WhatsApp Image 2017-01-30 at 22.18.39

Umuhanzikazi Assumpta Muganwa yashyize hanze Video y’ indirimbo “ Tumusinze “ igiye kumwambutsa imipaka

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne January 31, 2017

Assumpta Muganwa , umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  wamenyekanyanye cyane mu ndirimbo  “Satura ijuru  “atangiranye umwaka  wa 2017  imbaraga  n’ ibikorwa  bishya  muri Muzika  ye ,  yashyize hanze  video yise […]




Assumpta Muganwa , umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana  wamenyekanyanye cyane mu ndirimbo  “Satura ijuru  “atangiranye umwaka  wa 2017  imbaraga  n’ ibikorwa  bishya  muri Muzika  ye ,  yashyize hanze  video yise “ Tumusinze” indirimbo igiye ku mwambutsa  ivubutumwa rye  rikarenga imbibi z’  u Rwanda  rigakwira  amahanga .

WhatsApp Image 2017-01-30 at 22.18.39
Umuhanzikazi  Assumpta Muganwa washyise Video hanze igiye kumwambutsa imipaka

Assumpta Muganwa n’  umuhanzikazi  ubarizwa mu itorero rya New life BibLe Church  Kicukiro,  n’  umwari  watangiye kugaragaza impano yo kuririmba akiri muto  akomereza mu matsinda  ryo  kuramya no guhimbaza yaje gufata icyemezo  cyo  kuririmba kugiti   mu mwaka  wa 2015 , inganzo ye ikaba yibanda mu  Gukangurira  ubwoko  bw’  Imana  Kuramya  Imana  byimbitse  no  kubasubizamo  intege mu Bugingo .

WhatsApp Image 2017-01-30 at 22.18.32

Yaje  kugana muri  studio  ya Producer  Bob amukorera indirimbo ye ya mbere  yise “ Till  I die “ akurikizaho   indirimbo  yamumenyekanishije cyane  yise “ Satura Ijuru”  benshi batangazwa  n’ ubuhanga bwe n’ imyindikireye  y’  indirimbo  ze  aho benshi bishimiye  banakorwa  ku mutima n’ indirimbo ye “Satura Ijuru”

WhatsApp Image 2017-01-30 at 22.18.41

Aganira  n’ ikinyamakuru  IBYIRINGIRO.RW yagize  ati “ Nyumo  yo  gushyira  hanze indirimbo  “Tumusinze “y’ amajwi  ( Audio ) ubu mbazaniye  Video ( amashusho) yayo , iyi   indimbo  ivuze   byinshi  ku  muziki wanye  cyane ko  iyi  ndirimbo narinyimaranye  igihe kini narayanditse  by’  umwihariko ikaba ariyo ndirimbo   nahereyeho nandika  nkitangira ubuhanzi bwanjye.

“ Tumusinze” n’ indirimbo  yo mururimi rw’ ikigande  n’ ikinyarwanda   amashusho( video )  yayo  twarayitondeye cyane  nababwira  nka hagaragayemo  imibyinirire  n’ imyambarire   y’  umuco  w’ abagande  twifashishije mu  Guhimbaza Imana ikaba inagizwe  n’  uruhererekane  rw’ amashusho y’ ubuhanga   ari kurwego  mpuza mahanga .

WhatsApp Image 2017-01-30 at 22.18.40
hagaragaramo imibyinirire n’ imyambarire y’ umuco w’ abagande bifashishije mu Guhimbaza Imana

Ikaba  ikubiyemo ubutumwa bwibutsa  abatuye isi  ko iyotuje  imbere y’ Imana Tuyiramya  idusukaho amavuta yayo   ikaduha  n’ umwuka wera  utajya unanirwa  kandi  ko  Imana ari byose ducyenera muri iyi  isi    dukwiriye kuyiramya tuyipfukamira ibihe byose .

Aya  mashusho  yiyi ndirimbo  nkaba      nyitezeho  kwagura imipaka y’  ubuhanzi bwanjye  mboneraho no kwagura  imuhamagaro Imana yampamagariye  biciye mu ndirimbo “

KANDA  HANO UREBE VIDEO  Y’ INDIRIMBO YISE ” TUMUSINZE ” IGIYE  KUMWAMBUTSA  IMIPAKA  AJYANYE  UBUTUMWA BWIZA 

Assumpta Muganwa akaba  amaze  kugaragaza impano ye muburyo  bukomeye  biciye  mu ndirimbo ze zikora   ku mitima  y’ abatuye isi    nka  Satura Ijuru , Till I Die , na  Timusinze   akaba  yizeze abakunzi bibihangano bye ko akomemeje   gukora cyane  arikubate gurira izi ndirimbo  2 z’ amajwi nziza cyane  zizaba zifite umwihariko

REBA HANO ANDI MAFOTO  YO MURI IYI  VIDEO ” TUMUSINZE”

WhatsApp Image 2017-01-31 at 11.49.54

 

WhatsApp Image 2017-01-31 at 11.50.18

 

WhatsApp Image 2017-01-31 at 11.50.25

 

WhatsApp Image 2017-01-31 at 11.50.28

 

IBYIRIRINGIRO.RW

(Visited 6,669 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo