diabete

Sobanukirwa uko indwara ya diabete yandura n’uko yirindwa

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne December 7, 2016

Diabete ni indwara ifata buri gice cyose cy’umubiri. Ishobora gufata buri wese, igihe cyose atiyitayeho. Diabete irimo amoko abiri: hari diabete ya mbere na diabete y akabiri. Akenshi iyi ndwara […]




Diabete ni indwara ifata buri gice cyose cy’umubiri. Ishobora gufata buri wese, igihe cyose atiyitayeho. Diabete irimo amoko abiri: hari diabete ya mbere na diabete y akabiri.

Akenshi iyi ndwara ikunda gufata abantu bagiye bagira amahirwe yo kubona indyo ikungahaye ku binyasukari n’ibinyamavuta. Iboneka cyane mu bihigu byateye imbere ari nay o mpamvu bakunze kuyita indwara y’abakire (maladie de luxe).

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.healthmonitor.com, diabete ifata cyane cyane impyiko. Ibi ngo bituma hatabaho iyungururwa ry’inkari uko bikwiriye riterwa cyane cyane  no gufata ibinyasukari byinshi ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Kugira ngo ubashe kuyikira muganga ashobora kugupima inkari hagenderewe kureba uko ibitunga umubiri bingana.

Diabete rero ishobora gufata no mu bwonko bw’umuntu, byo bikagaragazwa no guhorana umunaniro mwinshi cyane,  Kugaragaza ko wihebye ndetse no kurakara bishobora kumara hafi ibyumweru bibiri. Akenshi ibyo  biterwa no gufata amafunguro arimo ibinyamavuta ashobora kwivanga n’amaraso bityo bigatuma adatembera neza mu mijyana no mu migarura y’amaraso maze bigatuma amaraso atagera mu mutima ku rugero ruhagije.

Diabete iyo ifashe mu jisho ifata cyane uturemangingo dutuma umuntu abasha kubona  akazana ishaza bityo ijisho rigahuma .Ibi na byo biterwa no gufata amafunguro arimo ibinyamavuta byinshi  bigatuma ikorwa ry’amarira rigabanuka .Ibi ngo bishobora gukira igihe ijisho ribazwe cyangwsa se umurwayi agaterwa inshinge mu maso .Kuyirinda ngo ushobora gusuzumisha ijisho ryawe buri mwaka  kandi na none ugafata ibinyasukari ku rugero rukwiriye.

Ku minwa diabete igaragazwa no kugira iminwa yumye akenhi biterwa no kugira amaraso make cyangwa se kugira isukari nyinshi mu maraso ibi kandi bigabanya ikorwa ry’amacandwe bigatuma iminwa yuma.

Muri rusange rero diabete ishobora kwirindwa igihe cyose ufata ingano ikwiriye y’ibinyasukari n’ibinyamavuta. Kwirinda ibinyobwa biryoherera nka soda,imitobe iryohera (sugary juice), ndetse no kunywa ikawa nyinshi. Ikoreshwa ry amazi ni bwo buryo buboneye. Mu gihe ufashe amafunguro akaranze mu mavuta ni byiza gufata na salade kugira ngo iburizemo ingaruka zishobora gukomoka ku mavuta  no mu binure biri mu mafunguro.Gufata amafunguro  no  gukora imyitozo ngororamubiri ku masaha amwe (adahindagurika).

(Visited 22,396 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo