16468876_372159633146126_1427698615_n

Belgique:Gakunzi Janvier yashyize hanze indirimbo Y’amashusho yise “Uhimbazwe “bihurirana n’ umunsi w’ amavuko-Video

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne February 1, 2017

Nyuma yaho yitwaye neza akegukana umwanya wa mbere mubaririmba indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cy’ububirigi umunyarwanda Janvier Gakunzi,(intare ituje)yashyize hanze amashusho yindirimbo ye  yitwa “uhimbazwe”. Nkuko yabitangarije ikinyamakuru  ibyiringira.rw yatubwiye […]




Nyuma yaho yitwaye neza akegukana umwanya wa mbere mubaririmba indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cy’ububirigi umunyarwanda Janvier Gakunzi,(intare ituje)yashyize hanze amashusho yindirimbo ye  yitwa “uhimbazwe”.

16468764_372324029796353_599210285_n
Umuhanzi Janvier Gakunzi,(intare ituje) uba mu gihugu cya Beligique yashyize Video hanze

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru  ibyiringira.rw yatubwiye ko ubu agiye kushyira hanze indirimbo ze zisigaye muburyo bw’amashusho yagize ati”Nibyo koko ubu ndi gukora ibishoboka byose ngo ndebe ko nashyira indirimbo zanjye hanze mu buryo bw’amashusho.

Nkigera Belgique nabanje gukora audio zanjye ariko sinifuje kuzishyira hanze zose icyarimwe kuko numvaga nifuza no gukora amashusho  indirimbo zizaba zigize album yanjye hafi ya yose  zararangiye ubu ndikugerageza kuzikorera amashusho nubwo bigoye cyane.

16468876_372159633146126_1427698615_n
Umuhanzi Gakunzi Janvier ari muri Studio

yakomeje avuko kugeza ubu birikugenda neza akaba ari gukorana numu producer mushya utangiye kwigaragaza neza mubyerekeranye no gukora video ariwe jonathan ari nawe wakoze uhimbazwe. mu buryo bwamajwi ikaba yarakozwe na didier touch.nkuko bigaragara kuri youtube indirimbo ye ikaba yagiye hanze kwitarikiya 31/01/2017 bikaba byahuye n’umunsi we w’amavuko!reka tunamwifurize isabukuru nziza!

KANDA UREBE VIDEO Y’ INDIRIMBO ” UHIMBAZWE ”  YA Gakunzi Janvier

Ibyiringiro.rw

(Visited 9,525 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo