35

Akanyamuneza n’imvamutima zigengwa n’ umwukawera nibyo byaranze Igitaramo cya Healing worship team.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 21, 2017

Tariki 29 Gashyantare 2017,Healing worship team yakoze igitaramo yise ‘Mana Imbaraga za we zirakomeye’ cyabereye mu Gakiriro ka Gisozi kuri Bethesda Holy church aho byari byemewe kwinjirira ubuntu kuri buri […]




Tariki 29 Gashyantare 2017,Healing worship team yakoze igitaramo yise ‘Mana Imbaraga za we zirakomeye’ cyabereye mu Gakiriro ka Gisozi kuri Bethesda Holy church aho byari byemewe kwinjirira ubuntu kuri buri wese.

 Kuva isaa munani z’amanywa,urusengero rwa Bethesda Holy church rwuzuye hasi no hejuru ndetse abantu bamwe bahagarara mu rusengero no hanze yarwo,nibwo iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi cyatangiye maze Healing worship team itaramira abantu karahava mu ndirimbo zayo nshyashya n’umuziki w’umwimerere maze abantu ibinyamuneza birabarenga.

Urebye uko bari bambaye neza n’uburyo bahuzaga uburyo bw’imiririmbire yabo haba mu guhuza injyana ndetse n’amajwi nta kabuza ko bagombaga kwigarurira imitima y’abantu benshi.

Ibi ni nabyo byabaye ubwo Abakunzi ba Healing worship team batabashije kubona uko binjira muri uru rusengero bashimiye Imana ko aba baririmbyi bagize igitaramo cyiza, gusa mu gutaha bagenda bababaye kubera ko batabonye uko binjira mu gitaramo Healing worship team.

Muhoza Kibonke umuyobozi w’ indirimbo akaba n’ umuyobozi wa Healing worship Team aganira n’ itangaza makuru

Muhoza Kibonke yatangarije ibyiringiro.rw ko muri iki gitaramo batunguwe n’ubwinshi bw’abantu. Yagize ati:”abantu baje kudushyigikira badutunguye kuko ntitwari twiteze ubwitabire bungana gutya,icyakora nibahumure kuko amashusho yafatiwe muri iki gitaramo tuzayabamurikira muri uku kwezi kwa gatanu 2017,abacikanwe rero tubahaye ikaze kur’uwo munsi”.

Abajijwe impamvu batashatse ahantu hanini ku buryo abantu bose bazinjira yasubije ko bari batekereje uru rusengero rwa Bethesda Holy church kuko bari bazi ko rutaribwuzure,yagize ati:”ubushize twakoreye igitaramo kimironko ku rusengero rwa Foursquare Gospel church urusengero rukatubana ruto, akaba ari yo mpamvu twari twahisemo Bethesda Holy church.

Healing Worship team
kitabiriwe n’ imbaga y’ abakunzi benshi ba healing Worship Team Bamwe babura aho bicara

Iki gitaramo cyenda kurangira habayeho umwanya wo gushyigikira abaririmbyi ba Healing worship team, nuko umushumba w’itorero God Is Able abaha Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda,Bishop Rugamba n’umugore we na bo batanga ibihumbi 200.

Igitaramo cya Healing worship team cyitabiriwe n’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi birindwi kuko hanze hari hahagaze abantu benshi cyane, uretse Healing worship team ,hari hatumiwemo kandi na Gisubizo Ministries, True Promises, Alarm Ministries n’abandibanyuranye mu rwego rwo gushimisha imitima ya benshi bari bitabiriye iki gitaramo ,….

 

25-1

Healing worship team igizwe n’abaririmbyi 51 babarizwa mu itorero ryitwa Power of Prayer church,bakaba batangaza ko n’undi wese ahawe karibu kuko umurimo w’lmana ukomeje.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO  BARI BITIRIYE IKI GITARAMO

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 15,460 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo