umugore utwite

Menya byinshi utaruzi ku bihebwe by’ Inda y’ abagore( Gutwita)

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 9, 2016

Inda y’abagore ibarwa kuva ku munsi wa nyuma aherukira mu mihango ikarangira abyaye. Muri rusange, umugore atwita igihe kingana n’ibyumweru 40. Iki gihe kikaba kigabanyijemo ibihembwe bitatu. Muri ibi bihembwe […]




Inda y’abagore ibarwa kuva ku munsi wa nyuma aherukira mu mihango ikarangira abyaye. Muri rusange, umugore atwita igihe kingana n’ibyumweru 40. Iki gihe kikaba kigabanyijemo ibihembwe bitatu. Muri ibi bihembwe umwana ndetse na nyika bakaba bagira impinduka nyinshi zitandukanye, dore zimwe muri izo mpinduka:

Mu gihembwe cya mbere

Igihembwe cya mbere gitangirana n’umunsi wa nyuma umugore yaboneyeho imihango kikarangira ku cyumwe cya 12. Muri iki gihe, umubiri w’umugore ugira impinduka zidasanzwe bitewe n’ihindagurika ry’imwe mu misemburo ye. Ibi bikaba bimugiraho ibimenyetso atari atuwe afite, kubura imihango kikaba ari cyo kimenyetso kimwereka ko yaba yarasamye. Ibi bigashobora gujyanirana n’umunaniro mwinshi, guhurwa ibiryo bimwe na bimwe, kuribwa amabere no gushaka kunyara cyane. Mu byumweru bine bibanza, umwana we aba yaratangiye kuremwa, kugeza ku munsi wa 28, ubwonko bwe buba bwaratangiye kwikora, aho amaboko azamera haba harishushanyije ndetse n’umutima uba waratangiye gutera.

umugore utwite

Mu byumweru umunani, amaguru n’amaboko biba byarakuze, inoki n’amano biba bihari, umutima utera ku muvuduko udahindagurika, imyanya ndagagitsina iba igaragara, amaso ari mu gahanga imbere ku buryo aba afite isura nk’iy’umuntu. Mu byumweru 12, imyanya ndangagitsina iba yaritandukanije ku buryo wamenya niba ari umuhungu cyangwa umukobwa. Imikaya ndetse n’imyakura y’ubwonko biba bitangiye gukorana ku buryo aba ashobora gufunga igipfunsi. Muri iki gihe ingohe z’umwana zifunga amaso kugeza ku cyumweru cya 28,umutwe w’umwana ugatangira gukura buhoro buhoro.

Mu gihembwe cya kabiri

Igihembwe cya kabiri gihera ku cyumweru cya 13 kikageza ku cyumweru 28. Muri iki gihembwe, umugore yumva aguwe neza ugereranyije n’icya mbere. Ahangaha, inda y’umugore itangira kubyimba ndetse n’uruhu rugatangira guhinduka.

Ni muri iki gihembwe umugore atangira kumva umwana yikinagura mu nda, ari byo bita ngo inda iba irimo yonka. Kubera ko umwana aba arimo gukura vuba, umugore atangira kuribwa umugongo, inyama zo mu mayasha zigatangira kwikwedura, inda n’amabere bigakura, uruhu rwo ku moko rukaba umukara kurushaho n’umurongo w’umukara ukishushanya hagati ku  nda. Muri iki gihe, umwana na we aba yarakomeje gukura kuko kugeza ku cyumweru cya 16 amagufwa aba yarikoze, imikaya n’uruhu biba bihari ndetse n’umwanda w’umwana uba waratangiye kwikora mu mara ye.

Muri iki gihe umwana aba yaratangiye konka intoki ze. Mu cyumweru cya 24 umusokoro wo mu magufwa utangira gukora insoro z’amaraso, umusatsi utangira kumera, ibihaha biba bihari ariko bidakora ndetse umwana aba ashobora gusinzira no gukanguka. Iyo umwana ari umuhungu, amabya atangira kumanuka yaba ari umukobwa nyababyeyi iba iri aho igomba kuba.

umugore utwite

Mu gihembwe cya gatatu

Igihembwe cya gatatu gihera ku cyumweru cya 29 kikageza ku cyumweru cya 40. Muri iki gihembwe, umugore atangira kunanirwa, inda igakura kurushaho, guhumeka bigatangira kumugora. Ibi bigaterwa n’uko umwana agenda akura cyane agatangira kubyiga inyama zo mu nda, akabyimba ubugombambari ndetse n’ikirungurira nti kimworohere,amabere atangira kuzamo ibintu bimeze nk’amazi ndetse n’ibitotsi bigatangira kubura. Kubera ko igihe cyo kubyara kiba cyegereje, nyababyeyi iramanuka ndetse n’inkondo y’umura ikorohera.

Umwana na we aba akiyongera, amagufwa yose aba yarikoze, ingohe zifunga zikanifungura ku buryo umwana aba ashobora kureba urumuri, imyunyu ngugu ikiyongera mu mubiri w’umwana, umwana aba yunguka ibiro vuba na vuba. Mu cyumweru cya 36, ibinure bitwikiriye uruhu rw’umwana biriyongera, ndetse n’ibyo mu mubiri bikaba byinshi bigatuma umwana aba munini ku buryo nta mwanya uhagije aba agifite wo kwinyagamburiramo. Umwana aba amaze kureshya na cm 45. Kuva ku cyumweru cya 37, umwana aba yavuka nta kibazo kuko ingingo ze zose ziba zishobora gukora neza zonyine. Umwana aba acuramye kuko aba yitegura kuvuka. Umwana akaba avukana ibiro 2,5 kugeza ku biro 4 muri rusange, uretse ko bishobora kujya munsi cyangwa se bikajya hejuru.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 28,744 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo