33172138561_e6e5ac9720_z

Umukiristu nyawe ni ugira isuku ku mubiri ndetse no ku mutima:Ministre w’intebe Anastase MUREKEZI

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 7, 2017

Umukiristu nyawe agira isuku ku mubiri ndetse no ku mutima,ni impanuro zatanzwe na Ministre w’intebe Kuri iki cyumweru  tariki ya 05/03/2017 kuri diocese ya shyira mu  muhango wo kwimika Mugiraneza […]




Umukiristu nyawe agira isuku ku mubiri ndetse no ku mutima,ni impanuro zatanzwe na Ministre w’intebe Kuri iki cyumweru  tariki ya 05/03/2017 kuri diocese ya shyira mu  muhango wo kwimika Mugiraneza Samuel  Mugisha nk’umwepiskopi  mushya.

33172138561_e6e5ac9720_z

Musenyeri  onesphore rwaje umwepiskope mukuru wa province y’itorero Anglicane mu Rwanda mu gutanga inkoni y’ubwepiskopi yagize ati:”twebwe Musenyeri  Onesphore Rwaje umwepiskope mukuru wa province y’itorero Anglicane mu Rwanda turemeza ko Samuel  Mugisha Mugiraneza  arobanuriwe umurimo w’ubwepiskope mu Rwanda  hakurikijwe imyemerere Nyanglicane na gahunda  n’imigenzereze na za kanonizi z’iryo torero mu Rwanda kandi abyambikiwe ibyabigenewe nk’imyenda n’impeta”.

32457277014_fd05b7b12a_z
Musenyeri Onesphore Rwaje umwepiskope mukuru wa province y’itorero Anglicane mu Rwanda

 

Naho nyakubahwa Ministre w’intebe Anastase MUREKEZI mu mpanuro yahaye abari aho yagarutse ku buryo umukiristu nyawe yagombye kuba ameze n’uko agomba kwitwara aho yagize ati:”umukristu nyakuri ni urera neza abana

be,akagira isuku ku mubiri we,aho aciye ndetse akagira isuku no ku mutima”.Yakomeje avuga kandi ko umukiristu nyakuri ari uwiteganyiriza kugira ngo ejo hazaza hazamubere heza,uyu kandi ngo agomba kuriha mituelle ku gihe kugira ngo we n’abe batazagira indwara zibatungura,agomba gukora cyane,akizamura mu buryo bugaragara  uwo niwe Imana yishimira ikamuha imigisha myinshi,uwo niwe tubonamo ikitegererezo cy’urugero rwiza  hanyuma tukamuratira abandi bakiristu n’abandi banyarwanda .

32457276894_e6e5ac9720_z
Ministre w’intebe Anastase MUREKEZI atanga impanuro

 

Naho mu butumwa yageneye Mugiraneza Samuel  Mugisha nk’umushumba mushya amagambo yasomye muri bibiliya mu butumwa bwiza bwanditswe na yohani 10:11-12 yagize ati:”Yesu aratubwira ati ni nge mwungeri mwiza ,umwungeri mwiza apfira intama ze ariko uragirira ibihembo uteri umwungeri bwite kandi nizo aragira atari ize iyo abonye isega rije asiga intama agahunga isega rikaza rikazifata rikazitatanya”. Yasoje amusaba kuzafashwa n’uyu murongo mu kuzuza neza inshingano ze zirimo kwigisha ijambo ry’Imana ,kuvura no komora ibikomere biri ku mitima y’abakiristu agiye kuyobora.

Uyu mushumba uteganyijwe kuzasimbura Laurent MBANDA usanzwe ayobora iyi diocese yatangaje ko yavutse mu muryango ucishije bugufi  ariko ukorera Imana kandi akaba yaragiye abona ukuboko kw’Imana mu buryo butandukanye .Yagize ati:”ndishimye kandi nta bwoba mfite kuko uwabitangiye azabisoza”.

Mugiraneza Samuel  Mugisha ,yavutse 1971 namirembe mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri abanza n’ayisumbuye akaba yarakomereje mu cyahoze ari kist,ubu akaba ari gukorera doctorat  mu gihugu cya leta zunze ubumwe za amerika mu gihe ategereje ko  Laurent MBANDA arangiza mandate ye akamusimbura nk’umushumba wemewe.

33172139571_8c0c32b1cc_z
Bishop SAMUEL Mugisha wimikiwe muri shyira

 

Ni umuhango witabiriwe n’imbaga nyamwinshi y’abantu ndetse umushyitsi mukuru mur’uyu muhango akaba yari nyakubahwa ministre w’intebe Anastase MUREKEZI.Uyu muhango ukaba waranzwe ahanini no kubaha gusingiza kuramya no guha ikuzo Imana.

 

Photo : Primature

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 8,084 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo