Nathalie Kosciusko-Morizet

France: Icyifuzo cye cyo guhana abavugabutumwa cyatewe utwatsi!

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne October 6, 2016

Mu bufaransa, umudepite witwa Nathalie Kosciusko-Morizet yifuje ko hashyirwaho igihano kiremeye ku bavugabutumwa bigisha iby’amahame y’idini. Amwe muri ayo mahame avuga harimo nk’iryo guca ukubiri n’ingingo zivuga ku kwemera umubano […]




Mu bufaransa, umudepite witwa Nathalie Kosciusko-Morizet yifuje ko hashyirwaho igihano kiremeye ku bavugabutumwa bigisha iby’amahame y’idini. Amwe muri ayo mahame avuga harimo nk’iryo guca ukubiri n’ingingo zivuga ku kwemera umubano w’abahuje ibitsina. Ariko, ku munsi w’ejo taliki ya 5/10/2016  inteko y’abadepite yarateranye itesha agaciro iki kifuzo.

Nathalie Kosciusko-Morizet
Nathalie Kosciusko-Morizet Umudepite w’ umufaransa

Ikinyamakuru Ouest-france.fr dukesha iyi nkuru cyanditse ko muri iki cyifuzo cye cyo gushyiraho iritegeko mpanacyaha, Nathalie Kosciusko-Morizet yashakaga ko hashyirwaho igihano cy’imyaka 5 muri gereza no gucibwa amande akayabo k’amayero 75 000 (75 000 euros) ku bavugabutumwa bafatwa bigisha inyigisho zihabanye n’ibyanditse mu itegeko nshinga n’amabwiriza  ya leta.

2.IBYIRI

Bimwe mu byo Natalie avuga harimo nko kuba abavugabutumwa bakwigisha abayoboke babo ibyo kutemera ibyo gukuramo inda n’ibyo kubana kw’abahuje ibitsina dore ko mu iyobokamana ibi bifatwa nk’icyaha nubwo leta nyinshi zamaze kubiha intebe.

Ikindi ashingiraho yifuza ko iri tegeko mpanacyaha ryajyaho ngo ni ugukumira abigisha iby’inzangano, iby’ubuhezanguni bitwaje idini. Iyi ngingo isa n’aho iza gukumira abakora iby’icengezamatwara ry’imitwe y’iterabwoba ivuga ko igendera ku mahame ya kiyisilamu.

3.IBYIRIi

Abadepite benshi bakaba bamaganye iki cyifuzo cye bashimangira ko buri muntu wese aho ava akagera agomba kugira ubwisanzure mu kuvuga icyo ashaka. Gusa, nubwo bariteye utwatsi, bazongera kurigarukaho mu biganiro mpaka imbere ya rubanda rubanda ku ya 13/10/2016.

 

@ibyiringiroNews

IBYIRINGIRO.RW

(Visited 6,640 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo