Publication2

Ntibisanzwe: Pasteri Eugène agiye kuzenguruka u Rwanda n’igare rya matabaro akora ivugabutumwa .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 9, 2017

Ibyo benshi bafata nk’ibikomeye kuri we ngo ni nk’umurabyo,pasteri Uwimana Eugène akaba agiye kubyerekana azenguruka u Rwanda n’igare rye kandi ngo ibi ntibiraza kumufata igihe kinini ngo yese uyu muhigo […]




Ibyo benshi bafata nk’ibikomeye kuri we ngo ni nk’umurabyo,pasteri Uwimana Eugène akaba agiye kubyerekana azenguruka u Rwanda n’igare rye kandi ngo ibi ntibiraza kumufata igihe kinini ngo yese uyu muhigo utabashwa na benshi.

 Valens NDAYISENGA,Adrien NIYONSHUTI n’abandi,….. ni bamwe mu bazwiho agahigo ko kunyonga igare mu Rwanda uretse aba rero hakaba hari undi ugiye kugera ikirenge mu cyabo ndetse agashyawe ngo azabikora vuba azenguruke intara zose z’u Rwanda avuga ubutumwa   bwiza

mu gihe abandi baba bafite amagare yabugenewe Pasiteri  Eugene  we ngo araza kubikora yifashishije igare rye rya matabaro,Eugene amaze kumenyekana henshi kubera kugaragara mu bice binyuranye by’igihugu atwaye igare rizwi nka matabaro.

Pasiteri Uwimana Eugène hashize iminsi itari myinshi yihaye uyu muhigo udasanzwe wo kuzasoza uyu mwaka wa 2017 amaze kuzenguruka intara zoze z’u Rwanda ku igare,kandi akazabikora anigisha ijambo ry’Imana,ni ukuvuga ko har’aho azajya agera akaruhuka akegura bibiriya maze agatangira kubwiriza,abantu bamara kwihana akegura igare agakomeza.

Pasiteri Uwimana Eugène agiye gukora amateka atarakorwa n’ abandi bagenzi be azenguruke u Rwanda akora ivugabutumwa

Igare rya Pasiteri Uwimana ritamirije imitako n’ibyapa byanditseho amagambo yo muri Bibiliya muri Yobu 35:4 handitse ngo [Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe]. Pasiteri Uwimana Eugène yavuze ko Imana yamuhaye isezerano ko izamusubiza uyu mwaka wa 2017 akaba ariyo mpamvu ngo agiye kuzenguruka igihugu ashaka Imana . zimwe mu ntego zihagurukije uyu mugabo zikamutereza imisozi zikamumanura iyindi ngo harimo gukangurira abana bato gukunda,kubaha,gukorera no kwiyegurira Imana.

 

Bimwe mu nyungu uyu mugabo ngo yiteze kuzavana mur’uru rugendo ngo harimo koImana yamwemereye moto n’imodoka mu gihe azaba yamaze kuzenguruka u Rwanda,uretse nibyo kandi ngo nta gihombo yenda kugira kuko asanga Imana izamuha ayandi masezerano.

Igare ry’ umu Pasitori ririho amagambo y’ Ijambo ry’ IMANA ahamagarira abatarakizwa gukizwa bakazaragwa ubugingo buhoraho

 

Uyu mupasiteri akaba abishingira ko mu minsi yashize yakoraga ivugabutumwa agenda n’amaguru nyuma aza guhura n’umugiraneza amuha igare rizajya rimufasha mu ngendo yigisha abantu uburyo Imana ibafiteho imigambi myiza.

Uwimana Eugène asanzwe atuye mu Murenge wa Masoro, ni we muyobozi w’Itorero Ubuzima bwuzuye (Full Life Temple), ubu afite insengero ebyiri.

Publication2

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 44,024 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo