umukondo

UBUZIMA: Umukondo w’umuntu, indiri ya ‘bacteries’ z’amoko agera kuri 67

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 8, 2016

Udukoko tuzwi ku izina rya Bacteries ni udukoko tugaragara ahantu hafi ya hose no kuri buri kiremwa gituye kuri iyi si. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwakorewe ku mikondo 500 itandukanye, bwagaragaje […]




Udukoko tuzwi ku izina rya Bacteries ni udukoko tugaragara ahantu hafi ya hose no kuri buri kiremwa gituye kuri iyi si. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwakorewe ku mikondo 500 itandukanye, bwagaragaje ubundi bwoko 1458 abantu bari basanzwe batazi kuri iyi si.

umukondo

Muri ubwo bushakatsi byagaragaye ko mu mikondo yose yakoreweho ubushakashatsi ko ushobora gusanga ubukoko (bacteries) bw’amoko 67 atandukanye ku mukondo w’umuntu.

Bahereye kuri ubu bushakashatsi ku mukondo, bavumbuye ubundi bwoko bushya bwa ‘bacteries’ bugera ku 1 458 butari buzwi ku Isi nkuko byemezwa na Dr Dunn wo muri Kaminuza ya Carolina ya ruguru muri Leta z’Unze ubumwe za Amerika.

Nubwo iyo bavuze ‘bacteries’benshi bacyaka isoko y’indwara gusa, tumwe muri utu dukoko dufatiye Isi runini ndetse n’imibiri yacu muri rusange.

umukondo

Nyinshi muri izi bacteries ariko zishobora gutera indwara nk’impiswi, indwara zo mu mihogo ndetse n’indwara zimwe na zimwe zikomeye nk’igitutu n’izindi.

Nkuko byanditswe na Umuseke.com, ngo gukaraba neza mu mukondo ngo si benshi babyitaho iyo bari kwiyuhagira, aka gace gato k’umubiri rero nako ngo gakeneye kugirirwa isuku kugirango udukoko tuhaba hataba harimo utwagirira nabi ubuzima cyangwa umubiri.

 

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 12,312 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo