DSC_0529-Copy

Menya Amagambo y’ indirimbo ya Nelson Mucyo yise “ Warahabaye “ n’ Imvano yayo- (Audio/Lyrics)

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne April 5, 2017

Umuramyi  , umuhanzi  , umwanditsi  akaba  n’ umucuranzi   mwiza wa Piano  Nelson  Mucyo  mu nganzo izimije   aherutse gushyira  ahagaragara indirimbo yise”  Warahabaye”  ibumbatiye ubutumwa bw’  ubuzima busanzwe  bw’ Abantu  bahuranabwo […]




Umuramyi  , umuhanzi  , umwanditsi  akaba  n’ umucuranzi   mwiza wa Piano  Nelson  Mucyo  mu nganzo izimije   aherutse gushyira  ahagaragara indirimbo yise”  Warahabaye”  ibumbatiye ubutumwa bw’  ubuzima busanzwe  bw’ Abantu  bahuranabwo , n’ amagambo  akubiyemo  ishimwe  rikomye  buri wese  yakwifashisha  ashima Imana .

Image result for NELSON MUCYO

Nelson Mucyo yatangarije  ikinyamakuru  IBYIRINGIRO.RW  imvo n’ Imvano   y’  iyi ndirimbo  n’ ubutumwa  buyikubiye  agira ati”  warahabaye  n’ indirimbo ikubiye inganzo  izimije  isobanura ubuzimana   busanzwe  kuko  ubuzima n’ ubundi  ari urugendo  muri iyi ndirimbo  hari  aho   navuze ngo ntiyemeyeko  mba  igitaramo  , ahanashakaga kuvuga ko  mu rugendo rw’  ubuzima  hataburamo  kwiganyira  iyo umuntu ari guca  mu  buzima bukakaye  kuko  abandi   baboneraho kuvuga  ukaba wakwisanga  wamamaye mu midugudu .

KANDA  HANO  WUNVE INDIRIMBO  WARAHABAYE  BY  NELSON MUCYO

Ku kigendaye  nimba bya ari ubuzima   bwamubayeho   yagize ati” Oya ntibyambayeho ahubwo njye nashatse gusangiza abantu isomo nagiye nigira ku bantu

Menya  amagambo y’ iyi  ndirimbo   Nelson Mucyo  yise” Warahabaye “

1.Inzira zari zifunze

wazimpinduriy’ irembo

ya manyagwa yamaganya yarashize

aho guho mvum’ iminsi kwiganyira bya buri munsi

wampinduye mutaraga sinki mpfumbat’ itama ( X2)

Chorus (S) Imirimo oh oh imirimo yawe (

Ts)Iracya vuga

(S) Ndi umugabo oh oh ndi umugab’ uhamya

(Ts) yuk’ ukomeye

(S) warakoze , warakoze eh eh warahabaye

 

2.wanze yuko ntembagara

wimye abanzi banjy’ ububasha

bwo kumpindur’ igitaramo ku gasozi

Ka karago kubusharire

mwami niho wantabariye ijwi ryanjye ryasaraye warahabaye ( x2)

Chorus (S) Imirimo oh oh imirimo yawe (

Ts)Iracya vuga

(S) Ndi umugabo oh oh ndi umugab’ uhamya

(Ts) yuk’ ukomeye

(S) warakoze , warakoze eh eh warahabaye

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 10,496 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo