafite telefoni zisanzwe bazibona banyuze kuri *811#.

Kugeza ubu abasaga ibihumbi 380 nibo bamaze kwiyandikisha kugira ngo babashe gukoresha serivisi za Babyl mu gihe abarenga ibihumbi 90 bo bahawe gahunda zo kubonana na muganga binyuze muri ubu buryo.

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 6,059 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo