mord 44 1

Breaking News: Ev . Mordekayi Nawe yaba Agiye Gusohoka muri Adepr ?

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 12, 2016

Evariste Uwiringiyimana wamamaye ku izina rya Mordekayi Umuvugabutumwa akaba umudiyakoni usengera muri Adepr Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge biravugwa ko yaba agiye gusohokana umubare w’abatari bake muri Adepr uyu […]




Evariste Uwiringiyimana wamamaye ku izina rya Mordekayi Umuvugabutumwa akaba umudiyakoni usengera muri Adepr Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge biravugwa ko yaba agiye gusohokana umubare w’abatari bake muri Adepr uyu arashinjwa ibyaha birimo kugumura abakiristo n’inyigisho z’ubuyobe ariko kuri we asanga atari Ukuri kuko imyigishirize ye ishingiye ku mahame ya Yesu Kristo aho bamwe bemezwa ko agirirwa ishyari ku myigishirize y’Ukuri agira.

Mordekayo 2
Evariste Uwiringiyimana wamamaye ku izina rya Mordekayi Umuvugabutumwa akaba umudiyakoni usengera muri Adepr Nyakabanda

 

Ibi byatangiye gusakuza igihe yakurwaga ku mwanya wo kuyobora icyumba cya Nyakabanda mu myaka 2 ishize aho byakomeje kwinubirwa n’abakiristo baho bamukundaga cyane kuko kugeza ubu benshi bagiye badohoka aho bagenda basengana nawe mu misozi n’ahandi.

Ni iki cyatumye uyu muvugabutumwa ayobokwa?

Harimo gutuza ndetse no kudatera hejuru ahubwo abo basengana bakabona ko arimo arenganywa n’ubuyobozi bw’umudugudu nabandi bamunenga mu nyigisho ze bemeza ko ari ubuyobe bityo bakaba bagenda bamwangisha ngo avuga ibintu batumva kandi birimo ubwenge bwinshi.

Ni iki gituma hari abamukurikira kandi bamukunda?

Mu nyigisho ze agaruka ku mbaraga z’umusaraba ndetse n’ubuntu isi yagiriwe yifashisha inzandiko z’intumwa Pawulo ariko akavuga ko abakiristo muri rusange abantu bakwiriye guhishurirwa Kristo kandi ko waramutse neza umuhishuriwe utakora icyaha ahubwo ko wabaho mu buzima bw’ubutsinzi ko impamvu abantu bahora bagambana , babeshyerana, baryaryana, batongana hirya no hino baba bapfa kudasobanukirwa ubutumwa bwiza nk’imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.

Mordekayo 2

Ese hari ahandi abwiriza hatari iwabo mu Nyakabanda?

Evangelist  uzwi nka MORDEKAYI Benshi bemeza ko ari umwe mu bavugabutumwa beza iri torero rifite ndetse akaba akundwa n’inti ziri torero ariko bakanga kubigaragaza kuko bakeka ko batarebwa neza n’abamunenga amakuru atugeraho yemeza ko uyu muvugatumwa w’abana batatu akunzwe cyane n’igice kinini cy’abakiristo ndetse bakemeza ko aramutse ashinze idini bamuyoboka gusa we akomeza gutsimbarara ko ntaho yajya.

Ariko kandi ajya kuvuga ubutumwa mu yindi midugudu ariko bakaba bagenda bamuteranya kuba pasteri bamwe na bamwe kugira ngo batamutumira naho muyandi matorero amaze kugenda yigarurira imbaga y’abatari bake aho benshi batangarira ubwenge n’umutima wo gukunda Imana uri muriwe.

Evangelist Morekayi arikubwiriza muri Anglican Church (photo)

Ubusanzwe Mordekayi akaba ari Uumudiyakoni akaba n’umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR mu Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge.

Ese waba warumvise wowe yigisha ubuyobe?

Duhe comments yawe.

@ibyiringiroRw

imanishimwed@gmail.com

(Visited 8,232 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo