Acupuncture

Menya byinshi kuri “Acupuncture” ubuvuzi bukomoka mubushinwa.

Yanditswe na Imanishimwe Dieudonne September 2, 2016

Acupuncture ni bumwe mu buvuzi bwinshi bw’umwimerere budakoresha imiti yo mu nganda. Ubu buvuzi bwifashisha udushinge dukoranye umuti tukavura indwara hafi ya zose ndetse na za zindi ziba zikeneye kubagwa […]




Acupuncture

Acupuncture ni bumwe mu buvuzi bwinshi bw’umwimerere budakoresha imiti yo mu nganda. Ubu buvuzi bwifashisha udushinge dukoranye umuti tukavura indwara hafi ya zose ndetse na za zindi ziba zikeneye kubagwa zigakira neza nta kubagwa kubayeho. Muti bigenda bite rero?

Acupuncture ni iki?

Ubusanzwe ubu buvuzi ni gakondo y’abashinwa (Médecine Traditionnelle Chinoise : MTC) ariko bumaze gukwira isi yose kubera ibyiza byabwo ku buryo usanga mu Burayi bwose, Canada na Amerika hari amashuri abwigisha ari nako amavuriro abukoresha nayo yahagwiriye ikindi haba amashyirahamwe y’abavuzi babwo kandi agakomera cyane kuko bwitabirwa cyane kubera ubwiza bwabwo. Muri acupuncture, umuntu aravurwa kandi agakira neza atagombye guhabwa imiti myinshi no kubagwa.

Uko bukorwa n’indwara bukoreshwamo

Nyuma yo gusuzumwa, muganga ashyira udushinge aho akeneye kuvura tukamara iminota 30 mu mubiri. Indwara zishobora kuvurwa hifashishijwe ubu buvuzi ni nk’umutwe udakira, asima, igifu, amaso uyarwaye yeruye n’ugira amaso asa nabi , agahora atukuye nta mpamvu, indwara zose z’ubuhumekero izifata urwungano ngogozi, izifata umugongo zose harimo no gusubiza disques ku murongo igihe ziba zabusanye, indwara zose z’imitsi,iziterwa n’umunaniro wo mu bitekerezo (stress), kubura ibitotsi, kubura imbaraga zo gutera akabariro ku bagabo no kubagore, kubura ububobere ku bagore, gutuba kw’amasohoro, indwara z’amagufwa, ibibazo bijyanye no gutembera kw’amaraso mu mubiri, Gucura imburagihe, kubabazwa n’imihango, kongera ubudahangarwa bw’umubiri, Hemorroides(uturegeya two mu kibuno), kubura urubyaro n’indwara zose zifata inda ibyara y’umugore n’izindi nyinshi.

By’umwihariko abantu bananiwe kureka itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge acupuncture ibafasha kubireka burundu.

acupuncture_1242729c

Wakwibaza uti ese ubu Buvuzi hano mu Rwanda burahari ?

Yego burahari cyane . Uramutse ubukeneye wanyarukira hafi y’ibitaro by’Umwami Fayisali ku gipangu kibangikanye na parking y’ibyo bitaro.

(Visited 9,027 times, 1 visits today)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *


Ibitekerezo