love-hug-nice-couple-hd-wallpaper

Ibimenyetso bizakwereka ko uwo mu kundana agukunda by’ ukuri

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 30, 2017

Igihe cyo kurambagaizanya cg mu mara murukundo   ni igihe cyiza abakundana baba bishimye ariko gisaba gushishoza. Icyo gihe gisaba gushoshoza kuko arirwo rufunguzo rwo kugira urugo rwiza cyangwa se urugo […]




Igihe cyo kurambagaizanya cg mu mara murukundo   ni igihe cyiza abakundana baba bishimye ariko gisaba gushishoza. Icyo gihe gisaba gushoshoza kuko arirwo rufunguzo rwo kugira urugo rwiza cyangwa se urugo rubi cyane ko biba ari ubuzima bw’ibihe byose uteganya kwinjiramo.

love-hug-nice-couple-hd-wallpaper

Nyamara bamwe usanga baba bishushyanya ukaba utanapfa kumenya ko uwo mukundana akuryarya. Nubwo utabashaka gusoma mu mutima w’umuntu ngo umenye icyo atecyereza, hari bimwe wagenderaho bikakwereka ko uwo murambagizanya agukunda by’ukuri.

Yemera amateka yawe mabi : Umuntu ugukunda nyabyo uzasanga hari n’mateka yawe mabi azi ariko Agakomeza akagukund akuko abona ko wahindutse. Umuntu iyo agukunda aba aziko ubuzima bw’umuntu bugizwe n’ibyiza ndetse n’ibibi yakoze. Ameteka y’umuntu mabi aturuka ku byo umuntu ubwe yakoze cyangwa se yisanzemo. Aho byaturuka hose , ugukund anyabyo azabashak kubyakira akomeza agukunde.

Ntajya akugereranya n’abandi : Niba umusore cyangw ase inkumi murambagizanya ikikugereranya n’abandi bantu, menya ko atagukunda bya nyabyo. Umuntu ugukund antakeneye kukugereranya n’abandi nkaho muri mu marushanwa.

Ashyira ingufu mu kubungabunga urukundo rwanyu : umuntu ugukunda by’ukuri ashyira ibngufu mu kubungabunga urukundo rwanyu. Niba uwo mukundana aterera iyo ukisanga ari wowe wenyine ushyira imbaraga mu kubagarira urukundo rwanyu, icyo gihe umenye ko hari ikibura ngo abe agukunda by’ukuri. Ahubwo ashobora kuba hari ibindi agukurikiyeho.

Agaragaza ko atewe ishema nawe : umusore cyangwa se inkumi igukund aigaragaz ako itewe ishema no kuba mukundana. Gusa na none ugomba kumenya ko abantu bose batagaragaza urukundo kimwe. Aha bisaba kumenya ururimo umukunzi wawe akoresha mu kwerekana ko atewe ishema no kuba mukundana. Niba wowe wumva ko uzagaragaz ako uterwa ishema nawe umwandikah amagambo meza aherekejwe n’ifoto ye ku mbunga nkoranyambaga, ntugatekereze ko umukunzi wawe nawe aribwo buryo azakoresha. Ashobora kugutegurira umunsi mukuru w’amavuko, kukwerekana mu babyeyi, n’ibindi.

Agira uruhare mu kubyutsa urukundo rwanyu igihe hajemo agatotsi : Abakundana ntibashobora kubana batanyuze mu bihe nk’ibyo. Ariko iyo umwe mu bakundna ariwe ufata iya mbere mu kongera kubyutsa urukundo kabone nubwo ariwe wakoze amakos ayatumye mushwana. Icyo gihe aba atagukunda by’ukuri.

love-hug-nice-couple-hd-wallpaper

Mu bihe byo kurambagizanya abakundana basabwa gushishoza bakamenya ko ibyo bihe biba bisaba gushishoza ukarenga amaso y’urukundo ukamenya ko uwo wita ko mukundana agukunda koko.

src: agasaro.com

 

(Visited 13,705 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo