1473534892_belgij

Menya Byinshi ku umushumba Jackie w’itorero Gates of Hope Christian Center ni ntandaro y’ iyerekwa rya heart to heart .

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 12, 2016

Pastor Jackie Mugabo ubusanzwe azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, arubatse afite umugabo n’abana babiri. Ni we muyobozi mukuru akaba ari na we watangije Sisterhood in Christ Ministries (SICIM). […]




Pastor Jackie Mugabo ubusanzwe azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, arubatse afite umugabo n’abana babiri. Ni we muyobozi mukuru akaba ari na we watangije Sisterhood in Christ Ministries (SICIM).

Iyi Minisiteri ikaba ari yo yaje kuvukamo itorero rya Gates of Hope Christian Center (GHCC) riherereye mu murenge wa Kanombe mu nyubako yahoze ikoreramo WASAC, ikindi azwiho mu Rwanda nuko ari we wagize iyerekwa rya Heart to Heart, gahunda yo kwimakaza urukundo mu bantu.

Ibyo Pastor Jackie Mugabo akunda mu buzima bwe

BANNER 1050 100

Pastor Jackie Mugabo yavuze ko mu buzima akunda ibiryo bya kinyafurika by’umwihariko agakunda n’Ivugabutumwa. Ati “Nkunda ibiryo bya kinyafurika nkanywa n’ibinyobwa bitandukanye (Juice).” Akomeza avuga ko kimwe mu bimushimisha ari ivugabutumwa. Ati “Ikinshimisha mu buzima, ni ukwagura ubwami bw’Imana biciye mu rukundo nyarwo rundimo, gufasha abatishoboye no kubakorera ubuvugizi  mu buryo bwose.”

Uko Pastor Jackie Mugabo abona umurimo yatangiye

Pastor Jackie Mugabo ahamya ko umurimo yatangiye, Imana iri kumwe na we. Ati “Kuva ntangiye umurimo, ndabona Imana irikumwe nanjye, yampaye abantu beza, bamfasha umurimo,  bawukunze kandi ubona bazi icyerekezo.”

Kuri we ngo ntatekereza ku cyo azaba ahubwo ngo ategereje icyo Imana ishaka ko aba cyo. Ku rundi ruhande Pastor Jackie avuga ko mu Bwogereza nta torero ahafite ariko kuko ari ho Imana yamuhagurukirije ni ho ikunze kuhamukoreshereza ibintu bikomeye kandi ngo hari benshi bafashwa cyane kubera umuhamagaro uri ku buzima bwe.

Pastor Jackie Mugabo yavuze kuri Heart to Heart n’intego yayo

Pastor Jackie avuga ko Heart to Heart ari iyerekwa Imana yamuhaye, rikaba riri mu 1 Abakorinto 13:13. Ngo ariko noneho hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo.  Ati “Rero iri ni iyerekwa ryo kwamamaza urukundo nyakuri rw’Imana ahantu hose.”.

Mu Kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Jackie Mugabo yavuze ko Heart to heart ari iyerekwa yahawe n’Imana kugira ngo urukundo nyarwo rwongere kwimikwa mu bantu. Yatanze urugero rwa Dawidi na Yonatani uburyo urukundo rwabo rwomatanye, urwo bakundanaga rukaba rukwiye kubera benshi urugero rwiza. Heart to heart ikaba iba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, aho bategura igiterane gikomeye gihuza abagize umuryango SICIM na Gates of Hope church ndetse hagatumirwa n’abandi bo mu matorero atandukanye.

Icyo abakirisitu bavuga kuri Pastor Jackie Mugabo

Faith Mbabazi watangiranye na Sisterhood Ministry yaje kubyara Gates of Hope Christian Center, avuga uburyo azimo pastor Jackie. Mu kiganiro twagiranye yagize ati “Muri iki gihe umuntu agukunda afite icyo agushakaho mu buryo bunyuranye ariko Pastor Jackie arihariye, nkeka ko ariyo mpamvu Imana yamuhamagaye. Ibyo akora njyewe sinabishobora Imana izakomeze intambwe ze. Ni umuntu wihanganira byose abamuremerera agakomeza kubakunda.”

Pastor Fred Kayitare na we wo muri Gates of Hope Christian Center ahamya ko Pastor Jackie ari mu muhamagaro w’Imana. Ati “Icyo nzi cyo nuko afite umuhamagaro w’Imana, ikindi nuko namubonyemo ikintu cyo kwitangira abandi mu bifatika ndetse no mu mwuka, […] afite urukundo adashakisha kandi ashaka kurushyira mu bandi.”

Julienne Nyirarukundo, umukirisitu wo mu itorero rya Gates of Hope Christian Center riyobowe na Pastor Jackie Mugabo, avuga ko uyu mushumba ari intwari kandi ngo asobanutse. Ati “Pastor Jackie ni umugore w’ intwari kandi usobanutse. Urugero ruzima rw’abashumba bakunda intama Imana yabaragije. Agira urukundo ruhagije rumushoboza kuvugisha buri mukristo we, umwe ku wundi.          

BANNER 1050 100      

Akamenya uko twiriwe nuko twaramutse. Agira umutwaro n’impuhwe bimufasha kubabarana n’abababaye no kwishimana n’abishima. Afite ijambo rizima muri we, afite impano z’Imana.” Yongeraho ati “Ni umushumba wo gushyigikirwa kuko intego ze n’icyerekezo yahawe, ni byo byabuze mu matorero yo muri iyi minsi.  Urukundo no gufasha abatishoboye byarakendereye henshi mu Matorero, ariko we ni byo ashyize imbere.

Pastor Jackie Mugabo

Hano ni mu Bubiligi mu giterane yatumiwemo

Pastor Donah muri Gates of Hope Christian Center avuga ko Pastor Jackie Mugabo amuzi nk’umuntu uvugisha ukuri akanicisha bugufi. Ati “Pastor Jackie ni umukozi w’lmana avugisha ukuri kandi wubaha ijambo ry’Imana, agaca bugufi cyane kandi icyo yiyemeje aragikora. Arangwa n’urukundo kandi ntarobanura ku butoni […] iyo ukoze neza aragushimira ariko iyo ukosheje aragucyaha.”

Pastor Jackie Mugabo amaze iminsi mu gihugu cy’ u Bwongereza akaba ariho yanakoreraga umurimo w’Imana ndetse akaba yaranagiye mu gihugu cy’u Bubiligi akaba yarahavugiye ubutumwa. Biteganijwe ko Heart to Heart irimo gutegurwa mu Rwanda, Pastor Jackie Mugabo, azaba ayirimo dore ko amaze iminsi akora ibiterane bya Heart to Heart mu Bwongereza.

Pastor Jackie Mugabo

BANNER 1050 100

Heart to heart

src: inyarwanda

(Visited 9,154 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo


  • samour

    uyumuvugabutumwa afite ijambo yahawe n'Imana ikindi afite umurimo munini muri ADEPR ntaho yajya kuko ndamuzi ntarwanira icyubahiro ikimuraje ishinga ni ukwamamaza Yesu Christ si ugushinga amadini. naho izontare zo nahumure ziraziritse