1487254628_ear3

Umuyobozi w’itorero Angilikani ku isi agiye kugenderera u Rwanda, Anashimangire ububyutse bwarugaragayemo .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 16, 2017

Umuyobozi mukuru   w’ itorero  Angilikani    ku isi   Musenyeri Justin Welby  bidakuka agiye kugirara uruzinduko rw’ akazi  mu  Rwanda , aho  azashimangira ububyutse bwa rugaragayemo ashyira ibuye ry’  ifatizo  ahabereye  kuzura […]




Umuyobozi mukuru   w’ itorero  Angilikani    ku isi   Musenyeri Justin Welby  bidakuka agiye kugirara uruzinduko rw’ akazi  mu  Rwanda , aho  azashimangira ububyutse bwa rugaragayemo ashyira ibuye ry’  ifatizo  ahabereye  kuzura umwuka wera bwa  mbere mu Rwanda .

1487254628_ear3
Umuyobozi mukuru w’ itorero Angilikani ku isi Musenyeri Justin Welby

Ku  nshuro ya  3 Musenyeri Justin Welby uyobora itorero ry’Angilikani ku isi  tariki ya 18 Gashyantare  azasesekara    muri Kigali  umurwa w’  u Rwanda  aje muruzinduko  ruzamara  iminsi 4  , si ubwambere  Archbishop Justin Welby wa Canterbury yaba aje mu Rwnnda  kuko ubwo ahaheruka  yangaje  yakunze  igihugu cy’ u Rwanda  asiga yemeye  kuzagaruka none araje .

1487254689_ear1
Aha Umuyobozi mukuru w’ itorero Angilikani ku isi Musenyeri Justin Welby yari mu Rwannda arikumwe na Musenyeri Rwaje

Mu  ruzinduko rwakazi azagirira  mu  Rwanda  ruzarangwa  no gusura ishuri rya Tewolojiya ry’itorero Angilikani ryitwa Kigali Anglican Theological aho azaganira n’abanyeshuri baryo akagira ubutumwa abaha ndetse agahura n’abarimu baryo akabasaba kudacika intege nkuko tubikesha urubuga rw’itorero Angilikani mu Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Musenyeri Justin Welby azajya mu karere ka Kayonza muri Diyoseze ya Gahini ku musozi wa Gahini gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako nshya yiswe The East African Revival Heritage Center izaba iyo kwibukiraho amateka y’ububyutse mu karere bwatangiriye i Gahini bukagera hirya no hino no mu bindi bihugu birimo Uganda, Burundi n’ahandi ndetse iyo nzu izaba irimo n’amakuru menshi y’ukuntu Umwuka Wera yamanukiye abantu bari bateraniye i Gahini, bari mu cyumba basenga, abari mu cyumba bose bakuzura Umwuka Wera bakavuga mu ndimi.

1487255829_ear5
Inzu iri i Gahini imbere ya Groupe Scolaire de Gahini ubumbatiye amateka akomeye yaho abakristo basengeramo bakamanukirwa n’Umwuka Wera

Ayo mateka akaba agiye kujya asangizwa abatuye isi yose,aho bazajya bajya i Gahini bagasobanurirwa byinshi kuri icyo gitangaza. Inyubako ya The East African Revival Heritage Center iherereye ku musozi wa Gahini, umusozi ufite uduce tw’amateka akomeye  y’ububyutse mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba. Uyu musozi ufite amateka y’ibitangaza byahabereye mu gihe cyashize kuva mu 1936, inzu y’amasengesho ari na yo izwiho kuba Umwuka Wera yaramanukiye abantu bari bayirimo, iki gitangaza kibaka kizwi mu Rwanda hose no hanze yarwo.

1487254690_ear2

Umunyamabanga wa Diyoseze, Rev. Manasseh Gahima yatangarije itangazamakuru ko ari umugisha ukomeye mu Banyarwanda by’umwihariko abanya Gahini kuba bagiye gusurwa n’umuyobozi w’itorero Angilikani ku isi. Yakomeje avuga ko benshi bishimiye uruzinduko rw’uyu muyobozi ukomeye ku isi kuko bihuriranye no gutangiza inyubako ya Cathedral nshya n’inyubako y’ubukerarugendo ‘The East African Revival Heritage Center’ n’ibindi bikorwaremezo na gahunda y’ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 10,115 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo