gat

I kigali hamaze kuzura hotel ya Kiliziya Gatororika itazarangwamo udukingirizo.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne March 6, 2017

Kiliziya gatorika imaze kuzuza hotel y’icyerekezo icyakora ngo bizaba ari sakirirego kwinjizamo agakingirizo yewe ngo nta n’akabyiniro kazaba karangwa muri iyi hotel Umuyobozi wa Ste Famille Hotel Ltd Padiri Bernardin […]




Kiliziya gatorika imaze kuzuza hotel y’icyerekezo icyakora ngo bizaba ari sakirirego kwinjizamo agakingirizo yewe ngo nta n’akabyiniro kazaba karangwa muri iyi hotel

gat

Umuyobozi wa Ste Famille Hotel Ltd Padiri Bernardin Banituze yatangaje ko iyi hoteli yatangiye kubakwa muri Kamena 2012 ikubakwa ahahoze amacumbi hazwi nka ‘Procure’ mu gikari cya Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu ‘Ste Famille’ ikaba ari umutungo bwite wa Arikidiyosezi ya Kigali.Ikaba izatangira imirimo yayo muri  uyu mwaka wa 2017.

Yagize ati “Imirimo yose biteganyijwe ko izaba yarangiye mu kwezi kwa gatandatu 2017 igahita itangira gukorerwamo. Ni yo Hotel ya mbere ya Kiliziya Gatolika iri ku rwego rwo hejuru kuko igiye kuzura itwaye akayabo ka miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda. Izindi Hotel nkiri muri Diyoseze ya Butare ndetse na Kibuye ziri ku rwego ruciriritse.”

hote gat
Hotel ya mbere ya Kiliziya Gatolika iri ku rwego rwo hejuru kuko igiye kuzura itwaye akayabo ka miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda. ngo ntizarangwamo akabyiniro n’ udukingirizo

Uyu muyobozi avuga ko igice kimwe cy’aya mafaranga ari inguzanyo bahawe na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere ‘BRD’, ikindi gice cyavuye mu mutungo wa Arikidiyosezi ya Kigali.

Iyi  Hotel ikazaba igizwe n’ ibyumba byo kuraramo bigera kuri 68, ibyumba by’inama bitandukanye birimo icyakira abantu bagera kuri 500, piscine (urwogero) igezweho, restaurant zitandukanye na Bar (urunywero) nziza cyane hamwe n’ibyumba bizakorerwamo ubucuruzi.”

Mu gihe mu yandi mahoteli usanga bashyiramo udukingirizo mu rwego rwo kurinda abakiriya gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, muri Hotel Ste Famille ngo nta gakingirizo kazarangwamo yewe ngo nta n’akabyiniro kazaharangwa.

gatoroka
Iyi Hotel iri inyuma ya kiliziya ya Saint Famille

 

Padiri Bernardin yakomeje agira ati “Hotel yacu ntabwo izaba ifite urubyiniro kubera ko buri muntu agira umurongo agenera ibikorwa bye, kandi iyi hotel ifite umurongo wayo, hari ibyo tugenera abakiriya bazaza badusanga hanyuma ibindi bakazabishaka ahandi […] twebwe ntabwo tuzashyira udukingirizo muri Hotel yacu, kubera ko mu muco wa Kiliziya Gatolika ntabwo iyo ari serivisi dutanga. Inzoga zo zirahari kuko dufitemo Bar nziza cyane.”

Uyu mupadiri akaba yifuza ko abagana iyi hotel bazaba ari inyangamugayo, abantu bataza kuhakorera ibyaha, abantu baza bakeneye kuruhuka no gukora kandi ntibabangamire bagenzi babo.”Akomeza avuga ko mu mateka y’Umujyi wa Kigali aho iyi Hotel yubatse ariho hantu hubatswe amacumbi bwa mbere, ibi rero ngo ni amateka akwiye gusigasirwa.

Iyi hotel ikaba yarubatswe ahahoze icyitwa ‘Procure de mission’ hari ahantu hagenewe kwakira abamisiyoneri kimwe n’abandi babaga bakora hirya no hino mu gihugu, ndetse na ba mukerarugendo. Ubu rero icyo twakoze ni uguhindura ayo macumbi tukahubaka inyubako igezweho ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Iyi Hotel ni iya mateka kandi na Kiliziya ya Ste Famille ni iy’amateka.”

Iyi hotel ya Kiliziya Gatolika ije nyuma yaho Itorero rya Pentekote mu Rwanda ritashye ku mugaragro Dove Hotel yubatswe ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, yuzuye itwaye asaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.Ikaba kandi yuzuye nyuma y’imyaka ine yubakwa kugira ngo izajye ifasha mu iterambere ry’ibikorwa bya Kiliziya gatolika ikaba yaratwaye akayabo ka miliyari 8 z’amafranga y’u rwanda.

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 20,990 times, 118 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo