1438703622_patient_bizimana_2

Nyuma y’uko avuye muri kiriziya gaturika akaba umurokore Patient Bizimana atangaza ko mu buzima bwe amaze gushimishwa na byinshi.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 2, 2017

Uretse kuba yarashimishijwe no kuba yaravuye muri gaturika akakira agakiza umuhanzi Patient Bizimana ,kimwe mu bintu bimushimisha kandi bikamukora ku mutima harimo kuba yarabonye aho se na nyina bambikana impeta […]




Uretse kuba yarashimishijwe no kuba yaravuye muri gaturika akakira agakiza umuhanzi Patient Bizimana ,kimwe mu bintu bimushimisha kandi bikamukora ku mutima harimo kuba yarabonye aho se na nyina bambikana impeta cyangwa basezerana.Aho aba tuvuze bambikanye impeta mu Ukuboza 2016,bakaba bari basanzwe babana ariko batarasezeranye.

16473550_1410084509036507_3752253183713258024_n
Patient Bizimana yatangaje byinshi ku buzima bwe ubwo yizihizaga isabukuru y’ imyaka 30

Mu kiganiro umuhanzi Patient Bizimana yagiranye n’ibyiringiro.rw yagize ati:”maze imyaka 17 mvuye mu idini gaturika nkakira agakiza aho ubu nsigaye nsengera muri restoration church, uretse ibi kandi umuhanzi Patient Bizimana avuga nubwo byamushimishije ariko ikindi kintu kimushimisha ari uko yabonye mama na papa we bizihiza isabukuru y’imyaka 50 bamaze babana”.

Image result for patient bizimana

Patient Bizimana avuga ko  icyamubabaje ari uburyo yagiye asibizwa kenshi mu ishuri ndetse byose bigakururwa n’uko yakundaga gukina umupira cyane; mu gihe abandi babaga bagiye kwiga we yabaga mu mupira w’amaguru no kureba ko yazaba umukinnyi ukomeye.

Ati “numvaga nzaba umuririmbyi cyangwa umukinnyi w’umupira w’amaguru. Ati”nakundaga gukina ku buryo aho nize hose nakiniraga ikigo kandi nkitwara neza, naje kubivamo mu maze kwakira agakiza mu mwaka wa 2000.”Yakinnye mu ngimbi za Marines FC ndetse no mu yandi makipe anyuranye atashatse gutangaza”.

Image result for patient bizimana
Umuhanzi Patient Bizimana mu bwana bwe yatekerezaga kuza nk’ umukonnyi w’ umupira w’ amaguru

Twashatse kumenya icyo ahugiyemo kugeza ubu maze atubwira ko ari gukora album nshya iri gutunganywa na Producer Pastor P ariko indirimbo nshya afite ikaba yitwa Igitambambuga yakozwe na Producer Bob, agomba kuzashyira ku mugaragaro mu gitaramo cya pasika ku itariki ya 16 Mata 2017 mu gitaramo nsanzwe nkora cya Easter Celebration.

Patient Bizimana ni umuhanzi ukomeye kandi ubikora neza haba mu Rwanda ndetse n’ahandi,yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: (Amagambo yanjye, Menye neza n’izindi,….

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 7,919 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo