eduard

UBUHAMYA : Nyuma yo kuba avuka mu bana 50, Urupfu rwamuhize 2 kose Arusimbuka Ahita ajya Kwiyegurira Imana

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 16, 2017

  Munyembabazi Edouard,wo mu karere ka gasabo akaba ari mwarimu muri Adepr Paroisse ya bibare avuga ko uretse kuba yarahuye n’ubuzima bukarishye kubera uko iwabo bari bakennye,ngo yarokotse urupfu kabiri […]




 

Munyembabazi Edouard,wo mu karere ka gasabo akaba ari mwarimu muri Adepr Paroisse ya bibare avuga ko uretse kuba yarahuye n’ubuzima bukarishye kubera uko iwabo bari bakennye,ngo yarokotse urupfu kabiri kose none ngo yahisemo kwiyegurira lmana.

eduard

Munyembabazi Edouard,atangaza ko yagiye yibasirwa n’urupfu igihe kinini aho avuga ko yigeze kurogwana n’uwitwa karekezi na yusuf bariye amandazi ariho uburozi ahitwa goma mu birere aba bose bagapfa ariko we akaza kurokoka,si aho honyine kandi kuko ngo yigeze no gusimbuka icyorezo cya macinya ubwo yabasangaga mu gihugu cya kongo aho babaga maze abandi barapfa ariko we aza kurokoka kugeza ubwo na n’uyu munsi avuga ko nta n’urushinge yari yaterwa.

Ati:” ubuzima bubi nagiye nyuramo ntimukagire ngo ni nge wabigizemo uruhare kuko navutse mu bana 50,bakajya ari nge bakoresha imirimo ivunanye,aho najyaga kwiga maze kuva guhinga,kuvoma cyangwa gukura ibijumba.”Akomeza avuga ko urebye ubwo buzima bwose yanyuzemo n’uburyo yagiye asimbuka uruofu byose byamuhaye isomo ko ari lmana yagiye imurinda ahitamo kwiyegurira lmana gutyo aho kugeza ubu ari mwarimu kuri paroisse ya bibare mu karere ka gasabo,umujyi wa Kigali.

BIB(1)
Pastor Munyembabazi Edouard

Munyembabazi Edouard uretse kuba ari umwe mu bana 50 iwabo babyaye,ubu ni umugabo w’abana 6,abahungu3 n’abakobwa3.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 47,233 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo