Publication4

Menya urutonde rw’ Abanditsi 5 Bakomeye b’ indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 24, 2017

Mu Rwanda  rw’   imisozi   igihumbi ni  igihugu  kigizwe n’ umubare mu nini   w’ abakristo.  ni   igihugu kandi   giha ubwisanzure  bukwiriye  buri  dini  n’ Itorero rikibarizwamo , uko  rugizwe n’ […]




Mu Rwanda  rw’   imisozi   igihumbi ni  igihugu  kigizwe n’ umubare mu nini   w’ abakristo.  ni   igihugu kandi   giha ubwisanzure  bukwiriye  buri  dini  n’ Itorero rikibarizwamo , uko  rugizwe n’ umubare  mu  nini w’ abakristo  ni nako rubarizwamo umubare utari muto w’ abahanzi n’ amakorali   akomeye  akora  umurimo w’ Imana  biciye   mu Nganzo  y’ indirimbo zihimbaza Imana  mu Rwanda .

Indirimbo nziza  ihimbaza Imana  iba igizwe  n’ingingo 3 zingenzi  zirimo  amagambo meza  afite isoko  nyayo  y’ Ijambo ry’ Imana , Umuziki mwiza ujyanye  n’ inganzo , ijwi ryiza ritambutsa  ubwo butumwa bukora ku  Mitima y’ aba bwumva  ,   hari  ubwo  usanga  umuhanzi adafite  ubwo bushobozi bwose  bwo  kwifasha   ngo icyo  gihangano  kijye hanze  gifite ireme

ibi byatumye  ikinyamakuru IBYIRINGIRO.RW  kibategurira urutonde  rwabafite impano ikomeye  yo kwandika  indirimbo zihimbza  Imana   rugendeye   kubuhamya  bw’ abakunzi  ba muzika ya Gospel , kubihembo byishimwe   bagiye bahabwa   nk’ abanditsi beza  tukagendera kandi  kugukurwa  kw’indirimbo bagiye  bahimba  .

Publication4

uru  rutonde kandi ruje guha   agaciro abanditsi b’ indirimbo zihimbaza Imana    cyane  ko  bamwe   muribo  batajya  bameyekana kenshi  ko  baba baragize uruhare  rukomeye  ngo icyo gihangano  kijye hanze gifite umwimerere  w’ Isoko  w’ ijambo ry’Imana

Dore uko uru rutonde ruhagaze  duhereye  ku mwanya  wa 5 tukaza kugera  ku wambere

5.Luc Buntu: n’ umuramyi akaba n’ umuhanzi w’ indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda yamenyekanye cyane  ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’ U Rwanda   i  Butare  mw’ tsinda  ryitwa Singiza Music  Ministrie  nku mwe mu bagize uruhare  rukome  mu kwandika indirimbo zigize  umuzingo ( Album) yabo ya mbere  yakoze ku    mitima ya benshi   biciye   mu ndirimbo nziza ziyigize  uyu   muzingo  zo kuramya Imana .Luc Buntu  aza Kumwanya     wa 4   nkumwanditsi ukomeye  byumwihariko wagize uruhare rukomeye mu kwandika indirimbo  zakoze amateka  akomeye  nka Iyo ataba uwiteka , niki gitumwa  wiheba mutima wanjye

Image result for luc buntu

4.Alexi Dusabe:N’ umuhanzi akaba       n’ umwanditsi mwiza w’ indirimbo zihimbaza Imana n’ umwe mubahanzi bubashwe kandi bakunzwe  mu Rwanda  n’ abakunzi  b’ indirimbo za Gospel ,  abarizwa  mu Itorero rya  ADEPR  yamenyekanye cyane ku ndirimbo nka umuyoboro , Njyana igorogota , kuki   turira , zaburi ya 23 , ninde wamvuguruza  n’ izindi   kandi  yagiye agira uruhare rukomeye  mu kwandika indirimbo nyinshi  za Korali Hoziyana

Image result for alexi dusabe

3.Issa Noel Kalinijabo : n’ umunyamakuru kuri Radio Authentique  akaba n’ umuvugabumwa  mu Rwanda  ubarizwa mu Itorero rya ADEPR  aza ku mwanya wa 3  kurutonde rw’ abanditsi  bakomeye  mu Rwanda  b’ indirimbo zihimbaza Imana  nku mwanditsi ukomeye   wabiherewe  igihembo nk’ umwanditsi mwiza w’ umwaka . yagiye  yandikira indirimbo abahanzi bakomeya  nka serge Iyamuremye , Diana  Kamugisha , Aline Gahongayire , n’abandi  akaba yaramenyekanye  cyane ku  ndirimbo  yanditse igakurwa n’ ingeri  zitandukanye yise “ Afurika Ihorerere

 Image result for issa noel kalinijabo

2.nelson Mucyo  : n’ umuramyi , umuhanzi, umwanditsi w’ Ibititabo  wamamaye mu Rwanda  biciye mu ndirimbo yanditse  yise “ Ndaje mu Bwiza Bwawe “  yanditse  amateka akomeye mu mitima y’ abanyarwanda  no  mu karere k’ ibiyaga bigari  aza   kuruyu mewanya  wa 2 Nk’ umuhanzi  ufite  impano ikomeye   mu kwandika indirimbo  zihimbaza Imana  zigakundrwa nabenshi ,  yagiye yandikira abahanzi bakomeye  mu Rwanda baririmba  indirimbo zihimbaza Imana , byumwihariko  ibihangano bye bibifite umwihariko wo kurangwamo inganzo ikora kumitima  ahatwavuga indirimbo nka Ngeze kw’ Iriba ,  umuriro wo kuramya ,n’ izindi  ….  Iyi mpano akaba yaraje  kumuhesha  guhabwa  igihembo  cya  Groove  Awards Rwanda   2016 nk’ umwanditsi  Mwiza w’ umwaka

Image result for nelson mucyo/ igihe

1 Aime uwimana  :  n  ‘umuramyi  akaba n’ umuhanzi  uririmba indirimbo zihimza Imana  mu Rwanda  watangiye kuririmba indirimba cyera  byakarusho n’ umuhanzi  wubashwe  cyane na bagenzi be   bakaba baramuhaye izina ry’ icyubahiro  rya Bishop  n’  umwanditsi w’ indirimbo  ukomeye mu Rwanda w’ indirimbo za  Gospel . indirimbo nka Thank  u,  muririmbire uwiteka , inkovu z’ urukundo ,  umurima  w’ Amahoro  n’ izindi ……..nyinshi  zakoze  ku mitima ya benshi   ‘iyi mpano y’ ubwanditsi yaje kuyihererwa  igihembo kidahatanirwa mu Bihembo bya Groove Awards

Related image

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 50,888 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo