Aba-ni-Abagize-itsinda-one-in-Christ-bari-bicyaye-mbere-yuko-bajya-gusura-ababwayi-baganirizwa-kuburyo-babikoramo-numwe-mu-bakozi-bibitaro-bya-Rwamagana.

Umuryango “ One in Christ “ wasuye Abarwayayi ubashyiriye ibiribwa, imyambaro n’ ijambo ryo kubakomeza.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 22, 2017

Kuwa 19 Gashyantare 2017 nibwo itsinda One in Christ bakoze igikorwa cy’urukundo basura abarwayi bo mu bitaro bya Rwamagana ndetse bagira n’ubufasha babasigira. Ni itsinda rigizwe n’abantu bo mungeri zitandukanye […]




Kuwa 19 Gashyantare 2017 nibwo itsinda One in Christ bakoze igikorwa cy’urukundo basura abarwayi bo mu bitaro bya Rwamagana ndetse bagira n’ubufasha babasigira.

Ni itsinda rigizwe n’abantu bo mungeri zitandukanye bishyize hamwe bagamije gukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo ndetse bigisha ubutumwa bwiza.


Aba ni Abagizeumuryango  ” one in Christ bari bicyaye mbere yuko bajya gusura ababwayi baganirizwa kuburyo babikoramo n’umwe mu bakozi b’ibitaro bya Rwamagana.

Dusabimana Alida ni umwe mu bayobozi baryo, asanzwe asengera mu itorero rya Bethesida Holy Church. Avuga ko bashima Imana kubw’icyo gikorwa bakoze kuko cyagenze neza birenze uko babiteketerezaga.

Akomeza avuga ko ibikorwa nk’ibi bitazahagarara. Yagize ati: “ (…) Igikorwa kiracyakomeje kuko dufite intego yo gusura abarwayi bari mu mavuriro yo mu ntara zose zigize u Rwanda, dufite na gahunda yo kujya dusura abatishoboye, imfubyi ndetse n’abapfakazi.”


Dusabimana Alida ndetse na Jado Fils bamwe mu bayobozi ba One in Christ.

Nubwo iki gikorwa cyo gusura abarwayi cyakorewe I Rwamagana, ariko abagize iritsinda babarizwa I Kigali kandi bakaba basengera no mumatorero atandukanye.


Iki gikorwa cyo gusura abarwayi bo mu bitaro bya Rwamagana cyabatwaye arenga ibihumbi 350.

Bimwe mubyo bahaye abarwayi harimo ibikoresho by’isuku, imbuto, ibyo kurya, n’imyambaro. Uretse ibyo kandi hari abantu babuze amafaranga yo kwishyura ibitaro bateganya kwishyurira muri iki cyumweru nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iryo tsinda.

(Visited 4,529 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo