jjjj

Ubuhamya :Pasiteri Marigarita uko yeretswe ikuzimu n’ abo yahasanze n’ Icyo Imana yamutumye ku Bahanuzi bibinyoma .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 20, 2017

  Pasiteri  Marigarita Osasumwen Amure yakomeje   atanga ubuhamya   bw’  uko yapfuye  Imana  imugarura mu buzima n’ ibyo yabone ageze yo( igice cya 3) nkuko twabagejejeho  igice cya 1 n’ Icya […]




 

Pasiteri  Marigarita Osasumwen Amure yakomeje   atanga ubuhamya   bw’  uko yapfuye  Imana  imugarura mu buzima n’ ibyo yabone ageze yo( igice cya 3) nkuko twabagejejeho  igice cya 1 n’ Icya 2 ubu  tugiye kubageza igice cya 3   cy’ ubu buhamya 

Pasiteri  Marigarita Osasumwen Amure abamarayika  bakomeje bamubwira  bati”Nguhaye igihe gito ngo ujye gutunganya ibidatunganye kuko igihe gisohoye
Ategeka abamalayika kujya kunyereka ikuzimu   ubwo ako kanya nikubita hasi ndavuga nti Mwami sinshaka kujya ikuzimu bwira ibijyanye n’ikuzimu ,igishije ibivuga ikuzimu ariko bimbwire gusa ndihana sinshaka kujyayo.

jjjj
Pasiteri Marigarita Osasumwen Amure

Ndahindura ingeso zanjye arambwira ati “ genda bakujyane ikuzimu hano nta mpaka zihaba! Ni ngombwa ko naho uhabona yenda uzirinda kugira ngo utazajyayo”
Mw’ijiru ni ahantu huzuye byose ndakwinginga wowe usom ibi ntuzabure Ijuru ujya mw’Ijuru nta banyamuziki nabonye ariko aho kuze hose haba Havugwa Haleluya, wakora ku rurabo ni Haleluya gusa gusa, muvandimwe ntukabure aho hantu.

Ubwo twatangiye kumanuka. Buhoro buhoro uko tugenda aho twari mbere ntihari hashyushye. Ariko uko twigira imbere tuhegera numva harashyushye cyane. Ibyaho byose biatangaje hari uko bakoze maze kuzimu harafunguka, hamaze gufunguka nahise ntangara nsyira ibiganza ku mutwe wanjye. Ndabaza nti aha niho ikuzimu? Hameze nk’isi yose mbona amarira, urusaku rwo kuboroga ndetse no guhekenya amenyo, nitegereje mbona abagore b’ababapasiteri, abagore b’abasenyeri/bishop mbona abagabo mbona abadiyakonikazi, mbonamo abapasiteri batatu nagiye gushyingura ubwo bapfaga nkiri kw’isi.

Nikubita hasi ndarira.ubwo ndabaza nti ibi ni ibiki mbona aha? Nti reka nze ndebe Yesu. Ngo ndebe aho ari mbona yicaye akunje amaguru nawe arimo ararira. ntwari uhari wo guhoza undi yesu Kristo nawe yarariraga.

Sinabashaga kumenya icyo nakora arambwira ngo mpaguruke ntukifuze kureba yesu mu maso haka nk’umuriro ukongora. ubwo afunguye amaso ye nahishe amaso yanjye. Arambwira ati reba witegereze  abo muziranye bakumenye ngabo baraje ,Ndavuga nti aha nta muntu tuziranye uhari. Ubwo nihanaguraga mu mason awe arambwira ati reba witegereze neza.

Mbona abantu baza babyigana bagana uruhande nari mpagazemo nongera kumva Izina ryanjye ikuzimu, Rihamagara ngo Marigarita uri hano? Numva ndikanze ariko ndavuga nti reka nitegereze. Ibyo nabonye byatumye nitura hasi. Ndabaza nti ibi ni iki koko? Uyu mupasiteri nawe ari aha? Yesu aransubiza atu nta gihe mfite aha, bibarize icyabazanye ahangaha.

Mbaza umupasiteri wa mbere nti wazanywe n’iki aha? Aransubiza ati nahazanywe n’ubusambo/inda nini  avuze atyo numva ntasobanikiwe, ndabaza nti umururumba? Yesu ahita asubiza ati kurarikira ibintu. Nsubiramo nti kurarikira ibintu, none se amaturo yose n’icyaumi mu rusengero warabiriye ? ataragira icyo asubiza hari imbaraga nyinshi zaturutse mu riro aho mu kuzimu ziramukurura zimucubizamo hasi arabura.

Ubwo hahise haza undi ndamubaza nti mbega pasiteri nawe uri hano? Nari mpri bagushyingura none uri hano? Byagenze bite? Arambwirango yari afite amahabara nyuma y’umugore we. Ndamuabaza nti ariko wari ufite umugore n’abana, ansubiza ko batari abantu yari shitani. Ubwo ataravuga byinshi nawe za mabaraga zimukururira mu muriro arabura. Nishwe n’agahiunda ndetse na Yesu yakomeje kurira. Ndamubaza nti kuki urira? Atambutsa ikiganza mubona ari ku musaraba nk’aho biri kuba ako kanya. Ati urabona ko napfiriye ubusa? Sinateguye Kuzimu kubera umwana w’umuntu ahubwo hateguriwe Satani n’abamalayika bigometse hawe nawe.

Kugirango mutarimbuka nabahaye igitabo cy’amategeko barakijugunya bakurikiza icya se Satani. Niyo mpamvu ubabpna hano. Haza undi arambwira ngo mubaze icyamuzanye ikuzimu. Ubwo haza undi ndamubaza nti wazanywe n’iki aha? Aransubiza ati kutababarira. Ndabaza nti kutababarira? Nti ninde utababariye? Aramwbira ngo ngo yari afite urugo rwiza nyuma aza kurwana n’umugore we agira umujinya arabahima we n’abana ajya kubasiga mu giturage/ mu cyaro.

Maze nk’icyumweru ndi njyenyine numva ndambiwe maze nsubira mu cyaro kuzana umugore wanjye n’abana. ngezeyo nanone baranga kugaruka twongera kurwana noneho biba bibi cyane. Turatukana birakomera noneho iwabo banyima umugore n’abana maze mpitamo gusubira imuhira. Mu nzira ntaha nkora impanuka ndapfa. Akirangiza nawe arakururrwa amanuwa ikuzimu. Urabona ko uyu yapfuye atarihana none wowe bimeze bite?

Ufite abagore hanze, uri umunyanda nini, uri umunyarugomo uri umujura, ariko amahirwe nuko ubu ngubu uri kwisomera ibingibi ngo bigufashe gutunganya inzira zawe. Yesu Kristo yambwiye ko mbabwira ko ari umucnguzi Imana yuzuye urukundo impuhwe n’imbabazi. Nta gihe kinini gisigaye ngo imbabazi zirangire.

Ariko abo bantu bariraga mu kuzimu bavugaga amagambo amwe bati” mpa akandi kanya gato gusa. Mpa isegonda rimwe gusa! Mbaza Yesu ndi barasaba isegonda imwe gusa? Maze aransubiza ati Marigarita, isegonda imwe ni ku isi, kwihana ni kw’isi, imbabazi ni kw’isi, agakiza ni kw’isi. Umaze kugera aha, nta mbabazi nta segonda rimwe, nta n’agakiza.

Umwami Yesu yongera kurira, byari biteye agahinda.

ABAGABO BABANA N’ABAGORE BABO BATARABAKOYE UMWANYA WABO NI MU KUZIMU

Ubwo naje kubona undi mugabo abara amafaranga mu kuzimu. Iyo Yesu yabaga ashaka kunyereka ikintu yazamuraga ukuboko hagahita haza abantu benshi bisa nuko waba ukuyeho irido umuntu akabona ibyari bihishwe Bazaga ari benshi, ubwo rero nabonye umugabo abara amafaranga mu kuzimu, ubwo ndamubaza nti kuki ubara amafaranga ikuzimu? Aransubiza ati ndashaka kwishyura inkwano ntatanze. Ndamubaza nti inkwano ikuzimu?

Maze Yesu arambwira ati: “ umuntu utarakoye umugore we ni umujura kandi azajya ikuzimu. Ubwami bwanjye ntibwagerwamo n’abantu nk’abangaba. Hari inyandiko zibaciraho iteka muri Bibiliya.

1Abakorinto 9:22. Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo nunguke abadakomeye, kuri bose nabaye byose kugira ngo mu buryo bwose nkize bamwe bamwe.
23.Kandi ibyo byose mbikora ku bw’ubutumwa, ngo mfatanye n’abandi muri bwo.
24.Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe.
25.Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika.
26.Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha.
27.Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.
Ibyahishuwe 21:8.
Inyandiko iciraho iteka umuntu utarakoye umugor we ni
GUtegeka kwa Kabili 22:29. uwo mugabo wamukinze ahe se w’uwo mukobwa shekeli z’ifeza mirongo itanu, uwo mukobwa azabe umugore we kuko yamwononnye, ntazamwirukane iminsi yose akiriho.

Babandi muta abagabo cyangwa abagore banyu mukishakira abandi nkuko muyobowe na kamere yanyu ibagurumanamo? Aha murabona neza ko nta gutandukana.
Nabonye kandi uwavugaga mu ndimi mu kuzimu,maze ndamubaza nti ko uvuga indimi kandi umuriro ntuzime? Maze Yesu arambwira ngo mubaze icyamuzanye mu kuzimu. Maze arambwira ati nkiri kw’isi sinavugaga mu ndimi.

Nyuma yuko naciraga imanza abapasiteri bagenzi banjye bavugaga mu ndimi nicyo cyatumye nza hano. Maze ndamubaza nti ni iki cyaguteye gukora ibyo? Ko Roho mutagatifu/Mwuka Wera ariwe wigisha abantu kuvuga indimi nshya iyo bamaze kwihana? Ubwo atarasubiza aba arakuruwe ikuzimu.

kakak

ABAHANUZI B’IBIBINYOMA

Ubwo nabonye abandi bunamye hasi bubitse imitwe. Ubwo Yesu yashakaga ko mbona abantu runaka yaramuraga ikiganza cye asa n’ufungura irido bagahita ababoneka. Abo bantu rero bari bunamye bubitse imitwe ububabare bwabo bwari bukabije cyane.

Ndababaza nti muri bande? Ntibabasha kunsubiza maze yesu aramwbira ati aba ni abahanuzi b’ibinyoma.
Matayo 24:11. N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi.
12.Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.
13.Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
14.Kandi ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.
15.“Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),
16.icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,
17.n’uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,
18.n’uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.
19.Abazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.
20.Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato,
21.kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

22.Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n’umwe, ariko ku bw’intore iyo minsi izagabanywaho.
23.“Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n’undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.
24.Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.
Bari bubitse imitwe yabo bavuga ko ari Satani wabashutse niyo mpamvu barimo bamwubararaira. Yesu arambwira ngo sinabahamagaye ari ababeshyi, ahubwo bamaze kwigomeka batangira kuba abanyabinyoma, ati urababona?

Ati muri aba bari aha, hari ibintu batabye mu nsengero zabo(kuri altar), harimo imitwe y’inzoka n’ibindi kugirango bibonere ubutunzi. Bishakira amafaranga bitwaje umurimo nabahaye. Ati urababona ikuzimu? Ati hariho ahantu hanyuranye abapasiteri bajya gushaka imbaraga n’amafaranga mu isi yose. Hari ahantu hatatu nkubwira.
Aha mbere mu Bihinde, aha kabili Ghana, ahandi ni Djeboude. Ndabaza nti Yesu na Djeboude urahazi? Arambwira ati ninjye waremye isi yose ntaho ntazi.

Biracyaza……………….

 

(Visited 150,976 times, 217 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo