WhatsApp Image 2017-02-17 at 01.51.40

Yavuye ku idebe agera ku byuma bihambaye ,ubu ni umuhanzi w’icyamamare ufite studio ye!

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 22, 2017

  Mu kiganiro ibyiringiro.rw  twagiranye n’umuhanzi Nurukundo Francois Xavier yatangaje ko ubu ageze ahakomeye, nyuma y’uko yatangiye umuziki bitoroshye aho yatangiye acuranga idebe none ubu akaba ageze aho akoresha ibicurangisho […]




 

Mu kiganiro ibyiringiro.rw  twagiranye n’umuhanzi Nurukundo Francois Xavier yatangaje ko ubu ageze ahakomeye, nyuma y’uko yatangiye umuziki bitoroshye aho yatangiye acuranga idebe none ubu akaba ageze aho akoresha ibicurangisho bikomeye  birikumufasha  gutambutsa ubutumwa Imana yamuhaye 

xavier
umuhanzi Xavier ari kuyobora kuramya no guhimbaza

Dore ikiganiro twagiranye n’uyu muhanzi mu bibazo twamubajije n’ibisubizo yaduhaye:
Ibyiringiro.rw amazina yawe yose ni ayahe?

Amazina yanjye Arambuye Nitwa Nurukundo Francois Xavier

Ibyiringiro.rw:  utuye he ubu?

Nurukundo Francois Xavier:  Ntuye Washington DC muri leta zunze ubumwe za America

Ibyiringiro.rw wabwira abakunzi bawe ubuzima bwawe bujyanye n’umuziki?

WhatsApp Image 2017-02-17 at 01.51.39

Nurukundo Francois Xavier:    Ubuzima bwajye mu muziki, bwatangiye cyera cyane ntakubeshye sinamenya imyaka narimfite, ariko natangiye kwiyumvamo impamo yokuririmba by’umwuga ndi muri Primary school muwagatanu, ubwo nashingaga Band yokuririmba dukorera amanota, arijye wayoboraga, abandi bagacuranga ariko icyogihe twacurangaga amadebe, hari gahezweho umuhanzi witwaga Mr Nice twasubiragambo indirimboze mugukorera amanota.

Ngeze muri secondary school aho nigaga st Joseph ikabgayi narabikomeje ariko narintarakizwa gusa nakundaga Imana cyane nagiye mbyina muri Drama team zitandukanye muri st Joseph rimwe narimwe nkigisha kubyina kuko nayo yari impano yajye, ubwo nahavaga nkajya  kwiga mwishuri Irwamagana ryitwa Agahozo Sholom youth village nibwo impano yajye yazamutse cyane ubwo naririmbaga mwitsinda ryitwaga The Braves ryabasore bane dukora live music .
nagiye ndirimba ahantu hatandukanye naje kwinjira mwitsinda rikina ama theaters ryitwa Mashirika rikorera ikigali aho impano yokuririmba yarazamutse cyane nagiye mbona amahirwe atandukanye nahantu hatandukanye nagiye ndirimba ariko narintarerura neza ngo nkorere Imana byuzuye, muri urworugendo nagiye nkora rwokugerageza gukoresha impano yokuririmba haricyo numvagambura cyatumaga ntashobora gutera imbere nkumuhanzi kugiticyajye kuko icyo Imana yariyarampamagariye kwari ukuyikorera, mu ndirimbo nandikaga zose wasangaga zerekeza Kubyiza Imana igenda idukorera iminsi yose.

Nkigera hano Muri America nibwo nafashe umwanzuro wekwerura nkakorera Imana birambuye, natangiye kuririmba Muri choir aho nsengera ndi choir leader, Nuko Ntangiza Ministry Yokuririmba noguhimbaza Yitwa 3Hills To Worship igizwe najye Na Chantal, hamwe na Claude ariyo Family yajye twishyizehamwe dutangiza iyi Ministry murwego Rwo gufasha abantu besnhi kwegerana N’Imana tubinyujije mukuririmba no guhimba nibindi bikorwa byinshi tugenda dukora hano, nibindi byinshi bizaza.

ariko Kubera Studio zikora indirimbo hano bitoroshye kuzibona, niyo ubonye iba ihenze ni muri urwo rwego twahisemo kubaka studio yacu bwite izajya idufasha gukora music igihe cyose tubyifuje twayise STEP IN Record ikaba ifite ibikoresho byose bishoboka byamuzika, ndetse na Producer ari nawe wakoze iyindirimbo yambere dusohoye, izaba iri kuri album turigukora, dufitanye imishinga kandi itandukanye nabahanzi batandukanye, harimo Aline gahongayire dufitanye indirimbo izagusohoma vuba.

Ibyiringiro.rw :  indoto zawe ni izihe?

Nurukundo Francois Xavier:  Indoto mfite ndetse nizo bagenzi bajye duhurijeho nugukorera Imana tuyobora benshi mumigambi y’Imana, kuko ubwami bw’Imana bukeneye abazabuturamo

Ibyiringiro.rw :  ese ufatanya na ba nde muri ibyo bikorwa byose?

Nurukundo Francois Xavier: Nta bandi uretse twebe ndetse nabandi bose tuzasobanurira ibyiza biri mukumenya nogusobanukirwa ubwami bwijuru. Twumva ari inshingano zacu kurwanirira ubwami bwimana, kuko satani atifuza ko iyi si imenya agakiza, twe turiho ngo tumunanize.

Ibyiringiro.rw  :  ukiri mu Rwanda wasengeraga he, ubu usengera he?
Nurukundo Francois Xavier:Navuye mu Rwanda nsengera kuri new life Kinyinya,
Hano nsengera muri Jesus save international ministry

Ibyiringiro.rw : abahanzi b’ikitegererezo bawe ni bande?

Nurukundo Francois Xavier:  Abahanzi bikitegererezo bajye nibenshi kuko nkunda kumva abahanzi bose baririmba indirimbo zagakiza, hano navuga: Donnie Mcclurkin , Tash cabs, Kari jobe . Mu Rwanda navuga: Patient Bizimana, Aline gahongayire ( the sisters yose muri make) Serge Iyamuremwe nabandi benshi bakizamuka

Ibyiringiro.rw  wifuza kugeza ubuhanzi bwawe hehe se?  Ese inganzo yawe yibanda kuki?

Nurukundo Francois Xavier:
Nifuza kugera kure cyane hashoboka kuburyo ibihangano byajye bizajya byumvikana henshi kwisi, hano, ndetse no muri Africa yose.
Ingazo yanjye yibanda ku ndirimbo zihimbaza Imana

Ibyiringiro.rw  indirimbo zawe ni zingahe umaze gushyira ahagaragara?

Nurukundo Francois Xavier:
Ubu namaze gushyira hanze indirimbo yange ya mbere nise igicaniro kandi vuba nkaba nitegura no gushyira hanze n’izindi nyinshi.

WhatsApp Image 2017-02-17 at 01.53.20

 

WhatsApp Image 2017-02-17 at 01.53.56
3Hills To Worship

 

WhatsApp Image 2017-02-17 at 01.51.40

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 17,597 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo