ANG 3

Imana yahaye ubutumwa abanyagahini ibucishije mu gikuta cy’inzu cyasadutse bakakira ubutumwa: Musenyeri Alexis Birindabagabo

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 21, 2017

Ibitangaza bikomeye byabereye i gahini:Urukuta rwarasenyutse rurongera ruraterana,mu mwaka wa 2004 ukwezi kwa 4 tariki 20  hagati ya saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z’amanywa nk’uko abaho babyemeza. Ngo […]




Ibitangaza bikomeye byabereye i gahini:Urukuta rwarasenyutse rurongera ruraterana,mu mwaka wa 2004 ukwezi kwa 4 tariki 20  hagati ya saa moya za mugitondo kugeza saa tanu z’amanywa nk’uko abaho babyemeza. Ngo I gahini habereye ibitangaza umuntu wese atapfa gusobanukirwa,ubwo urukuta rw’inzu rwasadukaga nyamara ariko rukaza kongera kwisubiranya u gihe gito.

ANG 3

 Byari mu gihe itorero ry’Abangirikani mu Rwanda ry’ i Gahini ryarimo ibibazo bishingiye ku macakubiri. Ibyabaye ngo ni igitangaza n’ubutumwa Imana yashakaga gutanga nk’uko byemezwa na Musenyeri Alexis Birindabagabo.

 Mu 2004 ngo hari amacakubiri ashingiye ku kurwanya umushumba Musenyeri Birindabagabo.Kuwa kabiri mu gitondo tariki 20 Mata 2004 i Gahini ubwo abantu bariho basengera muri imwe mu nyubako z’idini umuntu yarinjiye ababwira ko basohoka kuko urukuta ruri gusenyuka.

Bose ngo barasohotse barebye babona urukuta rwiyashije mo kabiri rutandukanaho 5cm kuva ku musingi kugera ku gisenge, ariko ntirwagwa. Gusa imbere mu nzu ho iki kibazo ntikigaragare.

ANG 4

 

Ngo bahise bahamagara uwitwa Jean Pierre Bugenimana wari ushinzwe iby’ubwubatsi muri Diyosezi ngo arebe ikibazo atangire kureba n’uko uru rukuta rwongera kwegeranywa inzu yose idashyizwe hasi.

Bigeze nka saa tanu z’amanywa abantu batangajwe no gusanga urukuta rwongeye kwegerana rufatana neza nk’ahantu hatagize ikintu na kimwe haba.

Mariane Kajuga, ubu afite imyaka 95, iki gitangaza cyo mu 2004 ngo si icyo yabwiwe yarakiboneye ubwe,

Ngo byabaye ku manywa y’ihangu abantu bose bareba. Twabonye ko ari Imana yohereje ubutumwa buduhumuriza ku bibazo byari byugarije itorero.”

ANG 2
Mariane Kajuga, ubu afite imyaka 95, iki gitangaza cyo mu 2004 ngo si icyo yabwiwe yarakiboneye ubwe

 

Musenyeri Alexis Birindabagabo wa Diyosezi ya Gahini yavuze ko ibi babyiboneye n’amaso yabo.

Ati “Mu kwezi kwa 11 (2004) nibwo nasobanukiwe icyo Imana yatubwiraga cyaramaze kuba. Imana yaratubwiraga ngo ‘mugiye kugaragara nk’itorero risadutse urebera hanze ariko nimuhumure imbere muri bazima.’

Ikindi ni uko Imana yavugaga ngo mu gihe abantu bazaba bibaza uko ibya Gahini bigiye kugenda, icyo gihe nibwo ibyanyu nzaba ngiyekubirangiza nk’Imana yanyu.”

Kuri uru rukuta ubu hafatwa nk’urwibutso rw’ibyabaye icyo gihe.

Aha i Gahini kandi usibye uru rukuta hari n’iyo bita “inzu y’ubumwe” iranga ubumwe bw’abagize iri torero nyuma y’ibihe byo gucikamo kabiri byabayeho, hakaba ahantu ho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu.

Naho Uyobora Abangirikani ku isi nawe atangaza ko ububyutse bwe bwakomotse  i Gahini aho mu 1936 I gahini hari hari ububyutse bwinshi akaba ari nabwo bwahinduye benshi kugeza no kuri Musenyeri Justin Portal Welby wa Canterbury ari nawe muyobozi w’itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza, akanaba umuyobozi w’icyubahiro w’iri torero ku rwego rw’isi.

Justin Welby wari i Gahini mu mpera z’icyumweru gishize, ngo ubwo yari umusore w’imyaka 18 yigisha nk’umukorerabushake muri Kenya yaganiriye n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kiburu amubwira iby’ububyutse bwakomotse i Gahini bugakwira akarere kose ka Africa.

 

ANG
aha bashyiraga ikimenyetso aha barahirako batazahemukira yesu

 

Justin Welby avuga ko icyo gihe hari mu 1975 kandi atari azi Yesu, ariko amaze kumva ubwo butumwa bwakomotse i Gahini tariki 12 Ukwakira 1975 yakiriye Yesu arahinduka. Atangira urugendo rwo kuba umukristu agenda azamuka kugeza na tariki 2 Gashyantare 2013 bamugize umuyobozi wa Diyosezi ya Canterbury n’umuyobozi w’Abangilikani ku Isi.

Musenyeri Justin Welby i Gahini yatangaje ko bashima Imana ku bw’ububyutse bw’itorero muri Africa y’Iburasirazuba bwatangiriye i Gahini, kandi ubu hakaba ari ahantu hateye imbere ndetse bikomeza mu nzego z’ubuzima, uburezi no guteza imbere abantu mu buryo bunyuranye.

Musenyeri Justin Welby yavuze ko ahantu nk’aha hafite amateka nk’aya abantu bakwiye kuhamenya bakahakorera ingendo-nyobokamana.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 67,143 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo