Brian

Brian Blessed Akomeje kuba Ntayegayezwa mu kwerekana umuco mu Nganzo ye ihimbaza Imana .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 8, 2017

Brian Blessed  n’  umuhanzi  nyarwanda  uririmba indirimbo  zihimbaza Imana  mu  njyana ya  Afro beat  na Rnb  mu  ndirimbo  ze  z’ ivugabutumwa zikunze  kugaragaramo umwihariko w’  umudiho  wa Kinyarwanda  akomeje kuba […]




Brian Blessed  n’  umuhanzi  nyarwanda  uririmba indirimbo  zihimbaza Imana  mu  njyana ya  Afro beat  na Rnb  mu  ndirimbo  ze  z’ ivugabutumwa zikunze  kugaragaramo umwihariko w’  umudiho  wa Kinyarwanda  akomeje kuba ntayegayezwa  mu kwerekana  ubuhanga  yibanda  ku  muco   mu Nganzo ye.

Brian
Brian Blesed n’ umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Afro beat na Rnb

Umuhanzi  Brian Blessed  akomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe  mu miririmbire  ye  mundirimbo  ze  nka “ AZAZA, Dutarame  , Kumunara ,  zifite  umwimerere wa Kinyafurika   byumwihari  zumvikanamo   umwihariko   w’ umudiho  wa Kinyarwanda    akaba  ariwo mwihariko we   kaba yarabigaraje  mu gitaramo cyabaye ku cyumweru tariki  ya 4 Mutarama 2017  ubwo  yitabiraga igitaramo kiswe “ Himbaza Festival “  aho yariribye   agafasha  benshi  mu bitabiriye iki  gitaramo bakagenda bavugako ariwe  wabashimishije cyane   .

KANDA HANO  WUMVE  IMWE  MU  NDIRIMBO ZE ZUMVIKANAMO UMUDIHO WA KINYARWANDA 

Kubijyanye nuku kwitwara neza   yatangarije IBYIRINGIRO.RW  agira ati” Kurijye umwanya wo guhimbaza Imana no kuyiramya mbifata ko ari umwanya wo kubohoka No kunezerwa kubantu Bose Bari muricyo gikorwa. Rero kuba harabaye ibihe byiza mu mwanya nari ndimo kuririmba muri himbaza gospel festival nashimye Imana nyiha icyubahiro kuko niyo igikwiye.

Yakomeje atangariza ikinyamakuru  IBYIRINGIRO.RW  kubijyanye  n’ inganzo ye y’ indirimbo zihimbaza Imana zikunze kwibanda cyane  ku mudiho wa kinyafurika ( afro Beat)  byumwihariko  umudiho wa Kinyarwanda    agira ati”  Nkunze kwibanda  mu kuririmba nkoresheje injyana y’ umuco wi Wacu nacyane kuko  nkunda umuco nyarwanda,Kandi kuko   nabahandi  mu bindi   bihugu  bifite   umuziki  ukomeye   bakoresha   umuco wiwabo bahimbaza Imana . Numva rero natwe twahimbaza  Imana mumuco wi wacu kandi nkumva twabyishimira twese nkabanyarwanda.

Brian

Yakomoje  ku ndirimbo aherutse   gushyira  ahagaragara  yise “ Kumunara “ agira ati” Indirimbo mperutse gushyirahanze yitwa kumunara rero, tewese tuzi neza ko umunara mu buryo busanzwe niho haturuka #signals#, ninaho hahurira uburyo bwose bwitumanaho bitewe numurongo ukoresha Umunara mbanvuga rero ni umunara wijambo ry’Imana no mumasengesho kuko niho dusubirizwa gusa  Ibyo nkora byose, ibyo nkeneye byose, ibyo nfite byose nibyo nzagira byose, ntahandi nabivana atari mumasengesho no mu ijambo ry’Imana.

KANDA HANO  WUMVE INDIRIMBO NSHYASHYA  YISE ” KUMUNARA”

Muri uyu mwaka wa 2017 rero icyo Yesu ambwira gukora nicyo ndi bukore. Ubutumwa yifuza kunyuzamo bukagera kure nibwo nzana,Ubu ndimo gukora indirimbo nshya zindi ndizera ko hari nibindi byiza Imana izamfasha gukora  bigenewe ni abantu bimana.”

Yasoje  ikiganiro yagiranga n’ ikinyamakuru  IBYIRINGIRO.RW   agenera ubutumwa  abanyarwanda  agira ati” buri wese wizera ko Yesu yapfuye akazuka  akizera izina rye agume kumunara ategereze yumve icyo Yesu amubwira, Mbere yuko wirukankira kunshuti, abavandimwe, abakomeye, Wowe hagarara mu isengesho nijambo ry’Imana ubundi urebe ko udatabara.

KANDA HANO  WUMVE INDIRIMBO NSHYASHYA  YISE ” KUMUNARA”

 

IBYIRINGIRO.RW

 

(Visited 18,069 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo