BILL

Muri amerika :Yanze kuba senateri ahitamo kwibera umuvugabutumwa bwiza

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 24, 2017

Umunyamerika William Franklin “Billy” Graham, yahamagariwe kuba mu nteko  shingamateko nka (senater)mu gihugu cya  Amerika arabyanga ahubwo ahitamo kujya kwibera umuvugabutumwa. Uyu mugabo benshi muri Amerika bamumenye nk ’icyamamare mu […]




Umunyamerika William Franklin “Billy” Graham, yahamagariwe kuba mu nteko  shingamateko nka (senater)mu gihugu cya  Amerika arabyanga ahubwo ahitamo kujya kwibera umuvugabutumwa.

BILL

Uyu mugabo benshi muri Amerika bamumenye nk ’icyamamare mu ivugabutumwa , bakmufata nk’ikitegererezo yagiye ahamagarwa kenshi n’ubutegetsi bukuru bwa leta zunze ubumwe za amerika ngo ajye gutanga umusanzu mu kubaka igihugu muri senat ya ho ariko arabigarama,avuga ko we icyo azakora kugeza apfuye ari ukwiyegurira lmana no kuyikorera n’imbaraga ze zose ndetse n’umutima we wose.

Ubundi uyu mugabo “Billy” Graham ni umunyamerika w’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Christ mu idini ry’ababatista,yavutse tariki 7/11/1918 mu gace ka charlotte,muri Carolina y’amajyepho muri Amerika.yabyawe na William na Morrow Graham

Ni umugabo ufite abana banyuranye aribo:

Afite abanabatandukanye  aribo: Tullian Tchividjian, Will Graham, Franklin Graham, Anne Graham Lotz, Gigi Graham, Ned Graham, Ruth Graham

Uyu mugabo yagiye amanyekana akenshi bitewe n’amagambo yuje ubwenge kandi y’lmana yagiye avuga .

Urugero ni nk’aho yigeze kuvuga ngo : « lmana yaguhaye amaboko 2,kumwe ngo ugukoreshe wakira ariko ukundi ugukoreshe utanga utang a kandi ngo ibi byose bikorwe mu mucyo ». Aha akaba yarashakaga kuvuga ngo lmana yaguhaye ubutunzi jya ukora mu byo yaguhaye maze nawe uyishimire kandi uwo muco uzenguruke ku isi yose uwubwiriza abantu cyangwa uwutoza abantu.

Hari n’ahandi yigeze kubwira abantu ko we atarambirije ku isi kuko isi atari iwabo,aho yavugaga ko we iwabo ari mu ijuru.

Billy Graham yabaye umubwirizabutumwa mu itorero rya revival meetings ndetse no kuri radio mu kiganiro kitwaga Stuart Hamblen no kuri television mu mwaka wa1949 abikora mu gihe kingana n’imyaka 40 yose. Ukumenyekana no gukundwa yakuye muri ibi biganiro yakoraga kuri radio na television nibyo byamuhaye imbaraga byo kumenyekana no kuzenguruka isi abwiriza ubutumwa bwiza nk’imwe mu ntego yari yarihaye cyangwa yariyeguriye.

BILL
Billy Graham yanze kuba senateri wa Leta zunze ubumwe za Amerika

Ibi byatumye kandi abantu benshi batangira kumwita amazina anyuranye,bamwe ngo ni papa w’abaporoso bo muri amerika .uyu mugabo yagiye abwiriza mu biterane bikomeye aho amamiliyono n’amamiliyoni yahindutse akakira umwami Yesu. Uyu mugabo yanditse ibitabo binyuranye nabyo bihamagarira abantu kugana inzira y’ijuru aribyo : Angels: God’s Secret Agents (1975), How to be Born Again (1979), Death and the Life After (1994) and The Journey: Living by Faith in an Uncertain World (2006).

Twabibutsa ko uyu mugabo yagiye ahabwa ibihembo byinshi bitewe n’uburyo ivugabutumwa rye ryahumurizaga ndetse rigasana imitima ya benshi.

 

IBYIRINGIRO.RW

 

 

(Visited 22,144 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo