3

Umuhanzi Bright Patrick yatangaje ibyo ahugiyemo muri iyi minsi ,Nuko abona Hip hop ya Gospel Ihagaze.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 29, 2017

Umuhanzi Bright Patrick Mugabe w’indirimbo zo  guhimbaza Imana mu njyana ya hip up umukristo  mu Itorero Zion Temple,  ubu  ari kubarizwa mu gihugu cya Canada mu mujyi wa London ho […]




Umuhanzi Bright Patrick Mugabe w’indirimbo zo  guhimbaza Imana mu njyana ya hip up umukristo  mu Itorero Zion Temple,  ubu  ari kubarizwa mu gihugu cya Canada mu mujyi wa London ho mu ntara ya  Ontario  aho  yasoreje  amasomo ye  y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ( Masters ) yagize icyo abwira abanyarwanda ku bimwerekeyeho muri iyi minsi ni cyo ahugiye mo

1443299572_brigh_logo

Bright Patrick  n’  umuhanzi   watangije    Injyana  ya Hip Hop ya Gospel  mu Rwanda  abinyujije  mu butumwa  bwiza bw’ ijambo ry’ Imana  atanga     muri  iyo njyana aho  yatangiriye  ku ndirimbo    yise “ Imbohe”  yakoreye kwa Producer Licky  licky  iyi ndirimbo ikaza kuba imbarutso  yokuzamuka  kwa   muzika ya hip hop ya  Gospel

3

Nyuma  y’ uko  benshi aho  aherereye muri iyi minsi  n’ Ibyo yaba ahugiye mo  yagize byinshi tanagariza ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  kubijyanye  n’ igihe azagarukira mu Rwanda , nuko  abano injyana ya Hip hop ya Gospel ihagaze  kugeza ubu ,  nicyo  avuga ku Itsinda rya The Chrap  yatangije  dore ikiganiro kirambuye twagiranye :

Ibyiringiro.rw: Amakuru yaho muri Canada ?Ese uzongera gukora indirimbo ryari?

Bright Patrick Mugabe: Amakuru ni meza,turaho kandi turashima Imana,ngiye kubanza gutuza mo gake nyuma yo kurangiza amashuri ndikureba icyo nzakurikizaho kuko ibikorwa byo birahari kandi byiza.

Ibyiringiro.rw: Ese  nyuma yaho ugiriye  muri  Canada  ubona hip hop ya Gospel ubona  ihagaze ite mu RWANDA?

Bright Patrick Mugabe:Hip Hop ya Gospel  mbona  ihagaze neza cyane cyane kubera abayikora bose bari hamwe bakorera mu bumwe comme ca nibindi bazabigeraho byoroshye cyane.

Ibyiringiro.rw: Kuba uri hanze ntibizagira ingaruka kuri the chrap  watangije  ?

Bright Patrick Mugabe:The Chrap ntakibazo izagira cyane ko bakomeje no gukora bitabira ibitaramo ndetse bakajya no muri studio ndetse nubu barigutegura projects nyinshi zitandukanye

Ibyiringiro.rw: kurangiza Master bivuze iki kuri wowe?mu  buzima bwawe ho bivuze iki?

Bright Patrick Mugabe: Njye mbiha agaciro ku giti cyanjye ntitaye kuko undi yabibona, kuko cyahoze ari icyifuzo cyanjye kuva cyera none mbigezeho ndashima Imana

kandi bizatuma ninjira mu murongo wanjye neza mu bijyanye nimirimo nkaba ndi aho ngomba kuba ndi. Byanshimishije cyane kuko byari inzozi zanjye kuva kera . ”

 IMG-20170121-WA0005-e1484998064945

Ibyiringiro.rw: nyuma yuko urangije masters uri  gutegurira iki abakunzi bawe  ?
Bright Patrick Mugabe: Igikurikiraho nukureba uko nashyira ibyo nize mu bikorwa bikagirira umumaro abatuye isi muri rusanjye,ibi byose tukabiterwa nokugira ngo duharanire gusiga isi neza kurusha uko twayisanze.

Ibyiringiro.rw: ugereranyije uzamara igihe kinga gute aho muri Amerika ?

Abakunzi bawe urababwira iki ?

Bright Patrick Mugabe: Sha ibyo sinabimenya haracyari kare kubimenya .

 

Ibyiringiro.rw: Ufite masters mubijyanye niki?

 

Bright Patrick Mugabe: Nibyo koko nigaga muri Western University  , ari naho ndangirije  icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buzima rusange ( Master’s in Global Health ).

Bright Patrick Mugabe niwe watangije injyana ya Hip Hop mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda , Yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘ Umucunguzi , Ndiho , ID yakoranye n’umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi,n’izindi,……

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 10,347 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo